• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Trump yongeye kuvugwaho kwivanga mu iperereza ku kibazo cy’u Burusiya
Reince wasezeye ku mirimo ye muri Nyakanga umwaka ushize ngo yaba yarabajijwe na Trump ubuhamya yahaye Mueller

Trump yongeye kuvugwaho kwivanga mu iperereza ku kibazo cy’u Burusiya

Ubwanditsi 08 Mar 2018 POLITIKI

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho gushaka kwivanga mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora y’iki gihugu, abinyujije mu kubaza abatangabuhamya ibyo baganiriye n’itsinda riyobowe n’intumwa idasanzwe ya Minisiteri y’Ubutabera, Robert Mueller.

Inkuru yatangajwe na The New York Times, ivuga ko hari abantu babiri bizewe bayihamirije ko Trump yigeze kubaza Reince Priebus wari Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Perezidansi, niba ikiganiro na Mueller cyagenze neza.

Iki kinyamakuru kivuga ko itsinda riyobowe na Mueller rizi neza ko hari inshuro zigera kuri ebyiri Trump yabajije abibanze mu iperereza kuri iki kibazo, ibyo babajijwe ndetse n’ibisubizo batanze.

Ku rundi ruhande ngo Trump yaba yarabwiye umwe mu bantu ba hafi ye ko yasabye Umujyanama we Donald McGahn gusohora itangazo rinyomoza inkuru yari yatangajwe na kiriya kinyamakuru ku kuba uyu mugabo yarabwiye abakora iperereza ko perezida yamusabye kwirukana Mueller.

Mueller ayoboye iperereza rigamije gucukumbura ibivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Perezida wa Amerika yabaye mu 2016, bugamije gufasha Trump kuyegukana, ibikorwa we ahakana.

Mu Cyumweru gishize CNN yatangaje ko ikibazo cy’ibihugu byivanze mu matora ya Amerika cyarenze u Burusiya, kuko mu minsi ishize Mueller yatangiye gukorana bya hafi n’inararibonye muri politiki yo mu Burengerazuba bwo hagati, ku gucukumbura niba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nazo zitaragize uruhare mu gutuma Trump yegukana intsinzi.

Ku itariki ya 8 Ugushyingo 2016 nibwo Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry’aba- Républicains yatsinze amatora ya Perezida wa Amerika, ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye.

Abantu benshi bagiye bashyira mu majwi u Burusiya babushinja kuba bwaragize uruhare mu gutuma Hillary Clinton atsindwa, aho bivugwa ko ari nabwo bwashyize hanze email za Komite Nyobozi ry’Ishyaka ry’Aba- Démocrates, ibintu nabyo byagize uruhare mu gutuma atakarizwa icyizere.

2018-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Ubwanditsi 26 Sep 2025
Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Ubwanditsi 30 Nov 2024
Félix Tshisekedi yatangaje ko adashobora kwemera kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC

Félix Tshisekedi yatangaje ko adashobora kwemera kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

Umwambari wa Parime Hutu Filip Reyntjens akomeje guhakana Jenoside no gukorana n’abayigizemo Uruhare: Ubuhamya bwerekana ubufatanye bwe na Hassan Ngeze

RUSHYASHYA 18 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Liban mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zirarira ayo kwarika nyuma yo kumara igihe badahembwa

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’
IMIKINO

Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Ubwanditsi 18 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru