• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’ u Rwanda itanga bufasha ki k’uwahohotewe?

Polisi y’ u Rwanda itanga bufasha ki k’uwahohotewe?

Ubwanditsi 10 Mar 2016 Mu Mahanga

Charity Misago (izina ry’irihimbano), ni umuturage wo mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma . Umugoroba umwe yaratashye asanga umwana we w’umukobwa w’imyaka 4 yasambanyijwe n’umuturanyi we.

Yahise ajyana umwana kwa muganga ariko ahita amenyesha na Polisi ko umwana we yasambanyijwe, ariko ubwo inkuru yari yakwiye umudugudu wose.

Umwana bamutwaye ku kigo cya Isange one stop centre, ahabwa ubufasha mu by’ubuvuzi, ibijyanye n’amategeko ndetse ahabwa n’ubujyanama.

Misago yahise atanga n’ikirego hanyuma uwo muturanyi wari wamusambanyirije umwana arafatwa, arakatirwa, arafungwa.

Nyuma y’aho umwana aviriye kwa muganga, Polisi y’u Rwanda yahaye inka umuryango wa Misago, mu rwego rwo kuwufasha gukomeza kubaho neza, ndetse no kuwukura mu bwigunge, cyangwa se ngo ukomeze kumva ko ibyo wakorewe biwuteye ikinegu.

Kuri ubu Isange One Stop Center zimaze kuba 27 zikaba ziri hirya no hino mu gihugu aho zitanga ubufasha butandukanye kandi zigakorana n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo zimenye neza niba ubufasha bwahawe abagezweho n’ingaruka zo gufatwa ku ngufu cyangwa gusambanywa bubagirira akamaro gakwiye.

Mu ikurikiranabikorwa riherutse mu karere ka Ngoma, aho Polisi y’u Rwanda yatanze ubufasha ku bahohotewe bagera kuri 22, Misago yashimiye Polisi ku bufasha bwahawe umwana we kwa muganga kandi igakomeza no gukurikirana imibereho ye mu muryango..

Ashimira kandi abajyanama b’ikigo Isange ku bufasha batanga ku bantu baba bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa.

Yagize ati”Siniyumvishaga uburyo umuryango wanjye uzifata nyuma y’uko ibiganiro by’abaturanyi nta kindi byibandagaho usibye ihohoterwa ryakorewe umwana wanjye w’umukobwa. Ariko ubu hasigaye haganirwa uko umuryango wanjye urimo kwiteza imbere kuko inka twahawe iduha amata ndetse ikanafumbira amasambu yacu.”

Inspector of Police (IP) Beatrice Uwizeyimana uyobora Isange One Stop Centre, ishami rya Ngoma, yemeza ko abantu 22 amaze kwakira ku bibazo by’ihohoterwa ritandukanye bose bahawe ubufasha nk’ubwo ndetse hari n’abashakiwe ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo gufasha abahuye n’ibyo bibazo kongera kwiyumva mu muryango nyarwanda

Inspector of Police (IP) Jean Pierre Ndayisaba ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, avuga ko ubu bujyanama no kubakurikirana mu miryango nyuma yo kuvurwa byatanze umusaruro ko ahubwo ubu babakangurira kujyana na gahunda za Leta biyubaka kandi bakajyana n’iterambere Igihugu kirimo.

Isange One Stop Centre ni ikigo gicungwa n’Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru kikaba gitanga ubufasha butandukanye ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nta kiguzi na kimwe batanze.

Iki kigo gikora amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7 kandi gitanga ubufasha mu bushishozi bwinshi.

Polisi y’u Rwanda irateganya kuba yagejeje ibigo nk’ibi mu turere 23 tw’u Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.

RNP

2016-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda’s human rights record to be reviewed by UN Committee

Rwanda’s human rights record to be reviewed by UN Committee

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Ubwanditsi 03 Feb 2017
Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Uganda: Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Ubwanditsi 26 Oct 2017
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Ubwanditsi 30 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gisagara: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Gisagara: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye
SHOWBIZ

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Ubwanditsi 22 Jun 2017
Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”
INKURU NYAMUKURU

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Ubwanditsi 23 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru