• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ubwanditsi 31 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu, tariki 30 Ukwakira 2024, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagiriye uruzinduko muri Uganda, aho yakiriwe na mugezi we w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.

Itangazo risoza urwo ruzinduko rivuga gusa ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku buryo amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Kongo no ku mubano “mwiza”usanzwe hagati ya Kongo na Uganda.

Ibikubiye muri iryo tangazo ni ubuhendabana, kuko nta mubano mwiza usanzwe hagati y’ibyo bihugu.

Icya mbere, ubutegetsi bwa Kongo ntibusiba gushyira Uganda n’uRwanda mu gatebo kamwe, bishinjwa gushyigikira umutwe wa M23, ndetse Perezida Museveni akaba atarya indimi iyo avuga ko “M23 irwanira impamvu yumvikana”.

Icya kabiri, ntiwashyira Uganda mu nshuti za Kongo, kandi bizwi ko Tshisekedi afata nk’umugambanyi umuntu wese umugira inama yo gushyikirana na M23, we yita umutwe w’iterabwoba. Nyamara Museveni yamaze kuvuga ko amahoro muri Kongo adashoboka hatabayeho gutega amatwi ibyifuzo bya M23, we asanga ” bitanagoranye”.

Icya gatatu, Perezida Museveni ni umwe mu bababajwe n’agasuzuguro Tshisekedi yagaragarije Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC), ubwo yirukanaga nabi ingabo z’uwo muryango zari zoherejwe kubungabunga amahoro muri Kongo, akazisimbuza iza SADC, atanagishije inama bagenzi be bahuriye muri EAC.

Rushyashya yashoboye kumenya impamvu nyakuri yajyanye Tshisekedi muri Uganda:

Umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe, zituma buri munsi yigarurira uduce dushya. Nyuma yo gufata ibice binini muri teritwari za Nyiragongo, Masisi na Rutshuru, ubu abarwanyi b’uwo mutwe bamaze kwinjira no muri Teritwari ya Walikale.

Bukurikije ingufu n’ umuvuduko wa M23, ubutegetsi bw’i Kinshasa bufite ubwoba ko mu gihe gito yaba yigaruriye na Butembo muri teritwari ya Lubero, na Buniya mu ntara ya Ituri, kandi iramutse ihafashe byayorohera kugera no mu zindi ntara nka Tshopo, Haut-Uele na Bas-Uele.

Kubera rero ko muri utwo duce hari ingabo za Uganda zagiye kurwanya umutwe wa ADF, Tshisekedi yari muri agiye muri Uganda gutakambira Museveni ngo ingabo ze zizakumire M23, ziyibuze gushinga ibirindiro muri utwo duce. Mu rwego rw’agahimbazamusyi ndetse, Tshisekedi ngo yiteguye kwegurira Uganda ibirombe by’amabuye y’agaciro muri Ituri, nk’uko yari yahaye Abarundi na Afrika y’Epfo ibirombe bya Rubaya nubwo M23 yahise ibibambura.

Amakuru yizewe aravuga ko Perezida Museveni yirinze kugira izeserano iryo ari ryo ryose aha Tshisekedi, kuko agisanga ibibazo bya Kongo bidashobora kurangizwa n’imbaraga za gisirikari. Yongeye gusaba ubutegetsi bwa Kongo kuva ku izima bugashyikirana na M23, maze Tshisekedi udakozwa ibiganiro n’uwo mutwe arahambira, arataha.

Abategetsi bombi kandi banagarutse ku mushinga wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga rya Kongo. Perezida Museveni yabwiye Tshisekedi ko atifuza kwivanga muri icyo kibazo kireba gusa Abakongomani, ariko amugira inama ko mu gihe abaturage bagaragaza ko batishimiye uwo mushinga, yawureka, kuko warushaho koreka Kongo, n’ubundi isanganywe ibibazo bikigoye kubonerwa umuti.

Ngibyo rero ibyajyanye Tshisekedi muri Uganda, aho yavuye nta nkunga ifatika ya Perezida Museveni atahanye.

2024-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

Ubwanditsi 17 May 2024
MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

Ubwanditsi 15 Feb 2021
Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?

Abantu bavuga Ikinyarwanda bateye impungenge impunzi z’Abarundi baragenzwa n’iki mu Nkambi ya Nduta?

Ubwanditsi 18 May 2018
Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi

Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi

Ubwanditsi 18 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN
Amakuru

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Ubwanditsi 20 Nov 2021
Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu
Mu Mahanga

Gen Kabarebe yihanganishije Malawi ku mpanuka yahitanye abagore babiri ba b’ofisiye b’icyo gihugu

Ubwanditsi 04 Jun 2016
GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe
Mu Mahanga

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

Ubwanditsi 12 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru