• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Ubwanditsi 10 May 2016 Mu Mahanga

Imihanda ya Kigali – Gakenke – Musanze na Kigali – Muhanga yari yafunzwe kubera ibiza, ibi biza muri rusange byahitanye abantu 50 n’amazu 583 yarasenyutse.

Kugeza ubu, umuhanda wa Kigali-Muhanga wafunguwe kuko amazi yagabanutse. Ariko ko ukomeje gufungwa kuri za Moto n’amagare kuko amazi akiri mu muhanda ashobora guteza impanuka ibi binyabiziga bito.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza yatangaje kandi ko n’umuhanda wa Kigali – Gakenke – Musanze nawo wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’imirimo yo kuvana mu nzira inkangu zari zaguye mu muhanda zikawufunga.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza ivuga ko abitabye Imana mu karere ka Gakenke bashyinguwe mu cyubahiro kuwa 09 Gicurasi, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, aherekejwe na Ministiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, MUKANTABANA Seraphine, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, KABONEKA Francis, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, IMENA Evode, Umukuru wa Polisi y’Igihugu: CG GASANA Emmanuel, Abasenateri n’intumwa za rubanda.

Abenshi mu bashyinguwe ni abahitanywe n’ibiza, cyane cyane inkangu, mu ijoro ryo kuwa 7 rishyira ku wa 8 Gicurasi 2016.

Iri tangazo rivuga ko ibyakozwe ari;

Mu karere ka Gakenke, MIDIMAR yahagejeje ubufasha bugenewe imiryango yasenyewe n’ibiza. Ubwo bufasha bugizwe n’ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo n’ibikoresho by’isuku.

Muri aka karere kandi hagejejwe amahema yo kwifashisha mu miryango ishobora kwimurwa ahantu bigaragara ko yugarijwe cyane n’ibiza.
Inkunga igenewe akarere ka Muhanga ntiyabashije kugerayo kubera ikibazo cy’umuhanda Kigali-Muhanga wafunzwe bitewe n’imyuzure.

Igenzura ryakozwe hifashishijwe indege ya Kajugujugu, ryagaragaje ko mu karere ka Gakenke, hari abaturage benshi bugarijwe n’inkangu ku buryo igihe cyose bashobora kwibasirwa, bitewe n’ubutaka bworoshye kandi buhinze, hakaba ntacyo kubufata gihari. Ubuyobozi bw’uturere n’inzego z’umutekano bakanguriwe gukumira ko hari undi muturage wahitanwa n’ibiza, bacumbikishiriza abasenyewe ndetse no kwimura by’agateganyo abatuye aho bigaragara ko bugarijwe.

Ku bufatanye na MINAGRI hateganijwe ko ejo ku wa kabiri 10/05/2016, imiryango yahuye n’ibiza izagezwaho ibiribwa.

Indi miryango nterankunga irimo: World Vision, Care International, USAID, na WFP nayo iragaragaza ko ishobora gutanga inkunga.

-2772.jpg

-2771.jpg

-2773.jpg

Ku rundi ruhande, Umuhanda wa Kigali – Musanze wari warafunzwe kuva ku Cyumweru kubera inkangu zawufunzwe ahitwa muri Buranga, nawo wafunguwe ubu ukaba wongeye gukora.

2016-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Ubwanditsi 01 May 2025
Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Ubwanditsi 29 Oct 2016
Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Ubwanditsi 21 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri
Amakuru

AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri

Ubwanditsi 06 Feb 2023
Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali
POLITIKI

Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018
Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo
IMIKINO

Irushanwa rya Tour du Cameroun 2018 ryasubitswe ikipe y’u Rwanda yagezeyo

Ubwanditsi 09 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru