• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame mubihe byiza ku mazi y ‘i Kivu atwaye ‘Jet Ski’

Perezida Kagame mubihe byiza ku mazi y ‘i Kivu atwaye ‘Jet Ski’

Ubwanditsi 08 Sep 2017 Mu Rwanda

Perezida Kagame amaze iminsi agaragara mu Karere ka Rubavu ari mu bihe byiza ku mazi y’i Kivu atwaye ‘Jet Ski’ nyuma yaho ku wa Kane na none yari yafotowe n’Abaturage atwaye igare mu mihanda y’i Rubavu.

Umukuru w’Igihugu wavuye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wagatanu ahari gufatirwa amashusho y’ikiganiro The Royal Tour gitunganywa na Peter Greenberg, Umunyamakuru w’igihangange uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abantu bakomeye binyuze mu bukerarugendo.

Iki kiganiro gitambuka kuri televiziyo ya CBS iherereye i Arlington muri Amerika kikagaragaramo Perezida w’Igihugu runaka nkuko twabibagejejeho, asobanura amateka yacyo ahanini ashingiye ku bukerarugendo.

-7939.jpg

-7943.jpg

-7942.jpg

-7941.jpg

Twababwiye ko mu 2014, Peter yakoranye ikiganiro nk’iki na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aho uyu muyobozi yamutembereza mu duce nyaburanga mu mijyi ya Jerusalem na Tel Aviv; banagera no ku Nyanja Itukura n’iy’Umunyu.

Aba bombi banatembereye mu bice bikunzwe na ba mukerarugendo nk’ubuvumo buteye amabengeza bwa Rosh Hanikra n’inyubako zigaragaza amateka y’imyubakire y’Abaroma ziri mu Mujyi wa Caesarea.

Peter muri iki gihe yanagize amahirwe yo kwambuka Uruzi rwa Yorudani, anazamuka imisozi iri muri Pariki ya Masada. Mu gihe yamaze muri Israel, we na Netanyahu baranzwe no kwidagadura bakina umupira w’amaguru, gutwara ubwato mu mazi magari n’ibindi.

Mu bandi bayobozi bakuru yaganiriye nabo bakanamufasha gutembera mu gihugu bamugaragariza ibyiza nyaburanga byacyo barimo uwahoze ayobora Mexico, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur bahuye mu gihe cy’icyumweru banatemberana igihugu mu duce dutandukanye turimo n’imirima ya Cacao; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein mu gihe mu mwaka ushize wa 2016 yakiriwe na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.

2017-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 25 Sep 2021
Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Ubwanditsi 09 Mar 2017
Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 21 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari
IMIKINO

Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora
Mu Mahanga

Rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora

Ubwanditsi 26 Jan 2016
” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?
Amakuru

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Ubwanditsi 02 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru