• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko guha abaturage ijambo mu bibakorerwa

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko guha abaturage ijambo mu bibakorerwa

Ubwanditsi 18 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye uko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikomeje kumva ko ari byo bizishakamo ibisubizo ku bibazo bifite, avuga ko kugira ngo iyi ntego izagerweho neza bisaba ko abaturage baba umusingi w’ibibakorerwa byose.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri mu Bubiligi, aho yitabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du développement’.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yatangiye gushyira hamwe igaharanira inyungu zayo mu ijwi rimwe, aho kimwe mu biherutse kugerwaho ari isoko rusange rya Afurika, rizatangizwa ku mugaragaro mu kwezi gutaha mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe izabera muri Niger.

Yavuze ko hakiri akazi kenshi kugira ngo hizerwe ko umusaruro muri aya masezerano wo kongera uburumbuke ku baturage ugerwaho, ariko hari icyizere kuko umukoro wo gukemura ikibazo cy’ubusumbane ari wo nshingano y’ibanze ya buri gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko imiterere y’Isi ya none, ari ingenzi cyane kuruta uko byigeze kubaho ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byiha umurongo uboneye muri gahunda rusange zabyo z’iterambere ndetse bikanizamurira urwego rw’uburumbuke.

Ati “Ntabwo ari ibintu bishobora gukorwa n’abandi bo hanze gusa. Aho guhera ni muri politiki idaheza ishyira umuturage mu musingi wa byose. Kuba abaturage bumva iterambere ari iryabo, bibaha imbaraga zo kubaza guverinoma ibyo zikora”.

Yakomeje avuga ko ibi byubaka icyizere mu baturage bigatuma guverinoma ibona imbogamizi zibangamiye iterambere ikazishakira ibisubizo bikwiye ikabishyira mu bikorwa.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rwabonye umusaruro mwiza ujyanye no gukoresha ubushobozi buke rufite mu by’ingenzi nk’ubuzima, kugeza uburezi kuri bose no kurengera ibidukikije.

Ati “Ibi birerekana ibishoboka no mu zindi nzego no mu buryo bwagutse by’umwihariko mu gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abantu n’ikoranabuhanga”.

Yongeyeho kandi ko harimo guhangwa amahirwe mashya y’imirimo ku bagore, urubyiruko n’abanyantege nkeya kugira ngo babashe kubyaza umusaruro impano n’udushya bifitemo twose bityo bagire imibereho myiza

Perezida Kagame kandi yashimiye Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Claude Juncker, usoje manda ye amushimira imiyoborere ye n’ubufatanye bw’ingirakamaro yubatse hagati y’uyu muryango, u Rwanda na Afurika.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yatangijwe mu 2006 na Louis Michel aho ari urubuga rugari rw’u Burayi mu kwigira hamwe uko uyu muryango watera inkunga ibikorwa by’iterambere mpuzamahanga aho ikusanyirizwamo 0.7% by’inkunga y’Ikigega cy’Iterambere, ODA.

Ni inama itangirwamo ibitekerezo n’ubunararibonye bwagira uruhare mu bufatanye bushya bugamije guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo Isi ifite. Iy’uyu mwaka iraza kuba irebera hamwe uko ihame ry’uburinganire ryakwimakazwa.

2019-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka

Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka

RUSHYASHYA 23 Sep 2026
Burundi: Abanyamakuru bigenga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja LONI ubugambanyi kubera inkunga “FNUAP” yateye igitangazamakuru cy’umugore wa perezida nkurunziza

Burundi: Abanyamakuru bigenga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja LONI ubugambanyi kubera inkunga “FNUAP” yateye igitangazamakuru cy’umugore wa perezida nkurunziza

Ubwanditsi 09 Feb 2018
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Ubwanditsi 05 Feb 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Kurazikubone Jean
    June 18, 20194:11 pm -

    Hari abaperezida bakunda kwifotoza niyo bavuga amateshwa. Afurika ifite ibibazo bikomeye bidakeneye amadisikuru ariko bikeneye ibikorwa. Tekereza uvuga uburinganire bw’abaturage uzi umushahara wa mwalimu ukawugereranya na za miliyari zigendera ku bategetsi bo hejuru!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel
Mu Mahanga

Gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka -Graça Machel

Ubwanditsi 13 May 2016
Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca
ITOHOZA

Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Ubwanditsi 14 Jun 2017
Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface
Mu Rwanda

Abafaransa niboneye n’amaso yange hariya iwacu iyo batahaba Inkotanyi ziba zarafashe igihugu mbere:Rucagu Boniface

Ubwanditsi 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru