• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda

Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2016 ITOHOZA

Umuvugabutumwa akaba n’umushumba w’Itorero rya Saddleback Church ryo muri Calfornia Pastor Rick Warren yatangaje ibintu bigera kuri birindwi bituma akunda u Rwanda ndetse akanarufata nk’igihugu kidafite ikindi bihwanye kuri Iyi Si ya Rulema.

Ibi akaba yabitangarije mu gikorwa cya Rwanda Cultural Day cyabereye I San Francisco kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24/9/2016 kigahuza abanyarwanda baturutse ahantu hatandukanye ho muri Amerika, Canada, Uburayi ndetse no mu Rwanda.

-4183.jpg

Abantu Bari baje ari benshi.

1. Kudacika intege no kudaheranwa n’ibibazo by’ababarwanya.(Resilience of The People)

Buri muntu wese mu buzima ahura n’ibimuca intege, ibimusubiza hasi, ibimukubita hasi, ariko burya ikibazo si ibyo uhura nabyo ahubwo imbaraga ukoresha ukongera guhaguruka nizo zikenewe kandi abanyarwanda batazifite. Nyuma y’ibyo baciyemo bikomeye byabaciye intege mu mateka yabo, bahisemo kubirenga Bambara imbaraga baharanira ibyiza birushijeho bakwiriye. Burya inyuma ya buri terambere rigaragarira Bose hari umubabaro uba uhihishe. (Behind every public success then is a private pain).

-4184.jpg

Umuco

2. Ubunyangamugayo bw’abayobozi b’U Rwanda (Integrity of Rwandan Leadership)

Kuba inyangamugayo Ni ugukora ibyo uvuga, ukavuga ibyo ukora kandi ukirinda kwishushanya ahubwo ukaba wowe kandi ukaba umuntu umwe ahantu hose, kandi ku bantu bose. Ubuyobozi bw’U Rwanda rero bushyira mu bikorwa ibyo buvuga kandi bukavuga ikibari ku mutima batishushanyije. Kudahora uhindagura cyangwa wisubira ku byo uvuga no guhora uri wowe ahantu hose ni bwo bunyangamugayo. Rick Warren yavuze ko Paul Kagame ari umuyobozi udasanzwe ariko avuga ko ba Janette Kagame nawe ari uko. U Rwanda Ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abagore mu buyobozi kandi banafite imyanya ikomeye, ahangaha Rick Warren yatanze urugero rwa Ministre w’Ububabyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, Ambassador w’U Rwanda muri Amerika Matilde Mukantabana, …

-4185.jpg

Ambassador Matilde, Rick Warren, HE Paul Kagame, Janette Kagame, Ladegaunde

3. Umutima n’ubushake bwo kubabarira abanyarwanda bafite (Willingness to Forgive)

Kubabarira ntabwo ari ikintu cyoroshye ariko abanyarwanda bahisemo kuva ibuzimu bajya ibuntu ( chose to be better than bitter ) bahitamo kubabarira ababahekuye n’ababahemukiye babana mu mahoro. Rick Warren akaba yavuze ko Isiraheli ikwiriye kwigira ku Rwanda ku birebana n’ubwiyunge no kubana amahoro no kubabarira uwaguhemukiye. Iyo utababariye ugahora ushyira ibibazo byawe ku bandi uramugara (Blame= Be Lame). Rick Warren akaba yavuze ko urugero rwo kubabarira no kubana mu Mahoro Isiraheli ikwiriye kubyigira ku Rwanda.

-4186.jpg

Abana barababarira kandi bakibagirwa

4. Kutemera igitutu no kugenerwa n’amahanga (Refused to be influenced and pressured by the outsiders)

U Rwanda rwahisemo kwishakira ibisubibazo by’ibibazo rufite kandi rukabikora mu buryo bwarwo, bituma rutemerera uwo ari wese uri hanze yarwo kuruha umurongo n’amabwiriza ngenderwaho, kuko atari bo Mana, ntabwo ucyeneye umuntu uguhesha uburenganzira bwo kwishima, kwishima Ni amahitamo yawe, nta nubwo ukeneye ibitekerezo by’abandi bantu ngo bakubwire ko ukwiriye gutera imbere (to be successful),

-4187.jpg

Abanyarwanda bahisemo kwishakira ibisubizo by’ibibazo byabo.

5. Kutita ku byo abantu bagutekerezaho (They Don’t mind about what people think about them)

Ntukemerere umuntu n’umwe kugushyiraho igitutu cyane cyane ko nta n’u kwifuriza ibyiza kurusha wowe ubwawe cyangwa ngo abe azi ibyiza ukwiriye, muzi abo muri bo kandi muzi icyo mushaka, ntimugatinde ku byo abantu babavugaho mujye mwita ku cyo Imana ibavugaho, ibi nibyo Rick Warren yabwiraga abanyarwanda .

-4188.jpg

Urubyiruko rwifitiye ikizere

6. Abanyarwanda bafite indoto nini (Rwandans are Big Dreamers)

Rick Warren yavuze ko abanyarwanda cyane cyane abakiri bato abakundira ko bafite indoto kandi nini, ariko anakomeza kubashishikariza kugira inzozi nini kubw’Imana no kubw’u Rwanda haba mu by’ubuzima, uburezi, ubukungu ikoranabuhanga n’ibindi. Kurota ibintu binini ntibyishyuzwa ugomba rero kurota ibintu binini kubw’Imana, igihugu cyawe, umuryango wawe, business yawe. Tugomba kurota u Rwanda rutarimo ikigo cy’imfubyi, abana bose bakaba mu miryango.

-4189.jpg

Umukuru w’igihugu buri gihe asaba abanyarwanda kureba kure no kurota ibinini.

7. Kutishingikiriza ku wo uriwe ahubwo ukishingikiriza ku MANA. (Your dreams shall not be based on Who you are but on Who God is)

Abantu benshi batinya kugira inzozi nini kuko bahora bareba abo bari bo btibarebe ubunini n’ubushobozi bw’Imana. Rick Warren yasoje agira inama abanyarwanda bari kwiga muri Amerika kuri Bourse ya President, guhaha ubumenyi, gushaka incuti, barangiza bagasubira mu Rwanda kubaka igihugu bakirotera inzozi nini kandi yasabye abantu ko mu byo bakora byose bakwiriye guharanira kuba ibyitegererezo byiza ku bandi bantu.

-4190.jpg

Umuvugabutumwa akaba n’umushumba w’Itorero rya Saddleback Church ryo muri Calfornia Pastor Rick Warren

2016-10-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Icyizere cya Museveni cyashegeshwe n’Abanyarwanda, ibyahishuwe na William Pike mu gitabo cye- Museveni arakekwa amababa mu rupfu rwa Fred Rwigema 

Ubwanditsi 06 Aug 2019
Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Kunde wahoze muri FDLR yavuze icyatumye batsindwa n’uko yabanye na Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na  Kayumba Nyamwasa  mu bikorwa bya RNC

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Ubwanditsi 04 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga
Mu Rwanda

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Ubwanditsi 02 Jun 2018
Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA
IMIKINO

Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga
ITOHOZA

Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga

Ubwanditsi 30 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru