• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abari ku isonga ni  JUSTINE NGENZI: Mwene Octavien Ngenzi
BERNADETTE NTUYAHAGA: Mwene Bernard Ntuyahaga.
NATACHA ABINGENEYE: Mwene Juvénal Uwiringiyimana.
PLACIDE KAYUMBA: Mwene Dominique Ntawukuriryayo
RUHUMUZA MBONYUMUTWA: Mwene Shingiro Mbonyumutwa
LILIANE BAHUFITE: Mwene Col Juvénal Bahufite.
RAISSA UJENEZA: Mwene Victoire Ingabire na JEAN PAUL NDINDAMAHINA.
Muri iyi nkuru sinshatse kugaruka ku mabi y’ababyeyi babo, gusa icyo bose bahuriyeho n’ingengabitekerezo ya MDR- Parmehutu yabibye inzangano mu bana b’ u Rwanda kugeza naho habaye Jenoside yahitanye inzirakarengane.

Mu minsi ishize nyuma y’urupfu rwa Thomas Ngeze, Mwene Hassan Ngeze, byinshi byaravuzwe ndetse urubyiruko rurimo Bernadette Ntuyahaga, batambutsa ubutumwa busa k’Intabaza ko bari mukaga ndetse abandi barimo Justine Ngenzi, batambutsa ubutumwa butabariza ba se ko barengana.

Mwibuke ko ababyeyi babo bari ibikomerezwa mu Rwanda aribo bateguye Jenoside ubundi bayishoramo rubanda rugufi, “Iyo  uru rubyiruko rwihandagaza rukavuga ko ba se naba nyina  barengana  [ Justine Ngenzi ] ubwo ruba rushaka kuvuga ko ya Jenoside yiteguye ndetse ikanikora!?”

Reka rero mbabwire, Kimwe nuko ba se naba nyina bahombeye mubyo bakoze  ndetse bagahombya n’ u Rwanda,  ariko haracyari amahirwe kuri uru rubyiruko kuko u Rwanda  rurabategereje kuza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo kimaze gutera imbere kuburyo bugaraga, haracyari amahirwe kuri bo kuko Perezida Kagame akiyoboye uru Rwanda, muri politiki ye nziza itavangura ahubwo iha buri wese amahirwe yo kwiteza imbere. Mugihe rero  bagifata ibitekerezo by’ivangura bya ba se na banyina  nka role models, birabagoye cyane kuzitandukanya nibibi bakoze, ibi nibyo bituma tuvuga ko “uwonse amacakubiri ntakiza cyamuvaho!”.

Mwibuke ko iri tsinda ry’abanyarwanda baba mu buhungiro bahuriye muri Jambo asbl ari naryo rikomeje guteza impagarara mu banyarwanda batuye mu  gihugu cy’Ububiligi .

Ku wa 1 Werurwe 2018 hari hateganijwe  ikiganiro mpaka  mu Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi, cyateguwe nir’Ishyirahamwe « Jambo asbl » rikorera mu Bubiligi, rizwi nk’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye iki  kiganiro mbwirwaruhame cyari kigamije gukoma mu nkokora kwemeza itegeko ryo guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkomoko y’ibi byose ariko  ni umushinga w’itegeko inteko nshingamategeko y’Ububiligi yashakaga  kuvugurura hakongerwa ingingo zihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abadepite b’ababiligi bifuza ko byajya mw’itegeko nkuko byakozwe kuri Jenoside yahorewe abayahudi.

Byaje gushimangirwa n’Abakuru b’ibihugu   na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, bemeje ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, ari Umunsi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, usimbura inyito yari imaze igihe ikoreshwa.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize AU, yaberaga i Nouakchott muri Mauritania.

Ukaba ufashwe nyuma y’uko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, muri Mutarama yatoye ko uwa 7 Mata buri mwaka, uva ku kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” byavugwaga guhera mu 2004, ukaba “Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”.

Abakuru b’ibihugu bya AU bashimangiye ubushake bwabo mu kurwanya amakimbirane n’uko bakwiye kurushaho kurwanya ingengabitekerezo y’urwango, Jenoside n’ibyaha bishingiye ku rwango muri Afurika.

Umwanzuro wa 19 uvuga ko bemeje umwanzuro w’Akanama Gashinzwe amahoro n’Umutekano, PSC, wafatiwe mu nama ya 761 yabaye ku wa 5 Mata 2017 i Addis Ababa, “ugira tariki ya 7 Mata buri mwaka, Umunsi wa Afurika Yunze Ubumwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Ukomeza ugira uti “Inteko rusange yanemeje umwanzuro wa PSC wakosoye inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iba ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Leta y’u Rwanda yakunze kuvuga ko kugaragaza neza ibyabaye n’amagambo akoreshwa ni ingenzi cyane igihe havugwa kuri Jenoside, kuko hari abakomeza gukoresha imvugo ifutamye bagambiriye kuyihakana no kuyipfobya.

 

2018-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Ibyo Mwenda ashingiraho yemeza ko Intambara hagati y’u Rwanda na Uganda ishoboka

Ibyo Mwenda ashingiraho yemeza ko Intambara hagati y’u Rwanda na Uganda ishoboka

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Uganda : Umunyarwanda ufungiweyo  adafite amafaranga abyishyura gukubitwa

Ubwanditsi 19 Aug 2019
Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Ubwanditsi 06 Apr 2023

6 Ibitekerezo

  1. bebe
    July 13, 20182:50 pm -

    Baravumvura se bavumvur iki abo ba kayini ko bazagwa ishyanga,abana b INTERAHAMWE gusa!!!!ayo n amaraso baso basize bamenye mu RWANDA ari kubasarisha!!!

    Subiza
  2. MAOMBI jOHN
    July 14, 20184:40 pm -

    NTAWUTAZI KO GENOCIDE YAKOREWE ABANYARWANDA BOSE CANE CANE ABAHUTU( BARENGA 6 000 000) MURWANDA NO MURI KONGO, ABATUTSI BATARENGA 800 000, NONE SE ABAKOREWE GENOCIDE WUMVA ARI BANDE? KUKI MUTAJYA MWEMERA UKURI? UMUNTU WESE UVUZE UKURI ABA ARI UMUHEZANGUNI? UWO MUHUNGU WA NGEZE MUHERUTSE KWICA WE SI UMUNTU? ARIKO ABATUTSI MWAROZWE NANDE? NA ONU IVUGAKO GENOCIDE YAKOREWE ABANYARWANDA NAYO NI ABAHEZANGUNI? SHA AKO KANYARO KANYU NTIKARABARANGIRAMWO REKA MUZABONA!

    Subiza
    • Thomas Nkunda
      July 14, 20185:45 pm -

      Uri igicucu kweli! Genocide bivuga umubare myinshi se?abahutu mukunda kuba ubwinshi koko, wibuke uburo bwinshi ntiburyoshya inzoga. Mur’inzigo!

      Subiza
  3. Twagirayezu
    July 15, 201812:53 pm -

    Muve ibuzimu mujye ibuntu muzapfobya mugezehe koko nabasaba kuza mukubaka urwababyaye, gusa nimukomeza kuba muri uwo murongo wogupfobya ntanyungu muzakuramo, u Rwanda ruyobowe neza naho amagambo yogupfobya ntanyungu

    Subiza
  4. niyogihozo
    July 16, 20189:33 am -

    Aba bana rero bajye babaza uko byagenze bareke kugendera ku mashereka mabi bonse. Iyo ubaye mukuru, uba ugomba gusesengura ibyo wabonye n’ibyo wabwiye ntubimire bunguri.
    Niba barakuriye mu buungiro, bazaje mu Rwanda o bamenya ukuri bakareka guta ibitabapfu ku byaha bitari ibyabo.

    Subiza
  5. Damas
    July 25, 20189:29 am -

    Bavandimwe igihe tugezemo si icyo Guterana amagambo, gutukana no Gusebanya ahubwo ni igihe cyo kubaka igihugu cyacu nku Rwanda, ni inyungu kuri twese nkabanyarwanda baba ari hanze nabari mugihugu.

    u Rwanda rurimo gutera imbere, hari ibimenyetso birenze kimwe bigaragaza ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu ntawe kirimo guheza; kandi ibi ni ishema ryacu twese nkabanyarwanda.

    Abayobozi bacu si injiji bazi ko icyaha ari Gatozi, uwakoze icyaha arakiryozwa ariko umwana ntabazwa ibyababyeyi be, nicyo gituma mvuga nti, abana bavutse nyuma ya Genocide mureke kugendera kubinyoma ahubwo mwegere ababinyuzemo bababwire amakuru y’impamo, musome ibyegeranyo n’amaraporo biba byakorewe ubushakashatsi; mwumve ubuhamya, mutagendeye kubyabyeyi banyu bababwira gusa kuko murabizi ntawishyira ahabi aheza hahari.

    None, dukomeje guterana amagambo gutya mubona amaherezo yaba ayahe; dore inama isumba izindi:

    1) Mureke twemere amateka yacu twese tuyakoreshe muguhindura ISI kuba nziza no kwifuzwa (ifite amahoro, iterambere, birambye )

    2)Duhurize hamwe Imbaraga muri Ndumunyarwanda turwanye icyadutandukanya waba uri mugihugu imbere waba utakirimo, zirikana ko utazi iyo ukomoka (Rwanda) ntazamenya iyo ajya (gukomeza uzerera ahatari iwanyu) kuko bazakwirukana kugira ngo utanduza igihugu cyabo ..

    3) Mureke turwane intambara yo guteza imbere amahoro n’iterambere birambye iwacu dusorome imbuto zabyo kandi dusagurire n’abandi.

    Mbifurije kugira
    Amahoro, Iterambere Birambye
    Ndabakunda mwese!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo
Mu Mahanga

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Ubwanditsi 16 Mar 2016
Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo n’urukiko rwo muri Kisoro

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri
Amakuru

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Ubwanditsi 26 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru