• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo yageze i Kigali itahanye umwanya wa 6

Ubwanditsi 16 Sep 2023 Amakuru, IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo ya Volleyball  yaraye igeze i Kigali aho yari ivuye mu gihugu cya Misiri mu mikino y’igikombe cya Afurika aho yasoreje ku mwanya wa gatandatu mu makipe 15 yari yitabiriye iri rushanwa.

Ahagana ku isaha ya saa Munani z’amanywa zo ku wa Gatanu, tariki 15 Nzeri 2023, ni bwo ikipe y’igihuhu yari isesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Ni itsinda ryahageze rigizwe n’abantu 24 barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abanyamakuru bari bagiye mu Misiri ahakiniwe imikino y’igikombe cya Afurika mu bagabo.

Iri tsinda rigari ryakiriwe n’inshuti n’abavandimwe bitwaje indabo mu kubashimira uburyo bitwaye muri iki gikombe cyatangiye guhera tariki ya 1 kugeza kuya 13 Nzeri 2023.

Ikipe y’igihugu yakinnye imikino irindwi yose hamwe, itsinda imikino ine narwo rutsindwa imikino itatu.

Umukino wa nyuma u Rwanda rwakinnye wari uwaruhuje na Tunisia hahatanirwa umwanya wa gatanu, ruwutsindwa ku mamaseti 3-0.

Amakipe u Rwanda rwatsinze ni Senegal, Tanzania, Chad ndetse na Gambia, rwatsinzwe na Algeria, Morocco na Tunisia.

Muri iki gikombe cya Afurika cyari cyitabiriwe n’amakipe 15, dore uko amakipe yakurikiranye:

1. Misiri
2. Algeria
3. Libya
4. Cameroun
5. Tunisia
6. Rwanda
7. Chad
8. Maroc
9. Kenya
10. Ghana
11. Sénégal
12. Gambia
13. Tanzania
14. Burundi
15. Mali


2023-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Ubwanditsi 15 Jun 2024
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025
Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Ubwanditsi 24 Jul 2021
Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Ubwanditsi 28 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech
Amakuru

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Ubwanditsi 16 Feb 2023
Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC
Amakuru

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Ubwanditsi 02 Jan 2023
As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere
Amakuru

As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

Ubwanditsi 06 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru