• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw ngo ave mu banyamigabane ba Radio 1

Ubwanditsi 06 Nov 2017 Mu Rwanda

Nyuma y’igihe kirekire humvikana amakimbirane hagati y’abanyamigabane ba Radio 1 yanatumye bagera mu Rukiko rw’Ikirenga, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yasinyanye amasezerano yo kwishyura Nyagatare akava mu banyamigabane.

Amasezerano y’ubutane mu bafite imigabane muri Radio 1 Rwanda Ltd agaragaza ko KNC yishyuye Nyagatare miliyoni 25 Frw kugira ngo ave mu banyamigabane bayo.

Aba bashoramari baziranye cyane ku mushinga wo gutangiza Radio 1, by’umwihariko KNC nk’uwagize igitekerezo akagishyira mu bikorwa yaje gushaka uwo bafatanya kugira ngo imirimo ikomeze neza niko kwegera Nyagatare amugurisha imigabane; Gusa nyuma yo kugurisha iyo migabane, hari ibyo batumvikanyeho byaje kugeza n’aho bitabaza inkiko.

IGIHE,cyanditse ko KNC yarangije kwishyura ziriya miliyoni 25 Frw tariki ya 5 Ugushyingo 2017 nk’uko babyumvikanye.

Yagize ati “Narangije kumwishyura nta kibazo… njye na Nyagatare nta kibazo ubu dufitanye.”

Urwandiko bashyizeho umukono imbere ya noteri tariki ya 6 Ugushyingo 2017, rugaragaza ko imigabane ya Nyagatare ingana na 50% ifite agaciro ka miliyoni 35 Frw, azaba ayeguriye Kakoza Nkuriza Charles ‘KNC’ kandi ko amasezerano y’ubufatanye bari baragiranye 29/5/2011 azaba ataye agaciro. Kakooza Nkuriza Charles akaba yegukanye imigabane 100% ingana na miliyoni 70 Frw.

KNC na Nyagatare bakaba baranumvikanye ko nta nkurikizi n’imwe izabazwa Nyagatare Jean Luc muri Radio One Rwanda LTD uhereye igihe yayigiriyemo kugeza igihe ayiviriyemo ku bibazo byose byayibazwa.

-8585.jpg

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yegukanye imigabane yose ya Radio 1

2017-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi

Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi

Ubwanditsi 15 Jun 2016
Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2022
Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Ubwanditsi 24 Aug 2021
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Ubwanditsi 22 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.
Amakuru

Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United
Amakuru

Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United

Ubwanditsi 16 Apr 2023
Diane Rwigara  yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo  akaba yifuza kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ‘ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ‘ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru