• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Uko FERWAFA yatangije amarushanwa y’abana, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, REG BBC itsindwa na Patriots BBC – Ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru mu Rwanda

Uko FERWAFA yatangije amarushanwa y’abana, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga, REG BBC itsindwa na Patriots BBC – Ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri iki cyumweru, mu karere ka Bugesera nibwo hatangijwe amarushanwa yateguwe ku bufatanye bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri, FRSS.
Mu mikino yakinwe izajya iba ngarukamwaka ihuza abanyeshuri, mu bahungu Groupe Scolaire Kanazi yanganyije na Groupe Scolaire Nyamata Catholique 2-2, naho mu bakobwa Groupe Scolaire Kayenzi yatsinze Groupe Scolaire Catholique 1-0.

Ni irushanwa ryahawe izina rya CAF African School Championship 2022/ 2023 kubera ko ririmo gukinwa ubu ndetse mu mwaka utaha wa 2023, ni umuhango witabiriwe na Perezida wa FERWAFA Olivier Nizeyimana, umunyamabanga w’iryo shyirahamwe Muhire Henry Padiri Gatete, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri.

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’Amaguru muri FERWAFA, Nkusi Edmond, Rutahizamu w’Amavubi Tuyisenge Jeacques ndetse n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage,  Imanishimwe Yvette.

Kuri uyu wa gatandatu kandi mu mupira w’amaguru kandi ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu karere ka Muhanga gukina n’ikipe yo muri ako karere, ni umukino warangiye ikipe izwi nka Gikundiro itsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports yari yasuye iyi kipe ya AS muhanga,ibitego byayo  byatsinzwe na Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot, rutahizamu Mael Dinjeke ndetse na kapiteni w’ikipe ya Gikundiro Muhire Kevin.

Rayon Sports yishimira igitego cya mbere cya Kwizera Pierrot

Mu bindi byaranze iyi mpera z’iki cyumweru, mu mukino w’intoki wa Basketball ikipe ya REG Basketball Club yari yakiriye ikipe ya Patriots BBC ubera mu nyubako ya Kigali Arena ku mugoroba wo kuwa Gatandatu.

Muri uyu mukino, ikipe ya REG yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino yatsinzwe na Patriots BBC amanota 70 – 63.

Mu mukino wa Volleyball, mu karere ka Gisagara habereye amarushanwa yari yateguwe n’ikipe ya Gisagara VC itangiza irero ry’ikipe yabo y’abana, mu mikino yakinwe mu mpera z’iki cy’umweru mu bagabo ikipe ya UVC yegukanye igikombe itsinze Gisagara VC  amaseti 3-0.

Mu bagore ikipe ya Rwanda Revenue Volleyball Club yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Ruhango VC naho mu kiciro cya kabiri cy’abahungu ikipe ya Christ Roi VC .

2022-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq

Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq

Ubwanditsi 29 Aug 2024
Umutoza wa Young Africans yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Umutoza wa Young Africans yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Ubwanditsi 16 May 2018
Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Amafoto – Bwa mbere mu mateka, VAR yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ihereye muri Sitade Amahoro

Ubwanditsi 27 Jan 2025
Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops

Kantore Sandra uzwi nka Do Mi yerekeje muri APR WBBC avuye muri REG BBC yahise yishumbusha abandi 4 ba The Hoops

Ubwanditsi 03 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura
Amakuru

FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

Ubwanditsi 05 Apr 2021
Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa
Mu Rwanda

Ibikorwa by’Icyumweru cya Polisi : Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 31 May 2017
Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8
IMIKINO

Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Ubwanditsi 28 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru