• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Ubwanditsi 23 Nov 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Muri iki gitondo cyo kuwa 23 Ukuboza 2022 abaturage barenga 250 bo mu karere ka Ruhango, mu kagari ka Buhoro ho mu ntara y’Amajyepfo bazindukiye mu gikorwa cyo kubagara no guterera imyumbati Uwamahoro M. Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye

Iki gikorwa cyaje gikurikira ubudehe bwo kumuterera imyumbati cyabaye tariki ya 22 Nzeli 2022, Umuryango utari uwa Leta witwa TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE ufatanyije n’akarere ka Ruhango wari wateguye igikorwa cy’Ubudehe cyo guhingira Madamu Uwamahoro Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Uwamahoro yahingiwe Umurima  ungana na Hegitari zirenga ebyiri, aho wahinzwe ugaterwamo imbuto y’Imyumbati igezweho  yitwa Norcas. Iki gikorwa cyiza cyahawe agaciro k’amafaranga ibihumbi magana cyenda (900,000Frw) wakongeraho igikorwa cya none cyo kubagara cyikaba cyahawe agaciro k’Amafaranga arenga ibihumbi maganane (400,000Frw) 

Ni ubudehe bwitabiriwe n’abaturage bo mu Ruhango barenga 250 bayobowe n’abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye by’umwihariko mu bagize inzego z’ibanze harimo n’abazobereye ibikorwa by’Ubuhinzi kuko basanze agomba no kugenerwa ifumbire kugirango imyumbati yahingiwe izere neza itazarumba bitewe n’Ubutaka bushaje

Uwamahoro na Mugorewase Rachel bacinya akadiho

Uwamahoro Marie Claire yagize ati “Njyewe kuva uyu muryango wansanga ukamba hafi nahisemo kutazongera kwatisha umurima wanjye kuko bamfashije kuwuhinga kandi nanjye iyi mbuto nziza y’imyumbati nanjye nzayigeza ku bandi nimara kwera, navuga ko kubwanjye nabonye abandi babyeyi nyuma yuko bishwe muri Jenoside, Twubake Ubumwe yambereye abandi babyeyi kuko n’ubu iyo ngize ikibazo ndabahamagara”

Uwamahoro kandi ubushize yagenewe amatungo magufi arimo ingurube ndetse n’ihene akaba ahamya ko azamufasha kubona ifumbire ndetse n’amafaranga yo kwifashisha.

Madame Mugorewase Rachel umujyanama mu karere ka Ruhango unakuriye uyu muryango wa Twubake ubumwe n’ubwiyunge yatangaje ko ibi bikorwa bizakomereza no mu bandi batishoboye ndetse no mu bakoze Jenoside bireze bakemera icyaha nabo batishoboye kugirango bisange mu muryangoi nyarwanda

 

Umuyobozi wungirije wa Twubake Ubumwe n’ubwiyunge Bwana Gatete Jean Pierre ati “Tuzakomeza gushyigikira ubumwe bw’abanyarwanda kuko ariyo soko yo kwimakaza umuco w’ubworoherane mu muryango nyarwanda

Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ni Umuryango utari uwa Leta ugamije gukomeza kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda ndetse no Kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho ava akagera, Ukaba ufite Intego ko uzakomeza ibikorwa by’Umuganda nk’ibi bihuza abanyarwanda kugirango bashishikarizwe kubana mu mahoro ndetse basobanurirwe ibyiza byo gukunda igihugu no gushyigikira gahunda za Leta.

 

2022-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Ubwanditsi 30 May 2022
Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y’ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams

Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y’ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams

Ubwanditsi 07 Oct 2022
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar  gukina imikino ibiri ya gicuti

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti

Ubwanditsi 18 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022
Amakuru

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Ubwanditsi 05 Sep 2021
Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri
Amakuru

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Ubwanditsi 22 Oct 2020
Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye
Amakuru

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Ubwanditsi 18 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru