• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa
Nyuma yo kubyumva kimwe murukundo, Jean Paul Turayishimye na Tabita Gwiza bashinze ishyaka

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimye wahoze mu ishyaka rya RNC yise izina agatsiko ke  mu rwego rwo kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa wamwirukanye mu gatsiko k’iterabwoba ka  RNC ndetse ahita amukuraho n’abayoboke. Iryo ngirwashyaka ryiswe ARC-Urunana nkuko itangazo Rushyashya ifitiye copie ribivuga.

Twabagejejeho kenshi inkuru zo muri RNC aho umwuka waho uhora ututumba bikaba byaragiye kuri bose babireba aho Kayumba Nyamwasa ashimutiye Ben Rutabana kugeza nuyu munsi akaba bitaramenyekana aho yamushyize nkuko bitangazwa n’umuryango we.

Usibye ikibazo cya Rutabana, ikibazo kindi cyatumye Jean Paul Turayishimye ashinga ishyaka, nuko yari amaze kubona uburyo Kayumba Nyamwasa yikubira imisanzu iturutse hirya no hino aho yabeshyaga ko ariyo gufasha ingabo za RNC ziri mu burasirazuba bwa Kongo nyamara bikarangira amafaranga agiye mu bikorwa by’ubucuruzi bwa Kayumba Nyamwasa muri Mozambique na Malawi ndetse n’ibindi bihugu mu majyepfo y’Afurika.

Nkuko yigishijwe na Kayumba Nyamwasa, Jean Paul Turayishimye nawe yashinze agatsiko yise ishyaka ariko ashaka abateruzi b’ibibindi ngo bigaragare ko atari wenyine cyangwa se igitekerezo kitamuturutseho ahubwo ari benshi. Ibi Jean Paul yabikuye muri RNC ubwo uwitwa ko ari umuhuzabikorwa ari Jerome Nayigiziki, naho Umunyamabanga Mukuru akaba Condo Gervais , nyamara mu byukuri batazi n’amakuru y’imvaho ya RNC, byose bikorwa na Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali.

Jean Paul Turayishimye ni umugambi yatangiye kera ubwo bamuhagarikaga by’agateganyo, bakanamwangira ko asubira kuri Radiyo Itahuka. Yatangiye ashinga Radio ye agenda ahindagura amazina buri munsi kugeza ubwo yiyegereje abahoze mu ntara ya Canada bari birukanwe na Kayumba Nyamwasa cyane cyane abavandimwe ba Ben Rutabana aribo Simeon Ndwaniye na Tabita Gwiza nyuma yo kwimana umusanzu wari watanzwe nabo muri Canada.

Ubwo batangazaga inkuru yo gushinga ishyaka kuri Radio ya Jean Paul, abantu babahaye inkwenene bavuga ko umubare w’amashyaka ugiye kuruta umubare w’abanyarwanda, abandi bakibariza ibya Rutabana

Tubibutse ko RNC igishingwa yagiye irangwa no gucikagurikamo ibice kuva igitangira. Rugikubita, Kayumba Nyamwasa yari afite gahunda ngo yo kwiyegereza abahoze muri MRND-CDR basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nibwo bafatanye Urunana na FDU Inkingi ya Ingabire Victoire. Abantu ntibazibagirwa ifoto ya Kayumba Nyamwasa ari kumwe na Paulin Murayi umukwe wa Kabuga Felecien ndetse n’interahamwe ruharwa Charles Ndereyehe wayoboye ubwicanyi bw’Abatutsi muri ISAR Rubona.

Muri bane biyitaga ko bashinze RNC, aribo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Rudasigwa Theogene na Gerard Gahima, hasigayemo umwe ariwe Kayumba Nyamwasa wahinduye RNC akarima k’umuryango we.

Gahima Gerard yabivuyemo bucece, naho Rudasingwa ashinga irindi shyaka abamo wenyine na Musonera rizwi nk’ Ishakwe-RFM naho Karegeya Patrick yicirwa muri Hotel yo muri Afurika y’Epfo. Urebye uburyo umudamu wa Karegeya ariwe Lea Karegeya akubita agatoki ku kandi kuko nawe yirukanwe na RNC na Kayumba Nyamwasa bishimangira amakuru avuga ko Kayumba yaba afite akaboko mu iyicwa rya Karegeya.

Muri RNC, Kayumba Nyamwasa yari asigaye kuri Jean Paul Turayishimye, wanabaye iwe murugo kuva muri 1994 ari Kaporali bikaza kurangira Kaporali nawe agiye gupiganwa na Sebuja aho yamwemeje ko atamurusha ingufu, bityo ahita amukuraho na Umuhoza Benoit wari ukuriye RNC mu Bufaransa.

Kuva RNC yashingwa, abayibayemo kubera kutagira icyerekezo, buri wese yumva yashinga ishyaka rye kugirango basunike iminsi kandi bagire abo babeshya ko bakora Politiki babaka imisanzu, iri ku isonga mu gutuma bahora bashwana umunsi n’ijoro dore ko no mu bashinga ayo mashyaka mu byaha bagiye bahunga bakiri mu Rwanda ari ubwambuzi ko kwigwizaho ibya Rubanda.

Mu bavuze ko batangiranye na Jean Paul Turayishimye harimo Tabita Gwiza, Bakamira Bellarmin, Kamana Achille, Karege Anicet, Karuranga Musoni Saleh, Mukobwajana Pacifique, Ndagijimana Pacifique, Dr Ndagijimana Etienne, Turayishimye Jean Paul na Umuhoza Benoit.

2020-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Prof Lawrence Kiwanuka, yise Perezida  Museveni umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.

Prof Lawrence Kiwanuka, yise Perezida Museveni umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.

Ubwanditsi 28 Mar 2019
Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Ubwanditsi 03 May 2023
Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu

Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 14 Dec 2020
Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Ubwanditsi 09 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Nterwa ishema no kuba umunyarwanda munsi y’ubuyobozi bwa H.E Paul Kagame”– TOM CLOSE
Mu Rwanda

“Nterwa ishema no kuba umunyarwanda munsi y’ubuyobozi bwa H.E Paul Kagame”– TOM CLOSE

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya
Mu Mahanga

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Ukuri : Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka “kujya mu mitwe y’iterabwoba” ikorera I Burundi
INKURU NYAMUKURU

Ukuri : Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka “kujya mu mitwe y’iterabwoba” ikorera I Burundi

Ubwanditsi 14 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru