• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

Ubwanditsi 13 Jul 2018 ITOHOZA

Umunya-Canada, Michaëlle Jean, uri gusoza manda ye ku Bunyamabanga bwa Francophonie, yahawe urw’amenyo n’abantu b’ingeri zitandukanye bakoresha Twitter nyuma yo kuvuga ko Louise Mushikiwabo yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada.

Michaëlle Jean ukomoka muri Haïti akagira ubwenegihugu bwo muri Canada yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF/Organisation Internationale de la Francophonie) asimbuye Abdou Diouf, nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango yabereye i Dakar muri Sénégal ku matariki ya 29 na 30 Ugushyingo 2014.

Kuri iyi nshuro ari gushaka kwiyamamariza manda ya kabiri agomba kuzahatanamo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, mu matora azabera muri Armenia mu Mujyi wa Erevan ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.

Mu kiganiro yagiranye na Radio-Canada Info ku wa 11 Nyakanga 2018, yavuze imigabo n’imigambi ye anashimangira ko adatewe ubwoba no kuba kandidatire ya Mushikiwabo ishyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, kuko bizanyura mu matora.

Michaëlle Jean yabajijwe icyo atekereza kuri Mushikiwabo, asubiza ko amuzi neza gusa icyatunguye abantu benshi ni uburyo yavuze umwanya uyu mu minisitiri w’u Rwanda atigeze akora.

Ati “Nzi Mushikiwabo kuko yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, yanshyikirije impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ubwo nari Guverineri Mukuru wa Canada, yabaye igihe kinini muri Ottawa. Nta mutima mubi mufiteho, yemeye uku guhatana nanjye kandi nkurimo. Iturufu yanjye ni manda ishize n’ibyo nagezeho, ibikorwa byagize impinduka ku rwego rw’Isi muri rusange mu mutekano, iterambere, mu bwisanzure bw’ikiremwamuntu.”

Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo n’abantu b’ingeri zitandukanye bakoresha Twitter nyuma yo kuvuga ko Louise Mushikiwabo yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada

Uyu mugore uvugana icyizere cyinshi, yavuze ko ‘atari mu irushanwa’ kuko ngo yizeye umusaruro w’ibikorwa bya manda ye ishize.

Nyuma y’aho iki kiganiro kigiriye ku mugaragaro, abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga basubije uyu mugore bagaragaza neza ko atazi Mushikiwabo bahanganye.

Abandi bagiye kure basobanura ko mu gihe uyu yari Guverineri Mukuru wa Canada, Mushikiwabo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ahubwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada ari Edda Mukabagwiza.

Uwitwa Sharangabo yanditse kuri Twitter ati “Birababaje. Michaëlle Jean, Madamu Louise Mushikiwabo ntiyigeze aba Ambasaderi w’u Rwanda yaba muri Canada n’ahandi hose ku Isi. Mwamwitiranyije n’uwahoze ari Ambasaderi Edda Mukabagwiza.”

Yakomeje avuga ko atiyumvisha uburyo uyu mugore yakoze iri kosa ryo kwitiranya aba bantu.

Undi witwa Mbaye Ousseynou yahise amusubiza ko ibyo Michaëlle Jean yakoze atari ikosa rikomeye gusa ahubwo ko biteye n’inkeke, kuko azi neza ko ibye byarangiriye i Nouakchott muri Mauritania ubwo ibihugu byemeraga gushyigikira Mushikiwabo mu rwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka.

Yunzemo ati “Ari kugerageza ibishoboka byose ngo abone manda ya kabiri. Ubu ibihugu byose bya Afurika bivuga Igifaransa hamwe n’u Bufaransa bifite umukandida umwe: Madamu Louise Mushikiwabo.”

Uwitwa Oria K. Itegeri we yagize ati “Ni ukuri birababaje…biranasekeje ku rundi ruhande. Ukuntu yabusanyije imvugo avuga ati ‘Ntabwo ndi mu irushanwa’.”

Naho Mireille (@M_Musaniwabo) we yagize ati “Byangaragarije ko n’umunyamakuru atazi Madame Mushikiwabo kuko yari guhita amukosora… Ubu se ni inde usobanurira undi?”

Michaëlle Jean yabwiye Radio-Canada Info ko inama yabereye i Dakar mu 2014 yari yashyize imbere gahunda y’uko abagore n’urubyiruko bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere, aho kuri ubu hari ingamba zafashwe ziganisha ku buringanire hagati y’umugabo n’umugore.

Mu gihe yakongera gutorerwa manda y’imyaka ine, yavuze ko ikiri ku mutima we ari ugushyiraho uburyo bwo guteza imbere ubukungu mu bihugu bya Francophonie hashyirwa imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo mu rubyiruko no mu bagore no gushyiraho umurongo uhamye watuma ibihugu bishimangira ubukungu bwabyo.

Yakomeje agira ati “Urugero ba Minisitiri b’Imari, b’Inganda, birakwiye ko tubaba inyuma mu biganiro byabo hamwe n’ibigo bikomeye by’imari nka IMF n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi.”

Mushikiwabo uhagarariye Afurika kuri uyu mwanya akaba anashyigikiwe n’u Bufaransa, aherutse gutangaza ko gutorerwa uyu mwanya ari ibintu yatekerejeho kandi yizeye gukora neza.

Ati “Kwiyamamariza uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa (OIF) mu by’ukuri njye n’ubuyobozi bw’u Rwanda twabiganirijweho cyane n’ibihugu by’inshuti biri muri uyu muryango dusanga ari igitekerezo cyiza nta mpamvu tutakwifuza kuwugiramo uruhare rurushijeho.”

“Ikindi ni uko njye ku giti cyanjye mbifitiye ubushake n’ubushobozi kandi aka kazi ni ububanyi n’amahanga bukomeza kuko ni ukuba Umunyamabanga w’ibihugu birenga 80 birimo ibigera kuri 54 bifite uruhare runini kandi bifata ibyemezo bikomeye muri uyu muryango. Ni ububanyi n’amahanga mu bihugu birenze kimwe.”

Mushikiwabo yavuze ko mu gihe azaba atowe hari iby’ingenzi azibandaho birimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko n’icy’abimukira bagwa mu Nyanja berekeza i Burayi.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi cyane ibijyanye no gushakira imirimo urubyiruko mu bihugu byacu kuko hari ibibazo byinshi tugenda dusangira. Njye mbona hakiri ibikenewe gukorwa gusa hakifashishwa ibitekerezo by’ubunyamabanga n’iby’abakuru b’ibihugu.”

Imibare yo mu 2016 igaragaza ko abarenga ½ muri miliyoni 10 z’abarangije muri kaminuza zirenga 668 muri Afurika bari abashomeri.

Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.

Mushikiwabo uhatanye na Michaëlle Jean yavukiye i Jabana mu Karere ka Gasabo, tariki 22 Gicurasi 1963. Yize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’indimi. Muri Nyakanga 1985 yabonye akazi mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, aho yigishaga Icyongereza.

Mu 1986, yahawe buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Delaware, aho yize ibijyanye n’indimi n’ubusemuzi (languages and interpretation). Arangije aha yabonye akazi i Washington D.C. ndetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoraga muri Amerika.

Kuva mu 2009, ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, aho amaze imyaka icumi muri Guverinoma y’u Rwanda.

Mu 2010 yiyamamarije kuba Umunyamabanga Wungirije w’ishami rya Loni rishinzwe abagore, UN-Women, ariko uwo mwanya wegukanwa na Michele Bachelet wigeze kuyobora Chili.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

2018-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

N’iki cyihishe inyuma yo gutangaza kwa bamwe ko bashaka kuyobora u Rwanda 2017

N’iki cyihishe inyuma yo gutangaza kwa bamwe ko bashaka kuyobora u Rwanda 2017

Ubwanditsi 03 Feb 2016
Rujugiro yatanze amafaranga yo kuburizamo  no gutera amabuye abazajya muri Rwanda Day

Rujugiro yatanze amafaranga yo kuburizamo no gutera amabuye abazajya muri Rwanda Day

Ubwanditsi 25 Sep 2016
Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Ubwanditsi 28 Jan 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Shimon
    July 13, 20186:55 pm -

    IMVUGO NYANDAGAZIII

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho
INKURU NYAMUKURU

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Ubwanditsi 17 Oct 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro
IKORANABUHANGA

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Ubwanditsi 28 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru