• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Ubwanditsi 22 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, yitegura gukina umukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha mu gihugu cya Qatar, rutahizamu Manishimwe Djabel ntabwo azajyana n’amavubi muri Maroc gukina na Mali mu mukino uzaba mu ntangiriro za Nzeli.

Nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryabitangaje, Manishimwe Djabel ntabwo azajyana n’Amavubi kubera ikibazo cy’uburwayi yagize ubwo yari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye ngo ni uko uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC ngo ni uko yanduye icyorezo cya Koronavirusi byanatumye kuva ageze mu mwiherero atigeze anagaragara mu myitozo yo kwitegura uyu mukino, kubw’ibyo uyu rutahizamu kuri iki cyumweru akaba yahise asezererwa mu mwiherero ajya iwe.

Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero witegura imikino y’igikombe cy’isi nyuma ya Usengimana Faustin nawe wahamagawe nyuma y’uko yari arwaye asaba ko atakomezanya na bagenzi be umwihererom undi ni umunyezamu Kwizera Olivier uherutse gusezererwa bitewe n’impamvu zitatangajwe.

Amavubi azahaguruka i Kigali kuya 28 Kanama 2021, azakine na Mali tariki ya 1 Nzeri 2021 bakinire mu gihugu cya Maroc, kugeza ubu abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kugera mu Amavubi barimo Rukundo Denis, Buhake Clement, Nsengiyumva Isaac ndetse na Kalisa Jamir.

Mu bandi bakina hanze Rwatubyaye Abdoul , Manzi Thierry, Mukunzi Yanick, Emmanuel Imanishimwe, Ngwabije Bryan Clovis, Djihad Bizimana na Rafael bazasanga abandi Agadir muri Maroc, kuri Kagere Medie na Emery Mvuyekure bazagera mu Rwanda tariki ya 25 Kanama 2021 naho Salomon Nirisarike azaze ho nyuma umunsi umwe.

2021-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gushima no kwishimira ibyagezweho

Gushima no kwishimira ibyagezweho

Ubwanditsi 18 May 2017
Rubanguka Steven, umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi agakina muri AE Karaiskakis Artas yo muri Greece yageze mu mwiherero w’Ikipe i Nyamata

Rubanguka Steven, umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi agakina muri AE Karaiskakis Artas yo muri Greece yageze mu mwiherero w’Ikipe i Nyamata

Ubwanditsi 18 Mar 2021
Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Ubwanditsi 31 Aug 2020
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 05 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrika y’Epfo : Perezida Kagame  mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo : Perezida Kagame mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Ubwanditsi 25 May 2019
Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza
INKURU NYAMUKURU

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ubwanditsi 02 Sep 2020
Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Ubwanditsi 16 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru