• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye

Ubwanditsi 05 Jan 2023 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Abantu bamwe bibwira ko iyo umuntu yafunzwe, yaba ari muri gereza cyangwa ahandi hose hafungirwa abantu by’igihe gito, uburenganzira bwe buba bwarangiye, ariko ibi ntabwo ari ko bimeze kuko n’ubwo umuntu  aba yafunzwe, ariko uburenganzira bwe nk’ikiremwamuntu bugomba kubahwa kandi bukubahirizwa.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire, avuga ko abantu bibwira ko umuntu iyo yafunzwe uburenganzira bwe buba bwarangiye, ariko ngo siko bimeze, kuko uburenganzira bwe nti burangirira ku marembo ya gereza .

Niyo mpamvu, iyi komisiyo ikangurira imiryango itari iya Leta kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bw’imfungwa bwubahirizwa, hanyuma aho isanze hari aho bitagenda neza igatanga inama kugira ngo Leta nayo ihereho ibikosore.

Agira ati ”imiryango itari iya Leta , ikora ku burenganzira bwa muntu n’imibereho, twifuza ko nyuma yo kumenya amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yajya ijya mu magereza, mu bigo bifungirwamo abantu by’agateganyo, mu ma kasho ya Polisi cyangwa se mu bigo by’inzererezi, bakareba ko abahafungiwe uburenganzira bwabo bwubahirijwe,noneho ibyo basanzeyo bakaza bakabiyungurura, bakabikorera raporo,  bakoze raporo na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igakora indi, icyo gihe Leta nayo izabona aho ihera ikosora ibitagenda neza”

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda bugaragaza ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugenda bwiyongera aho bugeze ku gipimo cya 174%.

Muri rusange abasaga ibihumbi 84 ni bo bafungiye mu magereza yo mu Rwanda. Abagera ku bihumbi 12 bafunzwe by’agateganyo hatabariwemo abafungiwe muri za sitasiyo za polisi nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bw’uyu muryango bwo muri Gicurasi 2022.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moise Nkundabarashi, avuga ko akurikije ibyavuye mu bushakashatsi bwa Transparency Rwanda, ubundi buryo buteganyijwe mu mategeko y’u Rwanda butari ugufunga buramutse bukoreshejwe neza byagabanya ubucucike mu magereza ku kigero cya 97,38%.

Hugo Moudiki Jombwe, uhagarariye umuryango RCN , avuga ko nyuma yo guhugura sosiyete sivile zikora ku burenganzira bwa muntu , yizera ko hari umusaruro bizatanga, kuko iyi miryango itari iya Leta  niramuka ihurije hamwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, hari icyo bizatanga  ariko kandi asaba Leta , kurushaho gukorana na sosiyete sivile  bakareba ko uburenganzira bw’abafunzwe bwubahirizwa ku bipimo mpuzamahanga ndetse n’ibibazo byabo bigacyemuka vuba.

Ati”Leta ikwiye gushyiramo imbaraga ndetse igafatanya na sosiyete sivile, bakareba uburyo uburenganzira bw’abafunze bwakubahirizwa, kugira ngo ibibazo bahura nabyo bijye bhita bishakirwa umuti, nk’ubu komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igihe igiye gusura amagereza, iramutse ijyanye na sosiyete sivile byakoroha, kuko akenshi sosiyete sivile ntibona uburyo yakwinjiramo yisanzuye, ariko ijyanye na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu byayorohera kugeramo., bitewe n’imbogamizi zitandukanye, iyi mikoranire iramutse ibaye ihari, byose byagirira akamaro abafunzwe”

Ubusanzwe imiryango itari iya Leta , isanzwe ijya muri gereza gusura imfungwa ariko ngo nta bumenyi buhagije bari bafite bw’ibipimo mpuzamahanga, bareberaho bapima ko uburenganzira ku mfungwa bwubahirizwa.

Kugeza ubu komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu , ivuga ko u Rwanda rugerageza kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by’uburenganzira bwa muntu, nkuko bigaragara muri Raporo y’umwaka ushize ,yakozwe muri gereza 14 zo mu Rwanda.

2023-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Ubwanditsi 02 May 2021
Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Abanyamerika barica umuyobozi wa Al Qaeda impundu zikavuga, ariko uRwanda rwaburanisha icyihebe Rusesabagina cya FLN induru zikavuga!

Ubwanditsi 02 Aug 2022
Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Ubwanditsi 25 Jan 2022
Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Ubwanditsi 09 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Norvege: Hatawe muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside
INKURU NYAMUKURU

Norvege: Hatawe muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Rayon yakiriwe neza nubwo yagize urugendo rubi
IMIKINO

Rayon yakiriwe neza nubwo yagize urugendo rubi

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 16 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru