• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Ubwanditsi 13 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umudepite  mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru wa Finincial Times,David Pilling amusobanurira birambuye politiki ya Uganda nibindi bibera muri icyo gihugu kiyobowe na Perezida Museveni kuva mu mwaka wa 1986 akaba amaze imyaka 33 ku butegetsi.

Bobi Wine umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko kubera kuririmba arwanya akarengane kaba muri Uganda, byaje kumuhesha umwanya mu nteko ishinga amategeko aho yatowe nk’umukandida wigenga. Bobi Wine yatangiye abwira umunyamakuru  David Polling iyicarubozwo yakorewe igihe bari mumatora  mu karere ka Gulu  umwaka ushize, ubwo yakubitwaga ndetse n’imyanya ye y’ibanga bakayizirika. Ni nyuma yaho, habaye amatora yo gusimbura Col Abiliga wari umaze kwicwa n’agatsiko ka Museveni noneho NRM ya Museveni igatsindwa.

NRM n’abasirikari barinda Museveni (dore ko nawe yari ahibereye) bagize umujinya w’umuranduranzuzi kubera ubwamamare bwa Bobi Wine noneho bamena ikirahuri cy’imodoka ya Museveni babyitirira abayoboke ba Bobi Wine nuko agerekwaho ibyaha atyo,bamukorera iyicarubozo arafungwa. Nyuma yuko amahanga ahagurutse, Bobi Wine yagiye kwivuza muri Amerika.

Ikiganiro Bobi Wine yagiranye n’umunyamakuru David Polling cyabereye muri resitora iciriritse mu kajagari ka Kamwokya muri Kampala,aho Bobi Wine yafataga amafunguro acyoza imodoka ngo abone ikimutunga akaba nubu ari umudepite ndetse nambere akunda kuhafatira amafunguro kandi afite umutungo uhagije wamujyana mu mahotel akomeye ya Kampala yakuye mu buhanzi

Ikiganiro Bobi Wine yagiranye n’umunyamakuru David Polling cyabereye muri resitora iciriritse

Bobi Wine yagarutse ku bwicanyi bubera muri Uganda aho abantu basanzwe n’abayobozi bicwa umusubirizo. Yagize ati “ushobora kuba wicaye hano umuntu akaza akakwica. Ibyo ni ibisanzwe muri Uganda” Mu mwaka wa 2018, aba Sheik barindwi barishwe, Major  Kiggundu, umunyamategeko Joan Kagezi, Umuvugizi wa Polisi AIG Felix Kaweesi, Col Abiliga, CIP Kirumira n’abandi.

Ni mu mwaka wa 2017,ubwo Bobi Wine yatsindiranga umwanya mu nteko ishinga amategeko, Museveni yatangiye kubona ko Bobi afite imbaraga. Mu kwiyamamaza,Bobi Wine yakomangaga inzu kuyindi. Bobi Wine ageze mu nteko yarwanyije bikomeye guhindura imyaka Perezida wa Uganda agomba kuva afite ubwo mbere itegeko ryavugaga ko atagomba kuba arengeje 75,ariko Museveni warumaze kugira 72 agahindura iryo tegeko kugirango azabashe kwiyamamaza muri 2021. Yahaye abadepite amafaranga menshi ngoni ayo bazakoresha mu ngendo baganira kuri iryo tegeko, ariko Bobi Wine yarayashubije.

Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine

Bobi Wine kandi yagarutse ku rubanza rwe aho ashinjwa ubugambanyi bushobora kumuviramo igihano cy’urupfu. Yagize ati “ Nta cyaha dufite, Museveni niwe uyobora ubutabera ashobora guhamagara umucamanza ati kora iki niki….”

Mu matora ya 2021, Bobi Wine yasabye urubyiruko kwiyandikisha kuri lisiti yitora ari benshi, muri Uganda urubyiruko ntirwitabira amatora kuko bazi ko nubwo batora Museveni yiba amajwi agatsinda. Ubu noneho bafite uzabahagararira akaba aricyo gituma Museveni adasinzira ahimbira ibyaha Bobi Wine ariko abahanga bakavuga ko amwamamaza iyo amufunga.

Abajijwe icyambere azakora natorerwa kuba Perezida,Bobi Wine yavuzeko azakuraho amategeko yise ay’ubugoryi abangamiye uburenganzira bw’abaturage ba Uganda ndetse no kurwanya ruswa yamunze ishyaka rya Museveni n’ubutegetsi bwe. Bobi Wibe yashoje avugako atarwanya Museveni,ahubwo ibikorwa bya Museveni birwanya Perezida Museveni

2019-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya  Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Ubwanditsi 22 Oct 2020
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Ubwanditsi 16 Feb 2018
Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mutesi Jolly ni we watorewe kuba  Nyampinga w’u Rwanda 2016
Mu Mahanga

Mutesi Jolly ni we watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016

Ubwanditsi 28 Feb 2016
2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera
Mu Rwanda

2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera

Ubwanditsi 23 Feb 2018
RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro
POLITIKI

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

Ubwanditsi 20 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru