• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

Ubwanditsi 07 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Polisi muri Uganda iherutse guta muri yombi abamamazabikorwa ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, aho byabanje kuyobera bamwe mubapolisi basaga nkaho batazi ko ubutegetsi bwa Uganda aribwo buha RNC inkunga, kuborohereza, no kwemerera gukorera muri Uganda mu mudendezo. Umuyobozi wa CMI, Abel Kandiho yabarwanyeho icyo akora kugira ngo barekurwe.

Amakuru yakomeje gucicikana avuga ko abapolisi bo mu Karere ka Mubende ho muri Uganda bataye muri yombi abamamazabikorwa umunani bo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gihe bari bateraniye inama ku kigo cy’amashuri abanza ya Kalungi, giherereye ahitwa Lubali. Ibi bikaba byarabaye mu kwezi gushize ku itariki ya 28.

Amakuru yizewe dufite ni uko Iperereza rya Gisirikare rya Uganda, CMI, rihawe amabwiriza na Perezida Museveni, ryashyizemo ingufu mu gutiza umurindi umutwe w’Iterabwoba wa RNC kugira ngo ukore wisanzuye mu mugambi wabo muremure ubara ubukeye, mbese wa ntawo wo kwifuza guhungabanya umutekano no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Byakomeje kuvugwa ko abarwanyi ba RNC bari mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Kongo bamwe bagwayo abandi baratatana baza gusanga barahubutse ni uko Uganda ihitamo gufasha Kayumba Nyamwasa guhuza abanyamuryango be no kubashakira amahugurwa kugira ngo bakomeze guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Nk’uko amakuru yacu yizewe abitangaza, abakada ba RNC batawe muri yombi ni Nzayisenga Athanase, Bakunzi Bernard, Kasimu, Mugema Fred, Ngendahimana James, Nzeyimana Eric, Byaruhanga Robert na Gahungahirwe Vianney bashingiye ku byo bavuze ndetse n’ibimenyetso biboneka kuri telefone zabo na mudasobwa igendanwa, Polisi ya Lubali yahise itangiza dosiye maze abantu umunani bafungirwa kuri sitasiyo ya polisi yaho. Amakuru akomeza avuga ko avuga ko iryo tsinda ryari riyobowe na Kasimu na Nzeyimana Eric babiri mu bagabo bafashwe basanzwe bakorera RNC boherejwe na Frank Ntwari baturutse muri Nyakivala.

Tubibutse ko Ntwari ari “Komiseri w’Urubyiruko” muri RNC ariko muri iyi minsi asa nkaho yinjiye mu nshingano za Ben Rutabana barigishije, wari komiseri ushinzwe kongerera ubushobozi ibyihebe bya RNC (ashinzwe no gushaka abakozi), Rutabana kuva muri Nzeri umwaka ushize yaburiwe irengero muri Uganda, nyuma yo guterana amagambo na Nyamwasa na muramu we Ntwari Frank.
Ni mu gihe kandi abo bayoboke bombi boherejwe na Ntwari hamwe n’abasirikare batandatu bafatwaga bagafungwa, babwiye abapolisi ko koko bakorana na RNC. Ariko, igihe CMI yabonaga amakuru yategetse abapolisikureka iyo dosiye bakayibaha bakayikurikiranira.

Kuva icyo gihe, abo bapagasi ba RNC barekuwe igitaraganya bitegetswe na CMI. Abasesenguzi ntibabuze kubona ko ibintu byahindutse nk’uko bigaragara mu rujijo no kutumvikana hagati y’inzego z’umutekano za Uganda ku bijyanye n’ibikorwa bya RNC muri Uganda. Ikigaragara ni uko CMI ikorana byeruye na RNC, ikanorohereza ibikorwa byose by’abatifuriza ineza igihugu cy’ u Rwanda
Iki gikorwa cyakozwe na CMI ni kimwe mu bindi isanzwe ikora binyuranyije n’amasezerano yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize i Luanda, muri Angola, hagati ya ba perezida Kagame na Museveni, kandi byahamijwe n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Kongo zombi.

Aya masezerano yari yatumijweho muri gahunda ya Perezida Laurenco wa Angola na Tshisekedi wa DRC yo guhuza umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda, amasezerano yashimangiraga ko hagomba kubaho kwirinda ibikorwa byo guhungabanya umutekano cyangwa guhirika ubutegetsi bw’igihugu gituranyi icyo ari cyo cyose , kimwe n’ibikorwa nko gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi no kudatanga amahugurwa yo guhungabanya umutekano.

Uganda yakoze ibinyuranye n’aya masezerano, kuko amakuru avuga ko yakomeje gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa RNC kuko ibikorwa byose bakora bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Dore nk’ubu Uganda iherutse kubaka Ikigo gitanga Imyitozo ku bayoboke ba RNC kugira ngo kibahe amahugurwa kuko babonye ko RNC yifitemo guhuzagurika

Icyo kigo cyatangiye cyigisha abakozi ba RNC cyikaba giherereye Bugolobi, , ku gahanda ka 21, Kampala, Amahugurwa akaba atangwa na CMI ndetse abo bantu umunani bafatiwe Mubende bikaba bivugwa ko wari umusaruro w’icyo kigo.

2020-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Ubwanditsi 31 Jan 2023
Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Umunyamakuru Natacha Polony uregwa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa.

Ubwanditsi 01 Mar 2022
Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 11 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze
Amakuru

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Ubwanditsi 14 Mar 2021
Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica
Mu Mahanga

Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica

Ubwanditsi 05 May 2016
Police mu iperereza  yemeje ko Umucuruzi  Rwabukamba yapfuye  yiyahuye
ITOHOZA

Police mu iperereza yemeje ko Umucuruzi Rwabukamba yapfuye yiyahuye

Ubwanditsi 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru