• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.

Ubwanditsi 01 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Abakinnyi batatu ni bo bahagarariye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika ya Taekwondo igiye kubera muri Senegal, ndetse ngo intego ni imidali n’ubwo igikombe bitashoboka ko bagitwara bitewe n’umubare w’abakinnyi b’ibindi bihugu bazaba bahanganye.

Ndacyayisenga Aline, Umurerwa Nadege na Sekanyambo Jean Paul ni bo bakinnyi bazaba bahagarariye u Rwanda, Umutoza wabo akaba Bagire Alain Irene na Mushambokazi Zura, mu gihe iri tsinda rizaba riyobowe na Bagabo Placide, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (Rwanda Taekwondo Federation).

Iyi shampiyona ya Afurika izabera i Dakar muri Senegal ku itariki ya 5-6 Kamena 2021, iyi kipe y’u Rwanda ikaba yahagurutse i Kigali ku itariki ya 2 Kamena 2021.

Ndacyayisenga Aline asanzwe ari umukinnyi wa Rwanda Police Taekwondo Club, akaba azahatana mu cyiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 57 (U-57).

Umurerwa Nadege ufite imyaka 18 agiye gukina irushanwa mpuzamahanga bwa mbere mu cyiciro cy’abakuru, akaba asanzwe ari umukinnyi wa Dream Fighters Taekwondo Club, akazahatana mu cyiciro cy’abari n’abategarugori bafite ibiro biri munsi ya 63 (U-63).

Tubibutse kandi ko Umurerwa Nadege aheruka kwegukana umudali wa zahabu ndetse atorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi (MVP) mu irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika bivuga ururimi rw’Icyongereza biherereye mu karere ka gatanu (ANOCA Zone V) ryabereye mu Karere ka Huye mu 2019.

Sekanyambo Jean Paul ufite imyaka 21 we ni inshuro ya kabiri aserukiye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, aho ku nshuro ya mbere yakinnye shampiyona y’Isi yabereye mu Bwongereza mu 2019.

2021-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Ubwanditsi 23 Jul 2024
Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 31 May 2017
Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Ubwanditsi 18 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intare FA irakira ikipe ya Heroes Fc mu mukino w’umunsi wa gatatu wo guhatanira gukina icyiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Intare FA irakira ikipe ya Heroes Fc mu mukino w’umunsi wa gatatu wo guhatanira gukina icyiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 24 Sep 2021
Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa
Mu Rwanda

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Papa Francis yasabiye amahoro Yeruzalemu
POLITIKI

Papa Francis yasabiye amahoro Yeruzalemu

Ubwanditsi 25 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru