• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Ubwanditsi 21 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva Paul Rusesabagina yafatwa kugeza anahanishijwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba byamuhamye, havuzwe byinshi bikigaragaza agasuzuguro bamwe mu bazungu bagifitiye abirabura.

Nyuma y’ibitero byibasiye Amerika tariki 11 Nzeri 2001, amahanga yarahungabanye, ndetse ingabo z’ Abanyaburayi n’Amerika zikwira isi yose ngo zirarwanya imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda, nubwo kenshi ziba zigenzwa na twinshi.

Igitangaje ariko, ni uko ibikorwa by’iterabwoba byitwa bityo ari uko bibaye ku bazungu gusa. Urugero ni ibyo Paul Rusesabagina yakoze mu Rwanda abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba wa FLN, ariko bamwe mu bategetsi bo mu Burayi n’ Amerika bagakomeza kumufata nk’umutagatifu. Ese iyo ibyabereye i Nyamagabe na Nyaruguru bibera mu Bubiligi cyangwa muri Amerika, Paul Rusesabagina yari kuba akitwa impirimbanyi ya Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu? Igisubizo ni “oya”, nyuma ya tariki 11 Nzeri 2001, muri Amerika uwitwa umwarabu wese n’uwo bafitanye isano yahizwe bukware, abenshi baricwa, abandi bajyanwa Guantanamo Bay gukorerwa iyicarubozo ridakwiye ikiremwamuntu. N’uyu munsi mu bihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi, umwarabu agenda yikandagira, kuko bamusanisha n’ibikorwa by’iterabwoba, kandi yenda nta n’aho ahuriye nabyo.

Abasakuza ko Paul Rusesabagina atabonye ubutabera buboneye, batubwira impamvu Oussama Bin Laden wa Al Qaeda atafashwe ngo aburanishwe, ahubwo bagahitamo kumwicana n’umuryango we? Icyakora koko iyo Rusesabagina aza kuba yarahekuye ibihugu bivuga rikijyana, ntiyari kurushya abacamanza, ibye biba byararangiye agifatwa.

Bamwe mu Banyaburayi n’Abanyamerika baracyarangwa n’irondaruhu riteye ishozi. Ni gute baha agaciro umwicanyi nka Rusesabagina, bakakima abo FLN ye yishe, abo yamugaje, igasahura ibyayo ibindi ikabyangiza? Kubera gusa ko atari Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika, ubugizi bwa nabi bwabakorewe ntibwagombaga gukurikiranwa ngo ababugizemo uruhare bahanwe.

Ese ba mpatsibihugu bazunamura icumu ryari, ngo bumve ko amaraso y’abirabura afite agaciro nk’ay’abazungu? Bazasobanukirwa bate  ko uRwanda ari igihugu kigenga, kitagitegekwa ibyo gikora ? Harya ubutabera nyabwo buba gusa iyo bukozwe n’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika?Iyi myumvire ntikijyanye n’igihe, aho dusabwa kubahana, tutitaye ku gice cy’isi dukomokamo.

Bimwe mu bimenyetso bihamya ibyaha Paul Rusesabagina byatanzwe n’inzego z’ubucamanza mu Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni gute rero bamwe mu bategetsi b’ibyo bihugu bahindukira bakagira Rusesabagina umwere?Ni uko gusa yakoreye ibyaha igihugu cyo muri Afrika.

Abasakuza ngo Rusesabagina yarakatiwe bari bakwiye ahubwo kwishimira ko yadohorewe ntahanishwe gufungwa burundu nk’uko itegeko rihana ibyaha byamuhamye ribiteganya. Ubushishozi bw’Urukiko rwamuhanishije imyaka 25 y’igifungo nk’ikimenyetso cyo kumuha amahirwe yo kwikosora, akaba yakongera kuba umuturage muzima. Oussama Bin Laden kuki atahawe aya mahirwe?

Uretse induru z’abifitiye urwango ku Rwanda n’ Ubuyobozi bwarwo gusa, abashyira mu gaciro biboneye ko urubanza rwa Rusesabagina n’abo baregwana rwabaye mu mucyo no mu bwisanzure. Abamuririra ahubwo bagombye kuba baramugiriye inama ntiyishore mu bikorwa by’iterabwoba byatumye  aba aho ari uyu munsi. Bagombye kwinenga kuba bataramaganye ko mu bihugu byabo ahakusanyiriza amafaranga yo gushyigikira ibikorwa byahitanye inzirakarengane i Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Keretse niba ibi ari byo bya bigwi birirwa barata ngo barakataje  mu kurengera ikiremwa muntu.

 

2021-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Ubwanditsi 02 Jul 2021
Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Ubwanditsi 10 May 2016
Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

RUSHYASHYA 27 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni
ITOHOZA

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Ubwanditsi 14 Apr 2019
Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo
INKURU NYAMUKURU

Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Burundi: Agathon Rwasa Yashinze Irindi Shyaka
POLITIKI

Burundi: Agathon Rwasa Yashinze Irindi Shyaka

Ubwanditsi 13 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru