• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jul 2016 Mu Mahanga

Ikigo cy’imari cyitwa Letshego gifite icyicaro muri Botswana cyafunguye ishami mu Rwanda aho kiyemeje kwibanda ku iterambere ry’abaturage bataragerwaho na serivisi z’imari kikabafasha kugana mu cyerekezo cy’ubuzima bwiza..

Mukirango cyayo gikoze amashyiga atatu, letshego ifite intego zo guteza imbere ubuzima bw’abakiriya bayo n’abafatanyabikorwa bayo.

Umwe mu bakiliya ba letshego bank MUHIRE ushinzwe coperative y’ubwikorezi yitwa ’East African Cooperative of Transporters (EACT) avuga ko letshego yafashije bikomeye cooperative yabo mukugera ku nzozi bari bafite.

Agira ati: ” coperative yacu yari mu nzozi, mu kuyitangiza twarebaga andi mabanki kandi ntitwatekerezaga Letshego, twari dufite icyifuzo cyo kugera ku makamyo manini 120 ubu tumaze kugera ku makamyo 60 manini tubikesheje ubufatanye n’ubufasha bwa letshego,”

Muhire akomeza avuga ko banki bageragamo yose yabateraga utwatsi.

Ati: ” ariko aho twegereye letshego badufashije kugera ku mpamo z’inzozi twari dufite, baratugurije tugura amakamyo dufite kugeza uyu munsi afite ubushobozi bwo kwikorera toni 20, uyu munsi wa none tukaba duhagaze neza dukorana n’abubaka mu kubagezaho serivisi z’ubwikorezi mu buryo bwihuse,”

Muhire asaba Letshego kuba yava ku rwego rw’ikigo cy’imari iciriritse ikaba banki nk’izindi kugirango abakiriya benshi bayigane.

Mukiza Thierry nawe n’umukiriya wa letshego bank kuva mu myaka 15 ishize, akaba nawe ashima serivisi yagejejweho n’iyi banki ubu iri mu cyiciro cy’ibigo by’imari iciriritse.

Agira ati: ” dukoranye na letshego imyaka cumi n’itanu batuguriza amafaranga nta kutugora, twavuye mu mabanki menshi bakatwaka ingwate ntazo dufite uretse abagore n’abana bacu gusa,”

Mukiza avuga ko ubu amaze kwiyubakira inzu y’ibyumba bitatu na salo n’ubwiherero bubiri bw’imbere mu nzu amaze gutangira gufata inguzanyo muri letshego bank.

Mukiza akomeza agira ati: ” natangiriye ku nguzanyo y’ibihumbi maganatanu (500,000) ngura ikibanza i kinyinya kandi buri mwaka nkomeza kujya gufata indi nguzanyo kuri letshego, ubu ngeze ku musozo w’inzu yanjye y’ibyumba bitatu na salo n’ubwiherero bubiri bwo munzu imbere,”

Yongeraho ati:” uyu munsi wa none jyewe n’umuryango wanjye turashimira letshego bank,”

Minisitiri wurubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana wari witabiriye uyu muhango wo kumurika kumugaragaro ikirango gishya cya Letshego bank yashimiye letshego bank gukomeza guteza imbere urubyiruko babaha inguzanyo nta ngwate babasabye.

Agira ati: “kubona inguzanyo mu rubyiruko rwacu biracyari ikibazo, hamwe na letshego kubona amafaranga ntibikiri ikibazo mugihe ufite igitekerezo cy’umushinga ugiye gukora, ndashimira letshego bank gukomeza guteza imbere urubyiruko rwacu n’abanyarwanda muri rusange,”

Umuyobozi mukuru wa Letshego Kungu Gatabaki ashimira guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa ba Letshego mu gushyigikira iki kigo cy’imari mu Rwanda.
Yijeje abakiriya ba Letshego ubufatanye na serivise zinoze mu kubafasha gutezimere ubucuruzi n’imishinga yabo.

-3410.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Letshego Bank Joel Uwizeye Rwibasira amurika ikirango gishya cya Letshego Bank

-3411.jpg

-3412.jpg

-3413.jpg

-3414.jpg

Minisitiri wurubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana wari witabiriye uyu muhango wo kumurika kumugaragaro ikirango gishya cya Letshego bank

Yagize ati: “ Tugomba gusuzuma ko serivisi dutanga mu bihugu byose harimo n’u Rwanda zigera kubaturage zikanabanogera.”

Letshego ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo, aribyo Botswana, Lesotho, Kenya, Mozambique, Namibia, Rwanda, Sudani y’epfo, Swaziland, Tanzania na Uganda.

Ubusanzwe Letshego ibarirwa mu bigo by’imari iciriritse ikaba yarasimbuye ikitwaga Rwanda Microfinance kuva mu mwaka wa 2004.

Elias Hakizimana

2016-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Ubwanditsi 19 May 2018
Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Colonel Mpiranya Leon Cyprien alias Kagoma asimbuye Gen.BGDE Afurika Jean Michel k’umwanya w’umukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Ubwanditsi 30 Nov 2021
CNLG:  Haribazwa impamvu  hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

CNLG: Haribazwa impamvu hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi?

Ubwanditsi 22 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe  nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Aug 2020
Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Ubwanditsi 27 Apr 2019
Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereyeho bane ugera kuri 54
HIRYA NO HINO

Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereyeho bane ugera kuri 54

Ubwanditsi 28 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru