• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatanyije na mugenzi we wa Sénégal gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko i Dakar   |   01 Nov 2026

  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

Ubwanditsi 06 Oct 2017 ITOHOZA

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi amakuru ari mu gihugu cya Uganda avuga ko u Rwanda rwaba rushaka gufasha umukuru w’igipolisi cya Uganda kuzasimbura perezida Museveni igihe azaba avuye ku butegetsi.

“Nta business dufitanye na Gen Kale”, uyu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Major Gen. (Rtd) Frank Mugambage.

Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko abarwanya Kayihura ari bo bazana ibyo bihuha kandi ngo ni ikintu cyo kurebwa.

Ibi Ambasaderi Mugambage yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro cyihariye yagiranye na Chimpreports, dukesha iyi nkuru, imusanze aho atuye muri Kololo, mu nkengero za Kampala. Ambasaderi Mugambage akaba yasubizaga ibibazo byinshi bikomeje kugaragara mu itangazamakuru no mu zindi nzego za Uganda.

Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba u Rwanda rushyigikiye rwihishwa Kayihura ntacyo kiri cyo usibye ibihimbano”.

Ni nyuma y’uko hari amakuru amaze iminsi ahwihwiswa avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yaba iri gukorana bya hafi na Kayihura hagamijwe gutuma azafata ubutegetsi igihe Museveni azaba agiye mu kiruhuko.

Abahuza imikoranire ya Gen Kale Kayihura na guverinoma y’u Rwanda bavuga ko yagiye akorana n’igipolisi cy’u Rwanda muri gahunda zo gutoza abapolisi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Bavuga kandi ko ubwumvikane bucye bumaze iminsi buranga Gen. Kayihura na Lt Gen. Henry Tumukunde, bwatewe nuko uyu wa nyuma ngo azi iby’uyu mubano wa hafi wa Kayihura na Leta y’u Rwanda.

-8187.jpg

Lt Gen. Tumukunde

Uyu Lt Gen. Tumukunde ngo akaba yarayoboye urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda igihe umubano w’ibihugu byombi utari wifashe neza. Nyamara ariko, ngo ku mbaraga z’uwari ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, ngo umubano waje gusubira mu buryo byuzuye.

-8185.jpg

Gen Kale Kayihura

Nyamara ariko, ngo ibihuha bihari muri iki gihe na raporo z’inzego z’ubutasi bigaragaza ko ibi bihugu by’ibivandimwe bishobora kongera kwisanga mu ntambara y’ubutita.

Kuri iki kibazo cy’umubano wa Gen Kayihura na leta y’u Rwanda, Ambasaderi Mugambage avuga ko abashaka guhimba ibinyoma kubera ibibazo bafitanye na Kayihura, bashobora kuvuga icyo bashatse cyose.

Amb. Mugambage ati: “Gahunda y’u Rwanda ni iy’iterambere kandi ruzakomeza gukorana n’abaturanyi mu kugera ku ntego rusange mu bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’ibikorwaremezo.”

Ku kibazo cyo kuba u Rwanda rwaba rufite inyungu mu kugena uzasimbura Museveni ku mpamvu z’umutekano wa politiki mu Rwanda, Mugambage yasubije ko ari ibinyoma, abaza impamvu u Rwanda rwagira ikibazo ku muntu wayobora Uganda. Ati:“Ni ibibazo bya Uganda”.

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rufite byinshi byo gukora. Ibi byose tubibona gusa mu itangazamakuru. Nta kintu nk’icyo gihari.”

Ambasaderi Mugambage yanagarutse ku Munyarwanda, Rene Rutagungira washimutiwe muri Uganda muri Kanama uyu mwaka, n’abantu batatu bari bafite imbunda bamusanze mu kabari kitwa Bahamas Bar gaherereye muri Old Kampala, asobanura ko na n’ubu hataramenyekana aho aherereye nubwo abo mu muryango we bo bakomeje kwemeza ko afungiye ku cyicaro cy’urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) ahitwa Mbuya.

-8188.jpg

Amashusho ya camera yafatiwe mu kabari Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yashimutiwemo mu gihugu cya Uganda

Abayobozi mu gisirikare cya Uganda batangaje ko Rutagungira yari arimo arakorwaho iperereza ku kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wa Uganda, ariko bakavuga ko nabo batazi aho aherereye.

Ambasaderi Mugambage avuga ko iki kibazo cyagejejwe ku nzego kireba, aho avuga ko ambasade yandikiye minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse bakaba barabajije izindi nzego nk’igipolisi n’inzego z’ubutasi ariko nta n’umwe wemera ko afite Rutagungira.

-8186.jpg

Ambasaderi Mugambage

Source : Chimpreports

2017-10-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe  munzu  zabo bishwe

Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe munzu zabo bishwe

Ubwanditsi 15 May 2017
Kayumba Nyamwasa: Ingaruka zo kugambana no Gucyeza abami babiri

Kayumba Nyamwasa: Ingaruka zo kugambana no Gucyeza abami babiri

Ubwanditsi 19 Feb 2018
Muri RNC:  Agatsiko ka Rudasingwa  na Gahima kariye karungu gashobora kwirenza Nyamwasa

Muri RNC: Agatsiko ka Rudasingwa na Gahima kariye karungu gashobora kwirenza Nyamwasa

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Virginia  : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami  Kigeli

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Ubwanditsi 04 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro
UBUKUNGU

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Ubwanditsi 08 Jun 2018
Irumbuka ry’ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi
Amakuru

Irumbuka ry’ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 03 Apr 2023
#Indangamirwa12: Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba
INKURU NYAMUKURU

#Indangamirwa12: Yasipi Casmir wabaye igisonga cya Miss Rwanda yagaragaye nk’umuyobozi w’urugamba

Ubwanditsi 08 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru