• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Ubwanditsi 17 Nov 2017 SHOWBIZ

Ingabire Habiba watoranyijwe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, yahagurutse i Kigali yerekeza i Burayi aho azahurira n’abakobwa barenga 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ikamba rya Miss Supranational rizatangirwa muri Pologne ariko abakobwa batoranyijwe uyu mwaka bazaba baraciye mu mijyi itandukanye ya Repubulika ya Slovakia no muri Pologne aho ryari risanzwe ribera mu myaka yashize.

Habiba yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2017; yaherekejwe n’ababyeyi be bombi, abandi bo mu muryango barimo abavandimwe ndetse n’inshuti zamusezeyeho mbere y’uko afata indege.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yiteguye neza kandi yizeye kuzegukana ikamba rya Miss Supranational nta kabuza. Yavuze ko ibyangombwa byose bimwemerera guserukira igihugu abifite kandi akaba yarahawe inama n’abantu batandukanye ku buryo yizeye kuzitwara neza.

Yagize ati “Niteguye neza, urebye imyiteguro yo narayikoze ihagije igisigaye ni ukujya kuzana ririya kamba mu rugo kandi neza cyane.” Yabajijwe amahirwe yiha muri bakobwa agiye guhura na bo, asubiza ko ari ijana ku ijana.

Ati “Mbere yo kugenda twaganiriye n’inzego zitandukanye zirimo Minispoc, Ralc ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko. Impamba ya mbere njyanye ni ibitekerezo n’inama ziva ku bakuru cyane cyane zishingiye ku muco.”

Icyo Ingabire Habiba yavuze ku bijyanye no kuzambara ’Bikini’

Mu myaka icyenda iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda rugiye kwitabira Miss Supranational, muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] ndetse na Ingabire Habiba ugiyeyo mu 2017.

Abakobwa batandukanye baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa bagaragaye mu mwambaro wa ’Bikini’, igikorwa cyakunze kuvugisha benshi mu Rwanda kuri ba Nyampinga bitabira amarushanwa mpuzamahanga. Bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, bumva ko ari nko kwambara ubusa ku karubanda; abandi bakumva nta cyo bitwaye mu gihe uwitabiriye irushanwa aba azi neza ko biri mu byo azakora ahatanira ikamba.

Yagize ati “Ku bijyanye n’umuco cyane cyane ko ariya ari amarushanwa ari ku rwego mpuzamahanga, mugaragaza igihugu n’umuco wacyo.”

Yongeyeho ati “Icyo navuga ku mwambaro wa ’Bikini’, ntabwo igihugu kigutegeka ngo uzambara iki cyangwa kiriya, ni wowe ubihitamo ku bwawe. Iyo ubihisemo ukayambara ubona amanota, iyo uhisemo kutayambara nta manota ubona.”

Abajijwe niba azambara ’Bikini’, yasubije ati “Njyewe icyo natangariza Abanyarwanda ni uko bazabimenya ari uko mpageze.”

Ababyeyi be bamusabye kuzaserukana indangagaciro z’umuco w’u Rwanda akawumenyekanisha mu mahanga n’ibyiza bigize igihugu akomokamo.

Miss Supranational azatorwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwatangaje ko abakobwa batoranyijwe bagomba kuzagerayo mbere y’ibyumweru bitatu ngo irushanwa risozwe.

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Ubwanditsi 01 Oct 2021
Hugh Masekela:Umwami w’injyana ya Jazz muri South Africa yitabye Imana

Hugh Masekela:Umwami w’injyana ya Jazz muri South Africa yitabye Imana

Ubwanditsi 24 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye
ITOHOZA

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda
Mu Mahanga

Ibyabaye Kuri Bobi Wine Bigaragaza Ko Besigye Ari Umwe Mu Mishinga Ya Museveni- Ykee Benda

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Inama ya ba Minisitiri ba EAPCCO yasoje ifashe ingamba zikomeye zo kurwanya ibyaha ndengamipaka
Mu Mahanga

Inama ya ba Minisitiri ba EAPCCO yasoje ifashe ingamba zikomeye zo kurwanya ibyaha ndengamipaka

Ubwanditsi 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru