• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 17 Dec 2016 Mu Mahanga

Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya jenoside CNLG n’ umuryango IBUKA uharanira inyungu z’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bamaganye umwanzuro wa MICT wo kurekura Ferdinand Nahimana na Padiri Emmanuel Rukundo.

Muri iki cyumweru dusoza nibwo umucamanza mu Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(MICT) rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko rwa Arusha ( ICTR), Theodor Meron yatangaje ifungurwa rya Nahimana na Rukundo.

Aba bombi icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda ICTR cyabahamije ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi. Kuri ubu bari bafungiye mu gihugu cya Mali.

Mu kiganiro yatanze kuwa 16 Ukuboza 2016, mu nama ya 14 y’ Umushyikirano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yakomoje ku irekurwa rya Rukundo na Nahimana avuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Nahimana yakatiwe gufungwa imyaka 30 naho Padiri Rukundo akatirwa gufungwa imyaka 23. Umucamanza Meron watangaje ko bagiye kurekurwa ngo yabishingiye ku kuba buri umwe amaze 2/3 by’ igifungo bakatiwe.

Dr Bizimana yavuze ko hari ibintu bitatu bigomba kwitabwaho mbere yo kurekura umugororwa birimo ‘Uburemere bw’ icyaha yakoze, Kureba niba yarihannye, no kugisha inama guverinoma y’ igihugu aturukamo’

Dr Bizimana yavuze ko irekurwa ry’ abagororwa bahamijwe ibyaha bikomeye ari ikibazo gikomeye.

IBUKA nayo yamaganye irekurwa rya Nahimana na Padiri Rukundo

Prof Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA yavuze ko irekurwa ry’ aba bagabo ritumvikana ndetse ngo ni uguhakana jenoside .

Yagize ati” Ni gute birengagiza ko jenoside ari icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu? Ni gute babarekura ngo bagaragaje ibimenyetso byo kwikosora? Bigeze se byibuze bicuza ibyaha bakoze? Bafashije se ubucamanza kubona amakuru ajyanye na Jenoside?”

Yakomeje agira ati “Abo bagabo se wenda beretse Isi ko biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside? Ibikorwa by’umucamanza Theodore Meron na bagenzi be ntibyumvikana rwose. Ku bwacu ni uguhakana jenoside yakorewe Abatutsi.”

-158.png

Dr Bizimana Jean Damascene na Prof Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA

Imvaho nshya yanditse ko Abantu icumi muri 61 bafatwa nka ba ruharwa bateguye bakanakora Jenoside bakatiwe na ICTR bamaze kurekurwa igihe bakatiwe kitaragera.

Nahimana yahoze ari umwarimu w’amateka muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ndetse ni we washinzwe radiyo, RTLM, ifatwa kabuhariwe mu kubiba urwango mu banyarwanda, yakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Yafashwe mu 1996, muri 2003 ICTR yamuhamije byaha bya Jenoside, ubugambanyi mu gukora Jenoside, gukangurira rubanda gukora jenoside, gutoteza no gutsemba imbaga.

Naho Rukundo, wafashwe mu 2001 yahamijwe ibyaha bya Jenoside, ubwicanyi no gutsemba imbaga muri Gashyantare 2009.

2016-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa

Ubwanditsi 14 Apr 2016
APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar

Ubwanditsi 04 Jan 2024
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 18 Mar 2016
Nyamata: Mme J.Kagame yabwiye iki urubyiruko ‘ruzaba abayobozi’ ?

Nyamata: Mme J.Kagame yabwiye iki urubyiruko ‘ruzaba abayobozi’ ?

Ubwanditsi 13 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021
Amakuru

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Ubwanditsi 13 Mar 2021
Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol
IMIKINO

Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol

Ubwanditsi 18 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru