• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Ubwanditsi 16 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda yagize ati “Nta bihanga bibiri bitekerwa mu nkono imwe”. Kuri uyu munsi umwuka si mwiza hagati ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe ariko akaba ari ibintu bidatunguranye kuko n’ubundi Perezida Ndayishimiye yamushyizeho ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kugirango abashe kumwiyegereza.

Mu Burundi, ntawe utaziko hari abayobozi bangana nubwo hari uwitwa Perezida hakaba na Minisitiri w’Intebe. Perezida Ndayishimiye ashyigikiwe n’ingabo naho Bunyoni agashyigikirwa na Polisi dore ko yabaye na Minisitiri w’umutekano ufite Polisi mu nshingano ze.

Abakurikiranira Politiki y’u Burundi hafi, barabona ko iri hangana hagati y’abagabo babiri rigejeje u Burundi aharindimuka nubwo n’ubundi butari buriho. Nubwo aba bagabo bombi bari muri CNDD FDD baratandukanye cyane kandi bose bararwanira ubutegetsi amaso bayahanze 2025. Bunyoni uzwiho kwigwiza umutungo, dore ko afite wenyine isoko ryo kwinjiza mu Burundi ifumbire igurwa na Leta n’abikorera, azwiho kubangamira cyane uburenganzira bwa muntu ndetse n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye rumukoraho iperereza naho Leta zunze ubumwe z’amerika zamushize ku rutonde rw’abatemerewe kwinjira muri icyo gihugu. Bunyoni kandi azwiho kwerekana umutungo we dore ko iyo yahaye umugore we impano, bihita bijya ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byoyongera ku butagondwa bwe aho utari mu ishyaka CNDD FDD akwiye gupfa.

Perezida Ndayishimiye atandukanye na Bunyoni aho bavuga ko yumvikana kurusha Busnyoni ariko ntanafate ibyemezo. Kuva mu bwana bwe Ndayishimiye yitwa “Kirogorogo” kubera kuvuga ibyo abonye adatekereje. Gupingana hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni byagaragaye cyane muri iyi minsi aho hari hateganyijwe inama nkuru ya CNDD kugirango haboneke uzasimbura Ndayishimiye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wiryo shyaka, ariko kuko batarumvikana ku izina ntabwo iyi nama iraba kugeza uyu munsi.

Ubwo yarahiraga nka Perezida, Ndayishimiye yavuzeko abayobozi bakuru bose muri za minisiteri bagomba gusimbuzwa ariko bikaba bitarashyirwa mu bikorwa kuko abazabasimbura ntibarumvikanwaho nabo bagabo amezi atanu arashize.

Mu minsi ishize, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko abayobozi bakuru bose bagaragaza umutungo wabo naho wavuye, nyuma y’iminsi mike arigarura ati ntibarakunda neza kuko hari n’abamara icyumweru barondora imitungo yabo. Amakuru agera kuri Rushyashya nuko ari Bunyoni washyize igitutu kuri Ndayishimiye kuko ari mu baherwe u Burundi bufite muri iki gihe.

2020-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

RUSHYASHYA 21 Oct 2025
Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1

Muri CAF Confederations cup, ikipe ya AS Kigali yatsinze Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comores ibitego 2-1

Ubwanditsi 11 Sep 2021
Uwahoze ari Maneko  mu gisirikare cy’u Burundi  aragaragaza  ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Ubwanditsi 09 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ITANGAZO RYO KUMENYESHA
MULTIMEDIA

ITANGAZO RYO KUMENYESHA

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye  ya kabiri  asoza
Mu Mahanga

Bimwe mubyo Perezida Kagame amaze kugeraho muri iyi manda ye ya kabiri asoza

Ubwanditsi 06 Oct 2016
TDRwanda2017: Areruya yongeye gutsindira i Huye yambara umuhondo mbere yo kujya i Rubavu
IMIKINO

TDRwanda2017: Areruya yongeye gutsindira i Huye yambara umuhondo mbere yo kujya i Rubavu

Ubwanditsi 14 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru