• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Ubwanditsi 02 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’ibaruwa ya RNC  yo kuya 27 Ugushyingo 2019, ihagarika Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ibahagarika bandikiwe, aba ngo bazize inama bakoze uko ari bane kuwa 21 Ugushyingo 2019 mu izina rya Komite. Uri ku isonga akaba ari Thabita Gwiza wari Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, wirukanwe, kubera amakimbirane amaze iminsi muri RNC, yatewe n’ibura rya Ben Rutabana.

Barimo na Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Windsor ; Jean Paul Ntagara na Achille Kamana wari Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada akaba n’umuhuzabikorwa w’Akarere ka Ottawa-Gatineau.

Ubuyobozi bukuru bwa RNC muri Canada bushinjwa ko ku wa 21 Ugushyingo 2019 bwatumije inama yayobowe na Achille Kamana, yari igamije kumva no gutanga ibisubizo ku busabe bw’umucungamutungo w’intara ariwe Ntagara, wasabye ko haganirwa ku mbogamizi afite mu kazi yashinzwe.

Ni ibibazo yari afitanye n’Umuhuzabikorwa w’intara ya Canada, Patrick Uwariraye wanze no kwitabira iyo nama ntanatange impamvu.

Ni igikorwa cyarakaje abayobozi b’uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC barimo Kayumba Nyamwasa, yahisemo guhagarika abo bantu uko ari bane, kubera ko Umuhuzabikorwa wa RNC, Nayigiziki Jérôme ndetse n’umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada, Patrick Uwariraye, bavuze ko iyo nama yari itemewe kandi “inyuranyije n’amategeko, amabwiriza n’imyitwarire muri RNC”.

Barapfa ubujura bw’ amafaranga y’imisanzu  bakisobanura bagira  bati :” kw’italiki ya 7 ugushyingo 2019, umubitsi w’Intara ya Canada, yagejejweho n’umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda – RNC ariwe Gervais Condo, urwandiko rumuhagarika ku mirimo ye ashinzwe ku rwego rw’intara. Muriryo hagarikwa, umubitsi ntiyigeze ahamagarwa n’uwariwe wese ngo abashe kwisobanura kubyemezo yafashe. Ukuri nuko yahagaritswe hashingiye ku byavuzwe n’uruhande rumwe, tukaba dusanga harimo ukurenga ku mategeko”.

Ngo abitabiriye inama yo kuwa 21 ugushyingo 2019, nabo bahagaritswe bidakukije amategeko kuko bitabiriye inama bagendeye mu mategeko ateganywa na stati z’Ihuriro Nyarwanda. Mu nyandiko ibahagarika, ntahagaragara itegeko cyangwa amategeko batakurikije bityo bikabaviramo guhagarikwa.

Bati: “Mu gufata icyemezo cyo kuduhagarika by’agateganyo mutabanje kumva imvo n’imvano ziki kibazo, twabibonyemo akarengane gakabije”.

Ngo abagize biro politique cyangwa umwe mubagize biro ya komite Nshingwabikorwa ntaho yemererwa n’amategeko kuba yahagarika by’agateganyo cyangwa se burundu, abayobozi ku rwego rw’intara n’uturere mu gihe inzego batorewemo zitananiwe gukemura ikibazo cyatuma bahagarikwa cyangwa birukanwa.

Bati: “Mu gihe dufite urwego rwa komite Nshingwabikorwa y’intara ifite amategeko ayigenga, twasanze bamwe mu bayobozi bakuru baragombaga kureka urwo rwego rugakora akazi rushinzwe, byaba ngombwa rukabitabaza. Ariko siko byagenze, niho twasabye ko byaba byiza ubwigenge bw’inzego z’Ihuriro bwakubahirizwa.

Bati :”Kuri twe kandi, umuhuzabikorwa ku rwego rw’Intara ntabwo yabaye intangarugero kuko atigeze yubaha, yubahisha inzego abereye umuhuzabikorwa ndetse, ntiyigeze ashyigikira abo abereye umuhuzabikorwa nk’inshingano ze”.

Basoza bagira bati : “Mu gihe twakurikije amategeko atugenga, dusanga ntaho twakoreye mu kajagari”.

Umwanzuro : “Dushingiye kurizo ngingo twabahaye, ibisobanuro twabahaye, inyungu z’Ihuriro Nyarwanda – RNC ndetse n’ibyubahiro tubagomba nk’umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda, ntabwo tuzakurikiza ibihano mwaduhaye byo kuduhagarika by’agateganyo kuko bidashingiye ku mategeko agenga Ihuriro Nyarwanda ubereye abayoboke. Bityo tukaba tuzakomeza gukora imirimo twatorewe cyangwa se badushinze”.

Abigaragambije ndetse bashyira umukono kunyandiko mu Ntara ya Canada kuwa 30 ugushyingo 2019.

Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor

Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije, umucungamutungo w’intara ya Canada n’akarere ka Ottawa-Gatineau

Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau

Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor.

2019-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

Ubwanditsi 24 Jun 2019
Nsabimana Callixte yabivuze byose, ubufatanye na MRCD na PDR Ihumure ya Rusesabagina wemeye miliyoni y’amadorali yo gutangiza urugamba

Nsabimana Callixte yabivuze byose, ubufatanye na MRCD na PDR Ihumure ya Rusesabagina wemeye miliyoni y’amadorali yo gutangiza urugamba

Ubwanditsi 29 Jan 2020
U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda

Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Nov 2025
Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp
IKORANABUHANGA

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Ubwanditsi 03 Aug 2019
Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims
Amakuru

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Ubwanditsi 26 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru