• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse

Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse

Ubwanditsi 16 Oct 2019 POLITIKI

Kuva amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda yakara kugera ku rwego ariho ubu nyuma y’imyaka 20 yo guceceka, abasesenguzi bamaze imyaka ibiri n’igice bagerageza gusobanura iby’uyu mwuka mubi.

Mu ntangiriro hari ibihuha byinshi kugeza ubwo impande zigaragaje ibyo zitishimiye mbere na mbere mu bitangazamakuru hanyuma mu buryo bweruye bigaragazwa mu masezerano ya Angola.

Kuva ubwo ubu tuzi bidasubirwaho ko u Rwanda rushinja Uganda guhoza ku nkeke, guta muri yombi, gukorera iyicarubozo abaturage barwo muri Uganda, runavuga ko Uganda yafatiriye ibicuruzwa byarwo byajyaga muri Kenya, igatera inkunga imitwe igambiriye kuruhungabanya ku isonga RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse n’abasize bakoze Jenoside mu 1994 bo mu mutwe wa FDLR.

Uganda ishinja Abanyarwanda kujyaho gukora ubutasi ndetse ikanasaba ko umupaka wa Gatuna wongera gufungurwa.

Ibi ibihugu byinubira byahaye amakuru menshi abasesenguzi yo gutekerezaho. Byatumye bagerageza kumva ikibazo bashingiye ku mpamvu muzi yacyo.

Urugero, ibirego ku butasi iteka bisubizwa ubwabyo nk’igihamya cy’uko Uganda ifasha RNC, ikaba igomba kuba ifite ikintu cyo guhisha cyangwa indi mpamvu ituma ibona umunyarwanda wese wambutse umupaka ikamubonamo intasi. Ibi kimwe n’ibindi bitangaza benshi.

Gusa icyagoye abasesenguzi kumva ni impamvu mbere na mbere Museveni ashaka guhungabanya u Rwanda n’icyo ashaka kugeraho biramutse bibaye.

Bamwe basanga ko Museveni yiyumva nk’ureberera u Rwanda kuko yiyumva ko ari we wafashije ubuyobozi bwarwo kujya ku butegetsi mu 1994.

Iki gitekerezo nacyo ariko ntabwo cyapimirwaho impamvu muzi. Museveni yahetswe ku mugongo n’abanyarwanda bamushyira ku butegetsi mu 1986.

Mu kumushyira ku butegetsi, abanyarwanda muri make barifashaga, ntacyo yari bubashe kwikorera iyo ataza kubagira ngo bamutereke ku butegetsi.

Ku bw’iyi mpamvu, Museveni ntahwema kuvuga ngo ‘bariya bahungu’ yafashije, ariko ntacyo yakoze cyagereranywa n’ibyo u Rwanda rwamukoreye.

Iki ni ikintu gifite ishingiro kugikora bigendanye n’amateka yagejeje ku kwibohora kw’ibihugu byombi. Ubuyobozi bw’ibihugu byombi busangiye amateka yo gufashanya.

Hanyuma niba ibikorwa bya Museveni bidashobora kumvikana neza, ni gute byasobanurwa?.

Museveni akeneye kumvwa mu buryo bw’imyitwarire. Aha hari uko uwahoze ari umuganga we Dr Kifefe Kizza-Besigye amubona:

“Niba ushaka kumva umubano wacu n’u Rwanda, ukeneye kumva ibintu bibiri; Perezida Museveni yatekerezaga ko ubwo Perezida Kagame yabaye hano amuyobora, ari ofisiye mu ngabo ze, n’ubu yagiye mu Rwanda, u Rwanda ruzaba munsi ye, azajya abategeka ibyo bakora, yizeraga kuzajya agenzura u Rwanda.

Kubera ko Perezida Kagame yabaye mu gisirikare cye, yumvaga ko azakomeza gukorera ku mabwiriza ye.

“Iyi ni imyumvire afite ndetse na hano niko afata abanya-Uganda. Museveni atekereza ko Uganda ari umuryango we, buri wese ni umwana we, umwuzukuru we ‘bazukkulu”.

Njyewe ndashaka uburenganzira bwanjye nk’umuturage. Ntabwo wamfata nk’umwana wawe. Ni ubwirasi gufata abantu bakuze nk’abana be na bazukkulu kugira ngo abashe kubabwira ibyo bakora; bana banjye, bazukkulu mukore ibi, mukore biriya.

Niko ashaka kumfata niko ashaka kubona Kagame. Yumvaga ko Kagame azakora ibyo amubwiye gukora.

Kagame yabanje kubaha Museveni ariko byaje kurenga urugero aravuga ati ‘dufite igihugu cyacu. Tuzakiyobora mu buryo butubereye’.

Ikibazo mu mboni za Museveni ni uko Kagame yigometse [yamujjemera!]. Ibi byavugwaga mu ntambara ya Congo yakuyeho Mobutu.

Kagame yanze kumvira Museveni. Mu by’ukuri u Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyarwanye kinakuraho Mobutu. Kuko Kagame yamusuzuguye, Museveni yari yizeye ko u Rwanda rushobora gutsindwa ariko ntibyabaho. Ibi byatumye agira ishyari.

Indi mpamvu y’ibibazo hagati ya Uganda n’u Rwanda ni uko nubwo u Rwanda rufite ibibazo byarwo, iyo urebye iterambere rufite ukagereranya n’ibirimo kuba muri Uganda, ukareba uko ubuyobozi bw’u Rwanda bufatwa ku ruhando mpuzamahanga kurenza ubwa Uganda, kuba bwarahereye ku busa, kuri jenoside none ubu bukaba bugejeje igihugu ku itarambere tubona.

Ibi bituma abaturage bacu bagereranya n’ibiri kuba mu Rwanda, babona imihanda, ibitaro n’ibindi bagahita babaza ikibazo Museveni bati “Byagenze bite kuri wowe? [naye ggwe wabaaki?], ibi bimutera igitutu n’ishyari.

Mu ntambara ya Congo, Nyakwigendera Perezida Nyerere yabajije Museveni ikibazo afitanye na FPR. Mu gisubizo cye yavuze ati “Ntibanyumva”.

Nyerere yaratangaye uburyo Museveni yumva ko guverinoma ifite ubusugire igomba kumva amabwiriza ye. Mu bitekerezo bya Museveni, kuva buri wese ari umwana n’umwuzukuru we, umwana wigometse agomba guhanwa, guhabwa isomo.

Ni ukuri kwambaye ubusa kuvuga ko Nyerere yari azi na Besigye akaba azi neza cyane Museveni kuruta uko undi wese yabivuga.

Uwari umuganga we akomeza agira ati:

“Ku bijyanye n’ubufasha bwa Uganda ku mitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, iki kiganiro kimaze igihe, abantu bamwe [abajya muri RNC), barafashwe bavuga ko bari bagiye mu Burundi, bari kunyura Tanzania bakajya muri RDC.

Igitekerezo cyanjye ni uko ziriya mpamvu ebyiri natanze haruguru [agasuzuguro n’ishyari], byatumye Museveni afata umwanzuro w’uko niba ubuyobozi bw’u Rwanda butamwumviye agomba guhungabanya umutekano waryo no kurushyira hasi. [babakakkanye!].

Umugambi wa Museveni wo gushyira hasi u Rwanda uri mu byiciro bibiri. Icya mbere kirimo gutera inkunga imitwe yo guhungabanya u Rwanda yiteze ko ubushobozi bwashoboraga gukoreshwa mu iterambere bujyanwa mu guhangana n’umwanzi kuko igihugu ari we cyaba gihugiyeho.

Abayobozi muri FDLR bafatiwe muri RDC ku mupaka uyigabanya na Uganda bavuye mu nama i Kampala kuwa 14-15 Ukuboza, ku butumire bw’Umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi mu karere muri Uganda, Philemon Mateke, bavuze ko intego y’inama kwari ukubasaba kongera imbaraga mu mikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, wari uhagarariwe mu nama na muramu we Frank Ntwali.

Icyo gihe Museveni yabagiriye inama yo kwibanda ku guhungabanya urwego rw’ibikorwa remezo mu Rwanda.

Ibi biri mu murongo we wo gushyira hasi iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda bigakorwa binyuze no mu nzira zo kwangiza ibikorwa remezo byarwo yaba ibihari n’ibitegurwa.

Nta gushidikanya ibyinshi byaranditswe ku buryo Uganda yanze kwemerera RwandAir uburenganzira bwo gufata abagenzi kuri Entebbe ibajyana i Burayi kandi hari izindi sosiyete z’i Burayi zabuhawe.

Hari ukuba Kampala yaranze kubaka imiyoboro y’amashanyarazi yagombaga guhura n’iyivanye amashanyarazi ahendutse muri Kenya na Ethiopia, akayura Uganda akagera mu Rwanda.

Hari kandi umurongo wa internet wa ‘Fibre optique’ ndetse n’icyemezo cya Kampala cyo kwikura mu mushinga wa gari ya moshi ihuza Imijyi ya Mombasa na Kigali inyuze muri Uganda nkuko byemeranyijweho mu masezerano yo mu nama z’ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru; aya na Uganda yayashyizeho umukono ishaka kungukira mu mikoranire n’ibindi bibugu mu gihe yonona ingingo zirebana by’umwihariko n’u Rwanda.

Mu yandi magambo, gari ya moshi na Fibre optique byashoboraga kuva i Mombasa bigana i Kampala mu gihe bitari bugere muri Kigali.

Nta na kimwe muri ibi gifite ishingiro rifatika. Ibi bishimangira igitekerezo cya Besigye ko imyitwarire ya Museveni ku Rwanda idakwiye gufatwa nk’ikwiye.

Mu gihe witaye cyane ku kwikunda kwa Museveni, uko agira inyota yo gutesha agaciro buri wese bahuye kugira ngo abashe kumugiraho ububasha bwose no kumuyobora, ubushake bwo gufata abantu bakuze nk’abana be bagomba kumwubaha, bagakora ibyo ababwirije, batitaye ku babanenga ndetse bakaba bahanwa, aho ni ho wakumva neza ibikorwa bye.

Ni muri uku kwikunda gukabije kuri mu mutima w’ikibazo hagati y’ibihugu byombi. Gutegereza ko igihugu gifite ubusugire kizicisha bugufi imbere y’umunyamahanga ntibikwiye.

Mu buryo bwo kwishushanya, Museveni igikomeye atumvikanyeho na Obote wahoze ayobora Uganda akaba ari nawe afataho icyitegererezo ni uko uyu yashimangiye ko Museveni yagombaga kumwubahira ko yamwohereje kwivuza mu Bitaro biri Sofia muri Bulgaria mu 1967, anamufasha kwiga muri Kaminuza ya Dar es Salaam ndetse akanamuha akazi ke ka mbere mu Kigo gikora ibijyanye n’Ubushakashatsi. Ibi bivuze ko Obote yatanze umusanzu we mu gutoza Museveni ariko yaje kumwihinduka arihorera.

Mu yandi magambo, Museveni yari mu mwanya wo kumva ko ubwo bushake bwari bufitwe na mugenzi we, Obote, byari kugorana kubyitega ko bizaturuka ku wundi mukuru w’igihugu.

Mu gihe twashaka kumva imyitwarire ya Museveni mu rwego rw’imitekerereze ya muntu n’ibimenyetso byo kwikunda kudasanzwe, nkuko uwahoze ari umuganga we yakunze kubikomozaho, ese ni iyihe mpamvu muzi y’uko kwikunda? Ibi ni bimwe mu bisobanuro.

2019-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Abanyamerika bagaragaje ko Obama ariwe Perezida wabo w’ibihe byose

Ubwanditsi 15 Jul 2018
Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016. Ni iki kiryihishe inyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2016
U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

Ubwanditsi 24 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 17 Dec 2020
Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat,  yapfubye hafatiwe  ibikoresho bya gisirikare
HIRYA NO HINO

Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat, yapfubye hafatiwe ibikoresho bya gisirikare

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri
Amakuru

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Ubwanditsi 21 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru