• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

Ubwanditsi 04 Apr 2017 Mu Rwanda

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri iki gitondo Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ku bijyanye n’imbabazi Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse gusaba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nka Leta ngo babona ko bihagije.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko muri aya mezi atatu ashize u Rwanda rwagize ibikorwa bitandukanye kandi bikomeye mu rwego rw’imibanire n’ibindi bihugu.

Yagarutse ku ngendo Perezida Paul Kagame yagiriye mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa, Asia, Uburayi na Amerika avuga ko ari ingendo zitanga umusaruro mu buryo butandukanye.

Ku mbabazi zasabwe na Papa Francis wari watumiye Perezida Kagame i Vatican, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Leta yanyuzwe n’ibyakozwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Ngo nubwo atakoresheje ijambo ryo gusaba imbabazi u Rwanda ariko igikorwa yakoze kirahagije.

Ati “Imbabazi zisabwa mu buryo butandukanye, ushobora kuzisaba mu magambo, cyangwa mu bikorwa ariko ushobora no kuzisaba utavuze. ”

Avuga ko mu biganiro Papa yagiranye na Perezida Kagame havuyemo ibintu bitatu birimo kuba byaragaragaje ko Kiliziya Gatulika ibabajwe n’ibyabaye mu Rwanda bigizwemo uruhare na bamwe mu bayoboke bayo, ikavuga ko yakoze ikosa nka Kiliziya

Ati “twe nka leta tubona bihagije,…ntitwumva izindi mbabazi zasabwa uko zaba zimeze. ”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko nta ukwiye kumva ko azasabwa imbabazi ku giti cye kuko Jenoside yagize ingaruka ku muryango nyarwanda kandi Papa Francis yawusabye imbabazi mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame Ati “ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi.”

Minisitiri Mushikawabo avuga ko iki gikorwa cyakozwe na Paapa cyavanyeho igihu kimaze imyaka isaga 20 cyo kutiyumvamo kiliziya Gatulika kubera ibyakozwe na bamwe mu bayoboke bayo barimo n’abayobozi bayo.

-6223.jpg

-6222.jpg

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ari benshi

2017-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Ubwanditsi 02 May 2021
Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Ubwanditsi 06 Apr 2020
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025
Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Ubwanditsi 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.
INKURU NYAMUKURU

RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe
Amakuru

Ndorimana Jean François Régis yagizwe Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora ikigo kizajya gicunga iyo kipe

Ubwanditsi 09 Jan 2023
Col Byabagamba akomeje kugundagurana n’Ubushinjacyaha  bwa gisilikare  kubyaha bumukurikiranyeho
Mu Mahanga

Col Byabagamba akomeje kugundagurana n’Ubushinjacyaha bwa gisilikare kubyaha bumukurikiranyeho

Ubwanditsi 13 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru