• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Ubwanditsi 20 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ibyo kubaka umuhanda uhuza Kampala na Bujumbura unyuze muri Tanzaniya bigitangazwa na guverinoma ya Uganda, byasetswe mbere na mbere n’abaturage ba Uganda, babifashe nk’ibindi binyoma byose biranga ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Bimwe mu byo bavuga bigaragaza ikinyoma, ngo ni uko bitumvikana ukuntu Uganda itangaza ko izubaka umuhanda uzanyura muri Tanzaniya kandi iki gihugu ntacyo kibiziho. Ubwo Perezida mushya wa Tanzaniya, Samia Hassan Suluhu yari mu ruzinduko muri Uganda mu minsi mike ishize, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu mushinga wo kubaka inzira ya gariyamoshi ihuza ibyo bihugu, ariko iby’umuhanda uzanyura muri Tanzaniya ujya i Burundi ntabyavuzwe, biri mu mutwe no binyoma bya Museveni wenyine.

Ikindi abaturage ba Uganda benshi bagaragaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ni uko n’imihanda Perezida Museveni yabasezeranyije kubaka muri Uganda nayo ubwayo itigeze yubakwa. Raporo zinyuranye zirimo n’iz’ibigo mpuzamahanga by’imari, nka Banki Nyafrika Itsura Amajyambere, Banki y’Isi n’ Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, zivuga ko Uganda iri mu bihugu by’ Afrika yo munsi y’ Ubutayu bwa Sahara bifite imihanda mibi, yangiritse cyane, kandi amafaranga yo kuyisana no kubaka imishya yaratanzwe.

Abazi neza ruswa iba mu butegetsi bwa Uganda bahamya ko ayo mamiliyari yarengeye mu mifuka y’umuryango wa Museveni.

Mu cyumweru gishize Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yabeshye isi yose ko u Rwanda rwafunze umupaka ngo kugirango ibicuruzwa biva muri Uganda bitagera mu Burundi, yirengagije ko amakosa yo gufunga umupaka w’u Burundi n’u Rwanda yabanje gukorwa n’uwo yasimbuye ku butegetsi, Petero Nkurunziza, akaza gushimangirwa na Ndayisimiye ubwe, yemeza ko biri mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Yaba Museveni, yaba na Ndayishimiye, barabizi ko babeshyeye u Rwanda nkana, kuko nta gihe rutagaragaje ko icyo cyemezo nta bushishozi cyafatanywe kuko kibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ndetse n’amahame y’ ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

Kuba rero Museveni yarabeshye Ndayishimiye umuhanda, Abagande ubwabo babibashe nk’ubuhendabana, ikinyoma cyakwemerwa gusa n’inyigaguhuma muri politiki.

Basanga ahubwo icyoroshye ari uko Perezida wabo yareka gushotora u Rwanda umubano ukongera ukaba mwiza, Abarundi nabo bagafungura umupaka wabwo n’u Rwanda, bityo ubuhahirane bukorohera ibihugu uko ari 3 ndetse n’ akarere kose.

Naho ibyo kunyura inkeraramucyamo, uretse ko ngo bitanashoboka, nta n’ubushishozi  babibonamo. Perezida Ndayishimiye yita Museveni”Baba wa Taifa” (Papa w’uBurundi), bishobora kuzavamo”Baba wa Uongo”(Papa w’umubeshyi).

2021-05-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Ubwanditsi 20 Sep 2019
Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Nkurunziza akomeje guhamagarira abayobozi muri leta ye kwikoma u Rwanda

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Ubwanditsi 12 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu
Mu Rwanda

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 11 May 2022
Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 01 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru