• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron
Trump US France

Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Ubwanditsi 25 Apr 2018 POLITIKI

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanyuzwe n’uburyo Melania yakiriye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’umugore we Brigitte bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri iki gihugu.

Ubwo ku wa kabiri mu gitondo Donald na Melania bajyaga kwakira Macron na Brigitte nk’abashyitsi babasuye, byagaragariraga buri wese ko uyu mugore yabiteguye bihagije, haba mu buryo yari yambaye ndetse n’uko yitwaye.

Mu ijipo n’ishati by’umweru byahanzwe na Michael Kors, ndetse n’ingofero ya Hervé Pierre, Melania Trump utaragize ijambo na rimwe avuga yatangaga ubutumwa busobanutse ko aho bari ari iwe, mu musangiro yateguye kandi byose bigomba kugenda uko yabiteguye.

Muri iki Cyumweru Melania wagaragaye mu ruhame cyane, uhereye ku kuba ariwe wahagarariye White House mu muhango wo gushyingura Barbara Bush uherutse kwitaba Imana n’umusangiro na Perezida w’u Bufaransa yerekanye ko hagati ye n’umugabo we hari itandukaniro ishingiye cyane mu myitwarire kuko we yagaragaje gutuza no gushishoza.

Mu muhango wo kwakira Macron, Trump yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo umugore we yakiriye abashyitsi aho yamushimiye mu ruhame.

Ati “Ku mugore w’akataraboneka wa Perezida wa Amerika, wakoze gutuma uyu mugoroba uba uw’agaciro kandi tuzahora twibuka. Wakoze Melania.”

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwakira abashyitsi muri White House, Rickie Niceta, yabwiye CNN ko Melania ari we wateguye ibintu byose byakoreshejwe, nyuma yo kumara igihe kitari gito yihugura ku birebana n’umusangiro ubera muri perezidansi.

Umuco wo kwakira umusangiro muri White House (State dinner) watangiye mu 1874 ku butegetsi bwa Grant, iyi ikaba yari inshuro ya 14 u Bufaransa bwakiriwe muri iki gikorwa.

Bitandukanye n’abamubanjirije bifashishaga abashinzwe gutegura ibirori (event planner), Melania niwe watoranyije guhera ku ntebe zari zateguwe kugeza ku mafunguro yafashwe, kandi byose bikaba byari bifite igisobanuro kidasanzwe.

2018-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Ubwanditsi 30 Apr 2025
Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Ubwanditsi 16 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta
HIRYA NO HINO

Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.
Amakuru

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ubwanditsi 08 Feb 2024
Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye  kubera ubuyobozi bwiza
Mu Mahanga

Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye kubera ubuyobozi bwiza

Ubwanditsi 30 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru