• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Ubwanditsi 06 Jan 2017 Amakuru

Abagabo 5 bafunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa bari bibye mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nzove riherereye mu murenge wa Kanyinya akarere ka Nyarugenge.

Abafashwe ni Ndahayo Martin w’imyaka 32, Nambajimana Celestin w’imyaka 31, Ndagijimana Cyprien w’imyaka 27, Rubayiza Donat w’imyaka 41 na Ndagijimana Valens w’imyaka 37, bakaba barafatanywe Mudasobwa 6, Inyakiramashusho igezweho izwi nka Flat Screen, indangururamajwi 5 n’ibindi.

Avuga uko bafashwe, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police Emmanuel Hitayezu yavuze ati:”Ubusanzwe iki kigo kirindwa n’abazamu 2, kuko basimburana saa kumi n’imwe n’igice, uwagombaga gukora nijoro yatinze kuza gusimbura mugenzi we , bigeze mu ma saa kumi n’ebyiri n’’igice z’umugoroba yatashye asiga ikigo cyonyine. Mu gihe nta muzamu wari uhari rero, nibwo aba bajura baje bica ingufuri y’ahaba izi mudasobwa n’ibi byuma by’ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ati:”Uyu wagombaga gukora nijoro aje yasanze bahibye ahamagara umuyobozi w’ikigo, ahageze nibwo yahamagaye Polisi, itangira iperereza.”

SP Hitayezu yavuze ko muri iryo joro Polisi ifatanyije n’abaturage, babonye uyu witwa Ndahayo Martin yikoreye ibintu mu makarito, baramukurikira bamufata abigejeje kwa Rubayiza Donat ari naho basanze ibindi ndetse n’aba bafashwe ariho bari.

Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kutirara bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira umutekano anasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho ingamba zihamye zo gucunga umutekano mu bigo, cyane cyane bakoresha amashyirahamwe ashinzwe gucunga umutekano azwi, ayo mashyirahamwe nayo agakoresha inyangamugayo, hagamijwe kurinda ko ibyo bigo by’amashuri byavogerwa mu buryo byabahungabanyiriza umutekano.

Aba bakekwa, ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane amakuru arambuye y’ubu bujura.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

-5267.jpg

Superintendent of Police Emmanuel Hitayezu

2017-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police Volleyball Club yatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru wayo mu gihe cy’imyaka ibiri, azungirizwa na Munyinya Justin

Police Volleyball Club yatangaje ko Musoni Fred ariwe mutoza mukuru wayo mu gihe cy’imyaka ibiri, azungirizwa na Munyinya Justin

Ubwanditsi 27 Oct 2023
Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 21 Dec 2023
Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Ubwanditsi 28 Dec 2022
Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu

Jambo asbl yatangije ubukangurambaga bwo gufasha imitwe y’iterabwoba ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 14 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari
INKURU NYAMUKURU

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Ubwanditsi 29 Dec 2017
CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga
ITOHOZA

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Ubwanditsi 15 May 2017
Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima
Mu Rwanda

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Ubwanditsi 04 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru