• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Ubwanditsi 12 Nov 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo hakinwe umukino ubanziriza indi y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda, ni umukino warangiye Kiyovu SC itsinze Rayon Sports 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo witabirirwa n’abakunzi b’amakipe yombi wabonaga ko iyi sitade bayuzuye hafi kuyuzura.

Mbere y’uko aya makipe yombi akina uyu mukino hari habayeho imihigo kuri buri ruhande nkaho uwahoze ayobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate yari yavuze ko natwindwa na Kiyovu SC asezera kuri ruhago.

Ku ruhande rwa Kiyovu SC umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal we yari yatangaje ko iyi kipe ya Gikundiro itamutsinda akiyoboye urucaca, dore ko kugeza uyu mukino utarakinwa yari amaze kuyitsinda imikino 5 banganya umwe kuva atangiye kuyiyobora.

Mu ntangiriro z’uyu mukino, Kiyovu SC niyo yatngiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 5 yari imaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Nshimirimana Ismael uzwi  nka Pichou.

Kiyovu SC yari yakomeje cyane mu kibuga hagati, yongeye kubona ikindi gitego cya kabiri muri uyu mukino cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ubwo hari ku munota wa 41, amakipe akaba yagiye kuruhuka Kiyovu iyoboye ku bitego 2-0.

Rayon Sports yari yasuye yagerageje gushaka byibuze igitego cyo  kwishyura inyuze ku buryo bwo kwinjiza abakinnyi bayo bari babanje hanze barimo Essombe Onana wari umaze iminsi yaravunitse.

Byaje gusaba gutegereza kugeza ku munota wa 85 w’umukino ngo gikundiro ibone igitego cyo kwishyura cyabonetse kuri Penaliti cyatsinzwe na Onana bityo umukino urangira Kiyovu yegukanye amanota atatu y’umunsi wa cyenda.

Gutsinda uyu mukino kuri Kiyovu SC byatumye yuzuza imikino 7 itazi gutsindwa na Rayon Sports uko bimeze kuko muriyo mikino imaze gutsinda imikino 6 banganya undi umwe.

Amanota atatu Kiyovu Sports Club yaraye yegukanye yatumye iyi kipe y’urucaca irara kumwanya wa mbere w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 20 naho Rayon Sports ya Kabiri ikaba ifite amanota 18.

Uko imikino y’umunsi wa 9 ikinwa:

Ku wa gatandatu, tariki ya 12/11/2022:

Bugesera FC vs Espoir FC

Etincelles FC vs Musanze FC

Rwamagana City vs Marines FC

Mukura VS vs Rutsiro FC

Gasogi United vs Gorilla FC (3pm)

Police FC vs As Kigali (6:30 pm)

Ku cyumweru, tariki ya 13/11/2022:

APR FC vs Sunrise 3pm

2022-11-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Ubwanditsi 02 Jan 2023
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021
Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Nyuma y’iminsi 35 ikipe ya APR FC itakaje umwanya wa mbere, yongeye kuwisubiza itsinze Bugesera FC 1-0

Ubwanditsi 18 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwambari Serge yatangajwe nk’umutoza mushya wongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe ya Rayon Sports
Amakuru

Mwambari Serge yatangajwe nk’umutoza mushya wongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 23 Sep 2025
Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye
POLITIKI

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Perezida Kagame yemeza ko Afurika ikeneye Ishoramari ku Burayi kuruta Inkunga-  [ Video ]
POLITIKI

Perezida Kagame yemeza ko Afurika ikeneye Ishoramari ku Burayi kuruta Inkunga- [ Video ]

Ubwanditsi 09 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru