• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo yasuye abapolisi b’u Rwanda bahakorera

Umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo yasuye abapolisi b’u Rwanda bahakorera

Editorial 10 Mar 2016 Mu Rwanda

​Nyuma yo kugirwa umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo (D2), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Werurwe yatangiye gusura imitwe ya Polisi ikomoka mu bihugu bitandukanye yoherejwe muri Sudani y’epfo mu rwego rwo kubungabunga no kugarura amahoro muri icyo gihugu, akaba yarahereye ku bapolisi b’u Rwanda (FPU) bakorera ahitwa Malakal.

CP Munyambo akaba yaraherekejwe na CP Girmay Gebrekidan, akaba ari n’umwe mubo bazakorana ba hafi (Police Chief of Staff), ndetse n’abandi bayoboziba Loni bakorera muri icyo gihugu.

Bakigera Malakal, bakiriwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, uyoboye Abapolisi b’u Rwanda (FPU) bakorera muri ako gace .

Uru ruzinduko rwa Commissioner Munyambo rukaba ruzakomereza mu yindi mitwe ya Polisi, rukaba rugamije kugenzura ubushobozi n’imikorere yabo, mu rwego rwo kureba niba bashobora guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose byavuka mu kazi kabo ko kubungabunga no kugarura amahoro muri Sudani y’epfo.

CP Munyambo yibukije abapolisi b’u Rwanda impamvu nyamukuru bari muri ubwo butumwa, anabasaba gukomeza kwita ku nshingano zabo, batitaye ku ngorane bashobora kujya bahura nazo hato na hato.

CP Munyambo yagize ati:” Ntibyoroshye kumara umwaka mu kazi gasaba ubwitange nk’aka, nta kiruhuko kandi muri kure y’imiryango yanyu. Ariko yaba u Rwanda, Loni na Sudani ‘y’epfo, ibafitemo icyizere kuko ibi byose mwaje mwarabyiteguye kandi mwabonye amahugurwa ahagije kugira ngo mushobore guhangana n’ibibazo ibyo aribyo byose, no guhesha isura nziza igihugu cyanyu n’umuryango w’abibumbye muri rusange”.

Nyuma yo kugezwaho ibyo Polisi y’u Rwanda (FPU) ikora n’ibyo yagezeho, CP Munyambo yagiye gusura aho bamwe mu bapolisi b’u Rwanda bashinze ibirindiro muri ako karere, aho bashinzwe kurinda abantu bagera ku 42 000 bakuwe mu byabo n’intambara , no gucunga umutekano w’ibiribwa n’ibikoresho by’ishuri byagenewe izo mpunzi.

Ubu Polisi y’u Rwanda ikaba ifite abapolisi bagera kuri 200 muri Sudani y’epfo.

Aha kandi CP Munyambo yiboneye ko hafi ibintu byose byasenyutse ibindi birangizwa mu bushyamirane buheruka bwavutse hagati y’ubwoko bw’aba Dinkas na Nuers batuye akarere ka Malakal

Nyuma yaho yagiranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyo nkambi aho yabakanguriye kugira ubufatanye, gukorera hamwe no gufatanya n’ingabo na Polisi bashinzwe kubarinda kugirango barusheho kugira umutekano usesuye.

Mu ijambo rye, komanda wa FPU y’u Rwanda, ACP Rutikanga yahamije imikoranire myiza ndetse n’ubufatanye burangwa hagati y’umutwe ayoboye n’izindi nzego zitandukanye bakorana umunsi ku wundi, anabasaba gukomereza muri uwo murongo.

CP Munyambo yakomereje kandi urugendo ahitwa Upper Nil, aho yahuye n’umuhuzabikorwa w’ako gace, Hazel De Wet.

Hazel yashimiye ubufatanye, ingufu no gukorera hamwe birangwa hagati y’imitwe tandukanye igize Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera mu karere ka Malakal.

Komiseri Munyambo akaba yarashoje urugendo rwe ahura n’abakuriye ndetse na ba Ofisiye bakuru ba Polisi z’ibihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri Malakal, maze abashimira akazi keza bakoze mu bihe bikomeye ako karere kanyuzemo.

Yarangije abizeza ko UNMISS izakomeza kubafasha mu bishoboka kugira ngo bashobore kurangiza neza inshingano zabo.

Urugendo rwe akaba azarukomereza i Bentiu mu majyaruguru y’ icyo gihugu.

RNP

2016-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu Rwanda 2021/2022 yegejwe ho inyuma ibyumweru bibiri, izatangirira rimwe n’iyo mu cyiciro cya kabiri tariki 30 Ukwakira 2021

Editorial 28 Sep 2021
Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Editorial 19 Feb 2020
Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina

Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bemeje uko amakipe azahura ubwo shampiyona y’u Rwanda 2020-2021 izaba isubukuwe muri Gicurasi 2021, ndetse hamejwe uko amakipe azakina

Editorial 06 Apr 2021
Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Editorial 14 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera
HIRYA NO HINO

Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Editorial 27 Dec 2017
Burundi: Abanyamakuru bigenga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja LONI ubugambanyi kubera inkunga “FNUAP” yateye igitangazamakuru cy’umugore wa perezida nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abanyamakuru bigenga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja LONI ubugambanyi kubera inkunga “FNUAP” yateye igitangazamakuru cy’umugore wa perezida nkurunziza

Editorial 09 Feb 2018
Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 
Amakuru

Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Administrator 29 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru