• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatsinze AS Kigali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro

Rayon Sports yatsinze AS Kigali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro

Ubwanditsi 29 Sep 2018 IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu irushanwa Agaciro, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu.

Umukino watangiye usa n’ushaka guhira AS Kigali, kuko ku munota wa 10 umunyazamu Bashunga Abouba wa Rayon Sports yakoreye ikosa kuri rutahizamu w’umurundi Ndarusanze Jean Claude mu rubuga rw’amahina.

Umusifuzi yahise yemeza penaliti ya AS Kigali, yinjizwa neza n’uyu Ndarusanze bita Lamba Lamba.

Rayon Sports itacitse intege yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 42 ubwo Rutanga Eric yacomekeraga umupira Bimenyimana Bonfils Caleb atsindira Rayon Sports igitego cya mbere, kiba icye cya gatanu mu mikino itandatu iheruka.

Ku munota wa 79 Bimenyimana Bonfils Caleb yatsindiye Rayon igitego cya kabiri ku mupira yahawe na myugariro wo ku ruhande rw’iburyo Iradukunda Eric, wahuraga na AS Kigali yakiniriga mu mwaka ushize w’imikino.

Ku munota wa 90, ku ikosa ryakorewe rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Michael Sarpong bita Balloteli, habonetse Coup Franc yinjizwa neza na Nova Bayama wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Umukino warangiye Rayon sports ivuye inyuma itsinda AS Kigali ibitego 3-1.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro uzahuza APR FC yatsinze Etincelles ibitego 3-0, na Rayon sports ku Cyumweru saa 15:30

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

AS Kigali: Alphonse Nizeyimana, Niyomugabo Jean Claude, Ngandu Omar, Katina Soter (c), Rashid Leo Hakizimana, Ntamuhanga Tumaine Tity, Nsabimana Eric Zidane, Niyonzima Ally, Javier Benedata, Ndarusanze Jean Claude na Kevin Ishimwe.
Umutoza: Eric Nshimiyimana

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Radu Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Manzi Thirty (c), Sefu Niyonzima Olivier, Prosper Donkor Kuka, Kevin Muhire, Caleb Bimenyimana Bonfils, Christ Mbondi na Mugisha Gilbert.
Umutoza: Roberto Oliveira.

2018-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Ubwanditsi 23 Jun 2021
APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

Ubwanditsi 10 Oct 2025
Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United

Mourinho yabwiye Rooney ko niba ashaka gukina agomba kuva muri Manchester United

Ubwanditsi 25 Oct 2016
AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

Ubwanditsi 13 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa  FDLR
ITOHOZA

Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa FDLR

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu
Mu Mahanga

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru