• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatanyije na mugenzi we wa Sénégal gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko i Dakar   |   01 Nov 2026

  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Ubwanditsi 18 Nov 2016 Mu Mahanga

Igicuku kinishye ku isaha ya saa 00:40 z’ijoro ku isaha ya Kigali nibwo indege ya Kompanyi, Ethiopian Airlines yasesekaye i Kanombe izanye Seyoboka Henri Jean Claude wahoze mu ngabo za Habyarimana, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yoherejwe n’ubutabera bwa Canada aho yari amaze imyaka 20.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye itangazamakuru ko Canada ikomeje kugaragaza ubufatanye bukomeye mu guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

-4713.jpg

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi ( iburyo ) arikumwe na Procureur Mutangana ( Ibumoso)

Yagize ati “Turashimira inzego z’ubutabera za Canada zakoze iki gikorwa, ni ikintu cyiza cyane kuko bigaragaza ubushake, ubufatanye ndetse no kudufasha kugirango abantu bakoze ibyaha ntibakomeze kwihisha inyuma y’ibikorwa bakoze, bagakomeza kugaragaza ko ibihugu bibashakisha ari ku mpamvu za politiki kandi hari ibimenyetso bifatika.”

“Kohereza abakekwaho ibyaha, ni icyizere ku butabera bw’u Rwanda kuko bigaragara ko babona ko kohereza umuntu ngo ahaburanire bizamufasha kubona ubutabera buri ku rwego mpuzamahanga.”

Nkusi yakomeje avuga ko Seyoboka aregwa icyaha cya Jenoside, icyo kwica, icyibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo kurimbura imbaga yakoreye mu Kiyovu n’ahandi hatandukanye yayoboraga ibitero akanagenzura za bariyeri. Hari kandi kuba ubwe hari abo yiyiciye arashe afatanyije n’uwari Perefe wa Kigali, Renzaho Tharcisse n’abandi.

Seyoboka ashinjwa no kuba yarakoze inama zateguraga zikanashishikariza abantu gukora Jenoside, izwi cyane ni iyabaye kuwa 21 Mata 1994 yateguye igitero cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ahitwa kuri CELA ‘Centre d’etudes des Langues Africaine’, aho bukeye bwaho abarenga 72 bishwe.

Akigezwa i Kigali yamenyeshejwe ibyaha aregwa n’uburenganzira yemererwa n’amategeko burimo guhabwa umwunganizi mu by’amategeko. Ku ikubitiro yabajijwe yunganirwa na Nkundabatware Albert.

Amategeko ateganya ko acumbikirwa na polisi iminsi itanu kugirango ubugenzacyaha bwayo butegure bunatunganye dosiye ye.

-4714.jpg

Seyoboka mu bikorwa bya Politiki muri Canada, aha we nabagenzi be barwanya Leta y’u Rwanda bari mucyo bita ” Amahoroiwacu ” Seyoboka yari afite ibyapa bisebya Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Mu 1996 nibwo Seyoboka yagiye muri Canada ahabwa sitati y’ubuhunzi ariko iza gukurwaho bitewe nuko nyuma byaje kugaragara ko mu myirondoro yatanze hari ibyo yagiye abeshya birimo no kuba ataravuze ko yari umusirikare ufite ipeti rya Sous- Lieutenant mu ngabo za Ex-FAR.

Ibi byiyongeraho ubuhamya bwatanzwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR), amakuru aza kugaragaza ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigashimangirwa n’urukiko Gacaca rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyo byaha bumukatira gufungwa imyaka 19 adahari.

-4715.jpg

EX.FAR Seyoboka

Ku bijyanye n’igihano yari yarakatiwe na Gacaca, Nkusi yasobanuye ko amategeko y’u Rwanda ateganya ko iyo umuntu yoherejwe yarakatiwe na Gacaca ubushinjacyaha bwemerewe gusaba ko bikurwaho agatangira urubanza bundi bushya. Ubushinjacyaha bukaba bugiye gusaba ko bigenda gutyo yongere aregwe ahabwe umwanya wo kwisobanura.

Guhera muri 2006 ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada n’ubutabera byakomeje gushaka kumwohereza mu Rwanda ngo aryozwe ibyo yakoze ariko akomeza kuburana avuga ko naza kuburanira mu Rwanda atazahabwa ubutabera, ko azakorerwa iyicarubozo n’ibindi.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo hafashwe umwanzuro ntakuka wo kumwohereza.

Seyoboka ntabwo ari ukekwaho ibyaha bya Jenoside wa mbere woherejwe mu Rwanda na Canada, muri 2012 hoherejwe Leon Mugesera araburanishwa akatirwa burundu, aranajurira. Canada yagiye ifata ibindi byemezo birimo kuburanisha Munyaneza Desire wakatiwe gufungwa burundu na Mungwarere Jacques wagizwe umwere.

Canada yanahawe izindi nyandiko zigera kuri 11 zisaba ko yohereza abakekwaho Jenoside kuburanira mu Rwanda.

-4712.jpg

Seyoboka Henri Jean Claude mu maboko ya Polisi y’u Rwanda

2016-11-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Ubwanditsi 22 Jan 2024
Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League

Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League

Ubwanditsi 03 Jan 2022
Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Ubwanditsi 04 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa
HIRYA NO HINO

Kigali: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Ubwanditsi 19 May 2018
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw
UBUKUNGU

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
POLITIKI

Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 05 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru