• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Ubwanditsi 25 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Chairman Paul Kagame, yatangaje ko mu rugamba rwo kugeza u Rwanda ku iterambere, Abanyarwanda babaye intare, kandi bayoborwa n’Intare.

Byari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje kuri Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 25 Kamena 2024, Chairman Paul Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 ruhakesha ubufatanye kuko ari bwo mbaraga z’Abanyarwanda.

Mu ntare, intare y’ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman Paul Kagame ati “Ubufatanye ni bwo budutera imbaraga z’ibikorwa kugeza aho tugeze uyu munsi. Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare. Baragereranyaga, baravuga ngo ‘aho kumpa ingabo z’intama, ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama’.”

Kagame yakomeje ati “Ariko twe twarabirenze, FPR n’Abanyarwanda twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Icyo byashakaga kuvuga, ingabo z’intare n’ubundi ni zo zijya ku rugamba. Kurwana nk’intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’intama. Kandi iyo uri intare, ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abaturage ba Nyarugenge n’abandi bakurikiye Ijambo rye, abamenyesha ko imyaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze muri byinshi, kandi ko uru rugamba rwari rukomeye bitewe n’inzitizi zirimo gutereranwa no guteranirwaho.

Ati “Ndahera kuri ibyo mbashimira mwese aba Nyarugenge n’abandi batwumva. Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko!

Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n’uko rwatereranwe, ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru.”

Yongeyeho ati “Nk’uko rero mutahindutse, muri za ngabo z’intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Na bya bindi muzi. Iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare, ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza. Ndetse intare zibavuyemo, zibakomotsemo. Uru rugero rw’intare nabahaga byari bifite impamvu nyinshi.”

Yasobanuye ko mu ntare, intare y’ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

2024-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Ubwanditsi 18 Jan 2023

Bite by’u Rwanda ku kwiyunga kuri Uganda na Tanzania mu kwakira CHAN 2025 – Kenya mu mibare igoye yo kwakira

Ubwanditsi 11 Dec 2024
Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 13 Jan 2023
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6

Ubwanditsi 16 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye
Amakuru

Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye

Ubwanditsi 04 Apr 2021
Evode Imena yagizwe umwere
Mu Rwanda

Evode Imena yagizwe umwere

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi

Ubwanditsi 18 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru