• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Inzigo n’amakimbirane muri FDLR byaba aribyo byagambaniye umugaba mukuru wayo Mudacumura?

Ubwanditsi 15 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umukuru wa FDLR Lt Gen Mudacumura yishwe bamusanze mu birindiro bye tarikiya 18 Nzeli 2019 aho bivugwa ko hari inama ikomeye yari agiye kuyobora, andi makuru akavuga ko yagambaniwe n’abashaka kwihorera kubera nawe abo yishe. Tugiye kubagezaho amakuru yavuye mu rubanza rw’umukuru wa FDLR Ignace Murwanashyaka rwabereye I Stutgard mu Budage atuma twemerako yagambaniwe.

Hagati ya tariki 2-8 Nzeli 1994, Ingabo zatsinzwe zakoze inama yaguye zemeza umugambi wo gutaha mu Rwanda ku ngufu  no kurangiza umugambi wa Jenoside. Bemeje ko abasirikari n’interahamwe bajya mu nkambi zabo naho abasigaye mu nkambi bakambara imyenda isanzwe. Hashyizweho Komisiyo eshanu zari zikuriwe n’abasirikari bakuru bose baregwa  Jenoside aribo Col  Théoneste Bagosora, Col   Anselme Nkuliyekubona,  colonel Aloys Ntiwiragabo,   Col Andre Kanyamanza na Lt Col , Aloys Rwamanywa.

Abo bose bari bakuriwe na Gen Augustin Bizimungu. Abandi bari bakuriye Brigade na Batayo. Muri abo harimo Col Kanyandekwe wari ukuriye Bde ya 21 yakoreraga I Goma yungirijwe na Lt Col Paul Rwarakabije waje kuba nyuma umuyobozi mukuru wa FDLR.

Nyuma yaho Rwarakabije wari Maj Gen atahiye mu Rwanda ku bushake yasimbuwe na Sylvestre Mudacumura naho Col Emmanuel Kanyandekwe amwungirije.

Bivugwa ko Col Kanyandekwe Mudacumura atigeze amwiyumvamo, cyane ko yari afite icyerekezo cya FDLR gitandukanye nicya Mudacumura. Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2006, Gen Mudacumura yatumiye Kanyandekwe basangira inzoga ariko hari umugambi wo kumutamika uburozi. Nyuma yo gusangira inzoga atashye mu birindiro bye, Kanyandekwe yahise apfa aguye mu nzira.

Mudacumura yaracecetse ntiyabivuga. Nyuma yaho ikinyamakuru cyo mu Rwanda The New Times gitangarijwe ko Col Kanyandekwe yarozwe tariki 24 Ukuboza 2006, Mudacumura yaratanguranywe yandikira Perezidqa wa FDLR Ignace Murwanashyaka ko Col Kanyandekwe yakoze impanuka agasitara agakubita umutwe hasi ahindura n’itariki avuga ko byabaye tariki 20 Ukuboza 2006. Kanyandekwe yajyanywe kuri Centre de Sante ya Kashabere arinaho bamushyinguye.

Mu rubanza rw’umuyobozi wa FDLR muri Stutgard mu Budage, umwe mu batangabuhamya bemeje ko Kanyandekwe wari warabaye General yarozwe na Mudacumura. Kanyandekwe yasimbuwe na Deogratias Izabayo wari uzwi nka Bigaruka warukuriye FDLR muri Tanzania.

Usibye Kanyandekwe, Mudacumura yaroze kandi  Col Denis Murego uzwi nka Mbuyi ndetse na Col Ben uzwi nka Bernard Musengeni wapfuye tariki 10 Kanam 2008 I Uvira. Gen Bigaruka yasabye Mudacumura ko yakohereza amafaranga bakajya gupimisha umurambo wa Ben I Bukavu, Mudacumura yasubijeko kumupimisha bitamugarura ahubwo ko ababaye kuko yari yiteguye kumwohereza mu butumwa I Roma.

Bigaruka yongeye gusaba Mudacumura kohereza amadorali 200 ngo bayahe umuryango we, ariko avunira ibiti ntiyagira icyo abasubiza. Umuvugizi wa FDLR icyo gihe Edmond Ngarambe atangazako yashyinguwe. Umutangabuhamya mu rubanza yavuzeko Ben yarozwe nuwari woherejwe na Mudacumura.

Umugore wa Ben yandikiye Murwanashaka ibaruwa ndende avuga ko umugabo we yishwe. Nyuma Murwanashyaka yaje kumuha amafaranga amutunga we n’umuryango we kugeza igihe aboherereje muri Zambiya. Mudacumura yaba ngo yarahoye Ben ko atari umukiga. Nyuma y’imfu zaba basirikari bakuru ndetse n’abandi, byaba byarakururiye Mudacumura abanzi benshi dore ko arinabwo batangiye ku muvaho bagashinga indi mitwe harimo na RUD Urunana yashinzwe ubwo yoherezaga muri Kivu y’amajyepfo Gen Musare, noneho akamwangira ahubwo akamukuraho abasirikari hafi 400.

Umukuru wa FDLR Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro ntabwo yacanaga  uwaka na Mudacumura. Ubutaha tuzabagezaho imibanire ya Mudacumura na Gaston Iyamuremye inagaragaza ko Gaston Iyamuremye yamwikijije …..…….

2019-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aravuga ” Imyato ” P.Kagame, amugereranya n’umugabo udacogozwa n’urugamba

Aravuga ” Imyato ” P.Kagame, amugereranya n’umugabo udacogozwa n’urugamba

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni  na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ubwanditsi 23 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingengo y’imari ya 2017/2018 ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 Frw
UBUKUNGU

Ingengo y’imari ya 2017/2018 ivuguruye yiyongereyeho miliyari 20.5 Frw

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo

Ubwanditsi 09 Jul 2019
Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco
Mu Mahanga

Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Ubwanditsi 25 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru