• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Ubwanditsi 23 Dec 2017 SHOWBIZ

Mu birori bibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, Byiringiro Jean Aimé n‘umukunzi we Mutesi Dinah baraye bahembewe kuba intangarugero mu rukundo rwa kobwa-hungu (Copinage) kuko Couple yabo ari yo yishimiwe kurusha andi yabihataniye mu mwaka wa 2017. Bahise babigaragariza mu ruhame ko urukundo hagati yabo ruganje, barasomana umunwa ku wundi.

Bahise berekana ko urukundo hagati yabo ruganje bataruhishira

Bahise berekana ko urukundo hagati yabo ruganje bataruhishira

Urugendo rw’ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rwatangiye ari couples 10 ziyandikishije binyuze ku rubuga twa Instagram rw’abateguye iki gikorwa.

Amafoto y’aya ma-couples yashyizwe kuri instagram kugira ngo abakoresha uru rubuga bagaragaze ikwiye guhembwa.

Ifoto ya Couple ya Byiringiro Jean Aimé na Mutesi Dinah ni yo yakunzwe inshuro nyinshi (likes), inahembwa nka couples y’umwaka.

Ibi birori byo guhemba iyi couple, byitabiriwe n’abiganjemo abasanzwe bari mu rukundo n’abandi byagaragaraga ko bakeneye ababatetesha.

Mutoni Assia usanzwe akina film n’umuhanzi Mani Martin bari bagize akanama nkemurampaka kemeje iyi couple nk’ihiga izabihiganiwe muri 2017, bavuze ko mu kuyihitamo bagendeye ku bantu bayikunze ku mbuga nkoranyambaga, uburyo Bambara n’amafoto yabo bagiye basakaza.

Umugwaneza Jolie na Dianah Ariella bateguye iki gitaramo bavuga ko iki gikorwa bagiteguye kuko babonaga gishobora kubaka urukundo hagati y’abakundana rwugarijwe n’ibigusha byinshi muri iyi minsi.

Ngo bahisemo guhemba urubyiruko kuko ari rwo ruba rutewe ishema no kwamamaza urukundo rwabo.

Mu bihembo byahawe abatsinze, harimo ikamba ryambitswe umukobwa, igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 25 Frw n’ibahasha irimo amafaranga yagizwe ibanga. Gusa ngo ari hejuru y’ibihumbi 100 Frw.

Byiringiro Jean Aimé wahembanywe n’umukunzi we Dinah, yavuze ko bamaze imyaka itatu bakundana ku buryo bumva batewe ishema no kuba bari kumwe.

Ngo nta rindi banga bakoresheje kugira ngo begukane iki gihembo, uretse gusakaza ubuzima bwabo bwa buri munsi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Baracyari abanyeshuri ariko ngo biteguye kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Ibirori byitabiriwe n'abasanzwe bari mu rukundo

Ibirori byitabiriwe n’abasanzwe bari mu rukundo

Ibirori by'abakundana

Ibirori by’abakundana

Hari abangaga kwicarana n'abakunzi babo

Hari abangaga kwicarana n’abakunzi babo

Dinah yatambagijwe ikamba rya Couple y'umwaka wa 2017

Dinah yatambagijwe ikamba rya Couple y’umwaka wa 2017

Iyi couple yahawe n'igikombe

Iyi couple yahawe n’igikombe

Couple nazo zari zitabiriye iki gitaramo

Couple nazo zari zitabiriye iki gitaramo

Abateguye irushanwa bifotozanya na couple yatsinze

Abateguye irushanwa bifotozanya na couple yatsinze

Ababyeyi babo nabo bari baje kureba uko bahembwa

Ababyeyi babo nabo bari baje kureba uko bahembwa

Abakemurampaka bavuze ko iyi couple yashimwe na benshi

Abakemurampaka bavuze ko iyi couple yashimwe na benshi

Ubwo bahembaga, bamwe bagagaragaje ko urukundo rushobora kubamo amakorosi

Ubwo bahembaga, bamwe bagagaragaje ko urukundo rushobora kubamo amakorosi

Hari n'abagaragazaga ko bari mu munyenga warwo

Hari n’abagaragazaga ko bari mu munyenga warwo

Jay Rwanda hamwe na Jolie na Dianah bateguye igitaramo

Jay Rwanda hamwe na Jolie na Dianah bateguye igitaramo

Jay Rwanda uheruka kuba Mister Africa

Jay Rwanda uheruka kuba Mister Africa

Nta bakunzi bafite ariko bisunganye baza muri iki gitaramo

Nta bakunzi bafite ariko bisunganye baza muri iki gitaramo

Yemba Voice nibo basusurukije abantu

Yemba Voice nibo basusurukije abantu

Source: Umuseke

2017-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
Impinduka mu birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura, Yemi Alade na Angelique Kidjo ntibakije hazaza Sauti Sol na Zao Zoba

Impinduka mu birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura, Yemi Alade na Angelique Kidjo ntibakije hazaza Sauti Sol na Zao Zoba

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Ubwanditsi 27 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC
IMIKINO

Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC

Ubwanditsi 08 Aug 2016
Ngoma :  Perezida Kagame aributsa ababyeyi gushyira imbaraga  mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara
Mu Mahanga

Ngoma : Perezida Kagame aributsa ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara

Ubwanditsi 03 May 2016
Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo  Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka
ITOHOZA

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Ubwanditsi 03 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru