• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ubwanditsi 18 Feb 2017 Mu Mahanga

Mu ruzinduko yakoreye muri ako karere ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, Umukuru w’Igihugu yagejejweho ibibazo bitandukanye, ariko hari n’abatarabonye amahirwe yo kubimugezaho.

Ibyo bibazo usanga bisaba kubicukumbura, kugera aho byabereye n’ibindi ku buryo byose atari ko yahita abitangira igisubizo.

Ibibazo byibanze ku bantu bavugaga ko barenganyijwe n’inzego z’ibanze, nk’uwavuze ko yatanze isambu ngo yubakwemo inyubako zifitiye abaturage akamaro, ariko ntahabwe ingurane, ndetse n’uwavuze ko yatanze isambu ye muri ubwo buryo akaguranirwa mu gishanga kandi ari aha leta.

Impanuro Umukuru w’Igihugu yahaye Abayobozi bako Karere ka Nyagatare n’Abaturage bo mu Murenge wa Matimba n’uwa Karangazi, yavuze ko hari ibyo Igihugu kiba cyashakishije cyagezeho igisigaye akaba ari uko Abayobozi babigeza ku baturage, ariko anenga ko rimwe na rimwe babinyuza ku ruhande.

Yagize ati “Ntabwo ari byo ntibikwiye, mujye mwumva ko bidakwiye, nta muyobozi ukwiriye kuba abikora cyangwa se abigira ibye, abayobozi nabo bafite ibyabo bibareba nk’Abanyarwanda ariko nta muntu wo kwigwizaho iby’abandi, byose akabigira ibye.”

Yakomeje yibutsa ko abaturage bafite uburenganzira bwo kubaza abayobozi ibyo bemerewe batahawe.

Yagize ati “Mufite uburenganzira bwo kwishyuza umuyobozi utabagejejeho ibyamugezeho byanyu tubagomba kuko birahaba kenshi. Mujye mubibabaza nibatabasubiza mushake inzira yindi natwe yatugeraho tubibabaze ntibisubire.”

Aha Kagame yatunze urutoki ibibazo by’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza afatwa agashyirwa mu bindi, n’ibindi bibazo byo kudaha abaturage ibyo bagenewe.

Uretse ibyo kuvuga ku bayobozi batageza ku baturage ibibagenerwa, Umukuru w’Igihugu yafashe umwanya wo kuganira n’abaturage ku bikorwa by’iterambere.

Abaturage bagera kuri 80% ba Nyagatare batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Umushinga wo kuhira hegitari 900 mu mirenge ya Matimba, Musheri na Kagitumba umaze gutanga umusaruro ugaragara aho kuri hegitari hasarurwaga toni eshatu ariko ubu zikaba ari zirindwi.

Ku munsi aka karere kagurisha litiro ibihumbi 40 z’amata, zinjiza miliyoni 204 ku kwezi.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko intambwe imaze guterwa ari nziza ariko hakiri byinshi byo gukora, kandi ubushake n’ubufatanye n’inzego za leta bizatuma byose babigeraho, bagasezerera ubukene kuko atari umuturanyi mwiza.

-5739.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

-5741.jpg

-5742.jpg

Perezida Kagame yasuye Inzu y’icyicaro cy’umupaka wa Kagitumba woroshya Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda

Yakomeje yibutsa abaturage kwita ku burezi bw’abana n’ubuzima, abasezeranya ko ibikorwa remezo nk’amavuriro, amazi meza n’amashanyarazi bizabageraho vuba bagasezerera umwijima n’akatadowa.

Umutekano mu byibanze

Yagarutse ku mutekano avuga ko ariwo nkingi y’iterambere kuko iyo udahari ibyakozwe bisenyuka, ibitarakorwa ntibikorwe.

Ati “Umutekano w’Igihugu cyacu twese dukwiye kuwukomeraho, umutekano iyo ubuze biriya byose twavugaga by’amashuri, ibijyanye n’ubuzima, imisaruro iva mu bikorwa bitandukanye, ntabwo bigerwaho.”

Guverinoma yashoye miliyari 4.4 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kugeza amazi meza ku baturage bangana na 36 000 mu 2017. Uyu wiyongeraho ku wundi wa Banki y’Isi ufite agaciro ka miliyari esheshatu wo gukwirakwiza amazi y’inka.

Mu karere ka Nyagatare Umukuru w’Igihugu yanasuye hoteli y’icyitegererezo y’abikorera, EPIC, biteganyijwe ko izuzura muri Gicurasi uyu mwaka. Iyi hoteli ifite agaciro ka miliyari 16.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yanasuye uruganda rukora amakaro East African Granite Industries Ltd (EAGI), rumaze imyaka itanu rukora.

Yanasuye inzu y’icyicaro cy’umupaka wa Kagitumba woroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda, yatangiye kubakwa mu 2013 ikorerwamo mu Ukuboza 2015.

Nk’uko bisanzwe mu ngendo z’umukuru w’Igihugu asanzwe akora mu kwegera abaturage, yabahaye umwanya bamugezaho bimwe mu bibazo bafite, akajya ahita abiha umurongo byakemukamo.

-5740.jpg

Perezida Kagame asuhuza abaturage

2017-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Ubwanditsi 11 Dec 2023
Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 30 Mar 2016
Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 
Mu Rwanda

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!
Amakuru

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri
Mu Rwanda

Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Ubwanditsi 05 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru