• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatanu mu nyubako ya BK Arena nibwo hatangiye imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”, ni imikino yakinwe ku ruhande rw’u Rwanda ntirwatangiye neza.

Mu mikino yatangiye ejo kuwa gatanu, ikipe ya Nigeria yatangiye itsindwa na Cape Verde amanota  79 kuri 70, umukino wakurikiyeho wari buhuze ikipe ya Uganda na Mali, gusa ikipe y’igihugu ya Mali ntabwo yagaragaye ku kibuga bitewe n’uko ngo muri iyi kipe harimo ibibazo bitandukanye.

Ubwo bivuze ko Mali yatewe mpaga, ibi biba bivuze ko ikipe itsinzwe amanota 20 ku busa.

Uyu mukino wahise ukirikirwa n’uw’u Rwanda ndetse na South Sudan, ni umukino watangiye ku isaha ya kumi n’ebyiri z’umugoroba ukaba warangiye ikipe y’igihugu yari mu rugo itsinzwe amanota 73-63.

Sudani y’Epfo yegukanye agace ka mbere (first quarter) ku manota 22 kuri 13 y’ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda.

Muri uyu mukino utakomeje korohera ikipe y’u Rwanda yari yakiriye uyu mukino ndetse yari iri imbere y’abanyarwanda, yatsinzwe n’agace kakurikiyeho ku manota 20 kuri 12, aha bakaba bagiye kuruhuka Sudani y’Epfo iyoboye n’amanota 42 kuri 25.
Uyu mukino kandi w’u Rwanda wakurikiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa ndetse n’umuyobozi wa FERWABA, Mugwiza Desiré.

Agace ka gatatu katangiranye impinduka ku ikipe y’u Rwanda, kuko umutoza DR Chekh Sarr yakuyemo bamwe mu bakinnyi yongeramo andi maraso mashya, ikipe y’u Rwanda yakoze amanota 23 kuri 10 ya Sudani y’Epfo.
Gusa ibi ntabwo byabaye byiza ku Rwanda mu gace ka kane, ikipe ya Sudani y’Epfo yatsinze amanota 21 kuri 15 y’u Rwanda, bituma inegukana uyu mukino wose iwutsinze ku manota 73 kuri 63.

Kuri uyu wa gatandatu, imikino irakomeza muri BK Arena guhera saa sita n’igice ikipe y’igihugu Mali irakina na Nigeria, Saa cyenda Cape Verde ikine na Uganda naho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri u Rwanda rurakina na Cameroon mu gihe hasoza umukino uhuza ikipe ya Sudani y’Epfo na Tunisia saa tatu z’ijoro.
AMAFOTO: Shema Innocent

2022-07-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya

Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya

Ubwanditsi 06 Dec 2022
Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n’abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye.

Ubwanditsi 22 Apr 2021
Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Ubwanditsi 12 Mar 2021
Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri

Ubwanditsi 09 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede
Amakuru

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Ubwanditsi 07 Mar 2023
CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria
IMIKINO

CHAN 2018: Maroc yatangiye itanga isomo rya ruhago, u Rwanda ruritegura Nigeria

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye
INKURU NYAMUKURU

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Ubwanditsi 19 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru