• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Uko FERWAFA yatangije amarushanwa y’abana, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, REG BBC itsindwa na Patriots BBC – Ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru mu Rwanda

Uko FERWAFA yatangije amarushanwa y’abana, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, REG BBC itsindwa na Patriots BBC – Ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri iki cyumweru, mu karere ka Bugesera nibwo hatangijwe amarushanwa yateguwe ku bufatanye bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri, FRSS.
Mu mikino yakinwe izajya iba ngarukamwaka ihuza abanyeshuri, mu bahungu Groupe Scolaire Kanazi yanganyije na Groupe Scolaire Nyamata Catholique 2-2, naho mu bakobwa Groupe Scolaire Kayenzi yatsinze Groupe Scolaire Catholique 1-0.

Ni irushanwa ryahawe izina rya CAF African School Championship 2022/ 2023 kubera ko ririmo gukinwa ubu ndetse mu mwaka utaha wa 2023, ni umuhango witabiriwe na Perezida wa FERWAFA Olivier Nizeyimana, umunyamabanga w’iryo shyirahamwe Muhire Henry Padiri Gatete, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri.

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’Amaguru muri FERWAFA, Nkusi Edmond, Rutahizamu w’Amavubi Tuyisenge Jeacques ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage,  Imanishimwe Yvette.

Kuri uyu wa gatandatu kandi mu mupira w’amaguru kandi ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu karere ka Muhanga gukina n’ikipe yo muri ako karere, ni umukino warangiye ikipe izwi nka Gikundiro itsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yari yasuye iyi kipe ya AS muhanga,ibitego byayo  byatsinzwe na Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot, rutahizamu Mael Dinjeke ndetse na kapiteni w’ikipe ya Gikundiro Muhire Kevin.

Rayon Sports yishimira igitego cya mbere cya Kwizera Pierrot

Mu bindi byaranze iyi mpera z’iki cyumweru, mu mukino w’intoki wa Basketball ikipe ya REG Basketball Club yari yakiriye ikipe ya Patriots BBC ubera mu nyubako ya Kigali Arena ku mugoroba wo kuwa Gatandatu.

Muri uyu mukino, ikipe ya REG yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino yatsinzwe na Patriots BBC amanota 70 – 63.

Mu mukino wa Volleyball, mu karere ka Gisagara habereye amarushanwa yari yateguwe n’ikipe ya Gisagara VC itangiza irero ry’ikipe yabo y’abana, mu mikino yakinwe mu mpera z’iki cy’umweru mu bagabo ikipe ya UVC yegukanye igikombe itsinze Gisagara VC  amaseti 3-0.

Mu bagore ikipe ya Rwanda Revenue Volleyball Club yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Ruhango VC naho mu kiciro cya kabiri cy’abahungu ikipe ya Christ Roi VC .

2022-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Ubwanditsi 13 Nov 2020
Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Col. Chance Ndagano  wari Umucamanza mu rukiko  rwa gisilikare niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair

Col. Chance Ndagano wari Umucamanza mu rukiko rwa gisilikare niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair

Ubwanditsi 07 Apr 2017
FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

Ubwanditsi 11 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe
Mu Mahanga

Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe

Ubwanditsi 23 Mar 2016
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
ITOHOZA

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Ubwanditsi 05 Jan 2017
Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana
POLITIKI

Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana

Ubwanditsi 13 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru