• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida Evarisito Ndayishimiye, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, aherutse gutangaza mu ruhame ko yatanze ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga akoreshwa mu Burundi kugira ngo abone lisansi, ibona umugabo igasiba undi mu Burundi.

Mu cyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’abashoramari bo mu Burundi, yavuze uko Kompanyi ya Leta, SOPEBU, yamuriye ‘Cash’ ku manywa y’ihangu.

Mu busanzwe, iyo kompanyi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye kugira ngo inoze isaranganywa ry’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi.

Umukuru w’igihugu yashinje SOPEBU gushinga isoko rya magendu rya lisansi, aho gushyira ku murongo ikibazo cyatumye igihugu kibura lisansi.

Yavuze ko nk’uko Banki Nkuru y’u Burundi yashinze isoko rya baringa ry’amadevize, ari nako SOPEBU yashinze isoko ry’ibikomoka kuri peteroli.

Mu rwego rwo gukora iperereza ku bakekwaho ruswa muri iyo kompanyi, Ndayishimiye yavuze ko yohereje umuntu kujya kumuzanira litiro 10,000 za lisansi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko uwo yatumye yahise asabwa gutanga miliyoni umunani: enye za ruswa n’izindi enye zo kugura iyo lisansi.

Izo miliyoni, Ndayishimiye yavuze ko ari we wazitanze kugira ngo abone ibimenyetso simusiga by’uko barya ruswa.

Yagize ati: ‘Njyewe, SOPEBU [Société Pétrolière du Burundi] yansabye ruswa ya miliyoni enye, njyewe ubwanjye!’

Perezida Ndayishimiye yavuze ko aho guha lisansi amasitasiyo asanzwe azicuruza, SOPEBU iyiha abantu ku giti cyabo batanze ruswa, bakamenya aho bajya kuyibikira.

Yavuze ko ariko bigenda no ku madevize akoreshwa mu kugura ibicuruzwa biva hanze, harimo n’ibikomoka kuri peteroli.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) idakwiriye guha abantu runaka ayo mafaranga, ko bakwiriye kuyakura mu mabanki y’ubucuruzi.

Mu gihugu cy’u Burundi, gutanga ruswa no kuyirya si ibintu bishya, kuko bikorwa ku manywa y’ihangu, haba ku baturage bo hasi no mu butegetsi.

Gusa, Perezida Ndayishimiye akunze kumvikana yitotombera abategetsi barya ruswa ku mugaragaro n’abanyereza umutungo w’igihugu, ariko bikarangirira mu magambo.

2025-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zambia yahaye abari impunzi z’Abanyarwanda 1468 impushya zo gutura mu gihugu z’agateganyo

Zambia yahaye abari impunzi z’Abanyarwanda 1468 impushya zo gutura mu gihugu z’agateganyo

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa  bataburanye…

Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa bataburanye…

Ubwanditsi 22 May 2018
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Ubwanditsi 03 Jul 2019
Kayumba Rugema  yigambye  iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Kayumba Rugema yigambye iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Ubwanditsi 13 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Umuhesha w’inkiko w’umwuga yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana
HIRYA NO HINO

Kigali: Umuhesha w’inkiko w’umwuga yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo
Mu Rwanda

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze
Mu Mahanga

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Ubwanditsi 07 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru