• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Ubwanditsi 05 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaza guhunga igihugu, akanashinga umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ‘Rwanda National Congress (RNC)’, ni umuhemu wirengagije sisiteme (system) yamugize uwo ari we, agahinduka uyirwanya.

Ibi Gen. Kabarebe yabivuze kuwa mbere w’iki cyumweru 02 Nzeri 2019, ubwo yaganiraga n’abasirikare bavuye ku rugerero basaga 1000, ubu bari mu myitozo y’ibyumweru bitandatu mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu.

Asubiza ikibazo cya Col (Rtd) Martin Nzitonda wahoze mu ngabo za Ex-FAR, ndetse no muri FDLR, wari ubajije icyo u Rwanda rwakora mu guhangana n’imitwe irurwanya, Gen. Kabarebe yavuze kuri Kayumba Nyamwasa, mu rwego rwo kubaha amateka ye.

Yagize ati “Mbere y’uko mvuga kuri RNC, reka mbanze mvuge kuri Kayumba Nyamwasa. Niba hari umuntu w’umuhemu ubaho watangaho urugero rw’ubuhemu, ni Kayumba Nyamwasa. Kubera ko icyo yabaye cyo mu ngabo za RPA, ntabwo yacyigize. Nta n’igitangaza yakoze mu ngabo za RPA (Rwanda Patriotic Army), yavuga na kimwe ati nakoze aka kantu aha n’aha, ku buryo nagahemberwa.Nta na kimwe afite yavuga.

Mu gihe Museveni yamaraga gufata ubutegetsi mu 1986, Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba yahise akomerezaho ahabwa umwanya mu buyobozi mu Majyaruguru ya Uganda.

Akomeza avuga ko akimara kubona uwo mwanya, Kayumba yamaze igihe kirekire ashaka uko yakwigwizaho amafaranga n’ubuyobozi, ndetse ngo yanakoresheje amayeri n’amafaranga mu kugura ipeti ryisumbuyeho, mu gihe abo bari barafatanyije urugamba rwo kubohora Uganda bari mu myitozo, banatekereza uko batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Ubundi Buhemu bukomeye

Ubwo Kayumba yacuraga umugambi wo gutera u Rwanda aturutse muri Congo, abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), muri rusange iki gitero cyashegeshe ubufatanye bwa Museveni-Kayumba na FDLR,  bwari bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kayumba w’umuhemu “RUHARWA “ agomba kuryozwa ubuzima  bwabo yashoye mu kaga mu misozi ya Minembwe bakahashirira atitaye k’ubunyarwanda cyangwa abo bafitanye isano.  Izo ndangare z’Abanyarwanda zagiye gushora ubuzima bwabo mu byago nka biriya?

Uko ibikorwa bya RNC muri Uganda byatangiye  mu 2017, amazina atanu akomeye n’amapeti yabo yakunze kugarukwaho, abo ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, Major (rtd) Habib Madhatiru, Kayumba Rugema, Sande Charles na Felix Mwizerwa.Nyamara muri abo hasigaye Rugema Kayumba ubundabunda muri Norvege, Sande Charles ntawe uzi irengero rye na Felix Mwizerwa umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira, umukangurambaga ukomeye wa RNC i Mbarara, ufite itorero rya AGAPE Church, rikoreshwa nk’ihuriro ry’ibikorwa by’iterabwoba bya RNC.

Ingabo za Kayumba zahuye n’uruva gusenya

Captain (rtd) “Sibo”

Captain (rtd) “Sibo” yiciwe mu Burasirazuba bwa RDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na RNC iri ku butaka bw’iki gihugu, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage ba RDC.  Uretse we, hari abandi amagana bo muri RNC bishwe n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa nka Major Habib wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu. Ibi byose ni ubuhemu bwa Kayumba Nyamwasa.

Major (rtd) Habib Madhatiru

Ku bw’ubufasha bw’Urwego rw’Ubutasi muri Uganda (CMI), iri tsinda ryari mu mutima w’ibikorwa bya RNC muri iki gihugu cya Uganda. Bakoze ibikorwa birimo gutera ubwoba Abanyarwanda bari muri iki gihugu ngo bajye muri RNC ari nako bata muri yombi abanze kujya muri uwo mutwe.

Gatsinzi Fidèle

Gatsinzi Fidèle wari wagiye i Kampala gusura umuhungu we muri Kaminuza, yafashwe na Kayumba Rugema (wari uherekejwe Caporal wo muri CMI, Mulindwa Mukombozi), ku manywa y’ihangu. RNC yahawe ububasha n’icyizere ku buryo byageze aho bigora kubatandukanya n’inzego z’umutekano za Uganda.

Mugihe ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu byituraga kubashowe mubikorwa by’iterabwoba bya RNC muri Congo . Icyo gihe muri ba batanu bakomeye mu bikorwa bya RNC, Sande Charles na Mwizerwa Félix,  Kayumba yari yarabakuyeyo , atinya ko bagwa mu bitero.

Ubwo ibintu byari bitangiye gushyuha, Pasiteri Nyirigira yahamagaye umuhungu we amukura mu mashyamba ya Congo amujyana mu Mujyi wa Mbarara, akomeza kohereza abandi aho yahungishije umuhungu we kubera ubuzima bwe.

Nyamwasa yongeye kohereza mubyara we kure y’ayo mashyamba. Rugema Kayumba yavuye i Kampala, akomereza  ibikorwa by’uwo mutwe kuri Facebook yibereye mu mudendezo muri Norvège.

Rugema Kayumba

Ese ni  ubugabo ki kuba mubyara wa Kayumba n’umuhungu wa Pasiteri Nyirigira, batagaragaye ahagabwe ibitero ku bo bajyanye mu mutwe wabo n’abemeye buhumyi kurwanira inda nini  y’abayobozi ba RNC.

Kuki Kayumba yahisemo  kuyobora ingabo ze yibereye mu mutuzo muri Afurika y’Epfo? Niba koko yemera impamvu y’ibyo arimo, ndetse bigomba gutwara ubuzima rw’abasore n’inkumi  yarimo gushyira mu kaga.

Ntiyakabaye nibura  yari kuba arikumwe na bo mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC cyangwa aho bari kwirukanka  mu bihuru muri Tanzania? Ngubwo ubuhemu bwa Kayumba Ge. Kabarebe yavugaga.

Gusa aya mahitamo yarukurura mu gihe Kayumba Nyamwasa yaba yiteguye kurusanga mu mashyamba kuruta ukwikunda n’ubugwari bwo kuyoborera urugamba kuri telecommande yibereye muri Afurika y’Epfo.

Uko bigaraga uyu mushinga wa RNC na Museveni bizaba ngombwa ko urangira. Niba Museveni koko  agitsimbaraye ku ntego ze nk’ubushake bwo gusenya umubano w’u Rwanda  na Uganda kugira ngo atere inkunga iyi mitwe y’iterabwoba, nta yandi mahitamo asigaye uretse kwikorera urusyo rushyushye.

Amasezerano ya nyirarureshwa

Nyuma yaho Perezida wa Angola atumirije inama y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, igamije kwiga ku mutekano ndetse n’ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu  birebana ayingwe byasinyanye amasezerano yo kugarura amahoro n’ubuhahirane. Ariko abantu batangiye kwibaza niba Museveni yaranze kuva kw’izima  ikizakurikiraho ni ikihe ? Amakuru ava muri Uganda avuga ko hari gushakwa inkunga yo kongera kwisuganya izatangwa na Rujugiro Tribert, iturutse kubikorwa by’ubucuruzi afite muri Uganda, gusa ikibazo gisigaye ni aho kwisuganyiriza ngo kuko Uburundi bwabaye  nka mukeba wa Uganda nyuma yo kwima inzira RNC, igatikirira muri Congo, naho muri Congo ubuyobozi bushya bwiminjiriyemo agafu abafatanyabikorwa ba RNC ariyo FDLR barimo kuhashiria, ejo bundi amakuru yarimo gucicikana muri Congo ni ay’urupfu rwa Gen. Dani Ceplice wayoboraga inyeshyamba za FDLR/FPP-Abajyarugamba, waguye mu mirwano ikomeye yahuje uyu mutwe w’iterabwoba n’ingabo za Congo FARDC, mu birometero 120, uvuye mu mujyi wa Goma.

Aya makuru avuga ko Gen. Dani Ceplice yahatakarije abasilikare 23 naho abagera kuri 40 bashyikirizwa ingabo za FARDC. Uyu akaba yari umufatanyabikorwa ukomeye wa Kayumba Nyamwasa undi ni umukuru w’umutwe wa RUD Urunana, nabo bigumuye kuri FDLR yahitanwe n’ibitero by’ingabo za Kongo FARDC ndetse n’abamurinda batandatu,  muri gahunda ya leta ya Kongo  yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo. Uyu niwe wari warahaye icumbi ingabo za Kayumba zacitse ku icumu ubwo bagenzi babo batikiriraga mu burasirazuba bwa Kongo bahunga.

2019-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Ubwanditsi 30 Jul 2019
Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

RUSHYASHYA 21 Feb 2026
“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

“Fight Impunity”, ikiguri cy’Umubiligikazi Maria Arena, Umunyekongo Denis Mukwege, n’abandi baryi ba ruswa biyemeje guharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 16 Jan 2023
Abahoze ari abarwanyi ba Rusesabagina Paul bafatiwe ku rugamba muri Kongo bakomeje kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no mu burasizarazuba bwa Kongo

Abahoze ari abarwanyi ba Rusesabagina Paul bafatiwe ku rugamba muri Kongo bakomeje kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no mu burasizarazuba bwa Kongo

Ubwanditsi 17 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC
ITOHOZA

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

Ubwanditsi 11 Jan 2017
Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.
Amakuru

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye
Amakuru

“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

Ubwanditsi 20 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru