• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Ubwanditsi 29 Mar 2017 Mu Rwanda

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Uhagarikiwe n’ingwe aravoma”, bashaka kuvuga ko umuntu ufite undi muntu ukomeye umushyigikiye akora icyo ashaka kandi yisanzuye nta bwoba afite yizeye ko nta wabimuryoza kabone n’iyo yakora amakosa.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda barimo itangazamakuru, abafana, n’abahoze ari abakinnyi mu Rwanda bijujutira kenshi imiyoborere bavuga ko itari myiza ya Nzamwita Vincent De Gaule uyobora Ferwafa, ibi ariko bisa no gucurangira abahetsi kuko nta gihinduka ahubwo ukabona ararushaho gukora amakosa, ibi bigatuma abatari bake bibaza niba koko ataba ahagarikiwe n’ingwe koko. Gusa niba ihari yaba ari ingore kuko irakaze.

Nzamwita aherutse kwihandagaza avuga ko kuri we u Rwanda rutagiye muri CAN ya 2004 kuko rwakoresheje bamwe mu bakinnyi badakomoka mu Rwanda. iBi n’ubwo yabisabiye imbabazi bya nyirarureshwa, benshi ntibanyuzwe, bumvaga ari byiza kuzisaba ariko zigakurikirwa no kwegura.

Ibyo wenda ni ibyo mwibuka cyane kuko ari byo bigezweho, ariko benshi ntibaribagirwa ko Nzamwita yasubitse umukino wagombaga guhuza abakeba Rayon Sport na APR FC avuga ko Polisi itashobora kubacungira umutekano, bigatuma Rayon Sport isezera muri shampiona n’ubwo yaje kwisubiraho umukino ukaba mu mutuzo.

FERWAFA yavuzwemo kandi inyerezwa ry’umutungo no gutanga amasoko mu buryo butemewe, byaje kurangira uwari umunyamabanga Jean Olivier Murindahabi akatiwe igifungo cy’amezi atandatu, gusa kuri njyewe zagombaga gutukwamo nkuru, ibi byabaye nk’ibya wa mwana babwira gukubita uwo yanga ati ‘oya ndakubita uwo dusangira’.

Ubuse aka kanya Abanyarwanda bakwibagirwa ko Amavubi yatewe mpaga ku maherere? Gukinisha uwiswe Birori Dady nyamara muri CAF bamuzi nka Tedy Etekiama, byatumwe u Rwanda rusezererwa nyamara rwari rwageze mu matsinda. Abenshi bari biteze ko umujinya w’Abanyarwanda bakunda Amavubi utuma De Gaulle yegura ariko si ko byagenze, ahubwo ikimwaro yagihinduye umujinya, abakiniye u Rwanda abatesha agaciro.

Mu nama y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 13, Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yatunze agatoki abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko afite amakuru ko harimo ruswa n’undi mwanda mwinshi, ndetse avuga ko batagombaga gukora ubucucu (stupid things) bwatumye u Rwanda rusezererwa mu marushanwa.

Nta gihe kinini kandi cyari gishize Umukuru w’Igihungu atangaje ko umupira w’u Rwanda yawuretse, umwanya muto abonye awukoresha areba uw’i Burayi. Ibi byari bihagije ngo abawuyobora baveho hajyeho abandi, ariko si ko byagenze.

Ni byo FIFA ikumira Politiki mu mupira, ariko nziko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gushyiraho umuyobozi ushoboye kandi bitabangamiye amategeko ya FIFA. Erega n’ubwo FIFA itabyemera ariko izi neza ko nta shyirahamwe ridafite igihugu ribarizwamo ribaho, ntiyobewe kandi ko 90% by’umupira wacu ari imisoro y’Abanyarwanda iwutunze.

Abayobozi b’amakipe ari na bo bagize inteko rusange ya FERWAFA, ni bo bagakwiye kugira icyo bakora ngo habeho impinduka, ariko ntibyaborohera. Babaye ba ‘ndiyo bwana’, amategeko akumira abashaka kugira impinduka bazana yahawe umugisha akomerwa amashyi.

Ni mu gihe kandi, kuko ku ngoma ya Nzamwita uwaje mu nama yahabwaga 250.000 Frw ubu yazamuwe agirwa 400.000 Frw ubwo ni miliyoni 20.000.000 Frw uko inteko rusange iteranye, nyamara abana hirya no hino mu gihugu babuze imipira yo gukina. ‘Uwicaye mu gacucu n’agacuma rero ngo ntamenya ko hanze izuba riva’! Muri make abo ntacyo twabitegaho.

Mu zindi gahunda u Rwanda ruhora ruza ku isonga, isuku, ubukungu, umutekano, imibereho myiza n’ibindi, nyamara abakunda umupira twabaye ba ‘nzapfa nzakira simbizi’ nka ka kanyoni karitse ku nzira.

-6195.jpg

Ese koko Nzamwita Vincent De Gaule yaba ahagarikiwe n’ingwe?

Inkuru y’izuba rirashe

2017-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda batuye mu mahanga bemerewe gukoresha indangamuntu binjira mu Rwanda

Abanyarwanda batuye mu mahanga bemerewe gukoresha indangamuntu binjira mu Rwanda

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Ubwanditsi 16 May 2018
Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe

Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Ubwanditsi 24 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo
HIRYA NO HINO

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye
Mu Mahanga

Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina birashoboka-Intumwa yihariye y’umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 18 Oct 2016
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba
UBUKERARUGENDO

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubwanditsi 06 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru