• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Ubwanditsi 22 Aug 2017 Mu Rwanda

Uburangare bwa bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bwo kureka abana bakagera ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, kutubahiriza amabwiriza ajyanya n’imirimo yose ikorerwa mu kiyaga cya Burera ndetse n’ingamba zo gukumira impanuka ziberamo no kurwanya ibindi byaha muri rusange nibyo byibanzweho mu nama y’abaturage b’akagari kaNyamabuye, umurenge wa Kagogo ho mu karere ka Burera.

Ni inama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya ari kumwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Cyanika, IP Augustin Habimana n’abandi bayobozi b’inzego z’umutekano muri kariya gace.

Ni nyuma y’aho ku italiki 29 Nyakanga, muri aka kagari ka Nyamabuye habereye impanuka yatumye abana batanu bari mu kigero cy’imyaka 12 na 16 y’amavuko barohama muri iki kiyaga ubwo barimo koga, batatu kakaza kurohorwa bakiri bazima abandi babiri bakaburirwa irengero.

Mu kiganiro yahaye abaturage b’akagari ka Nyamabuye bageraga ku 1500, Meya Umwambajimana yagize ati:” Kwohereza abana kuvoma cyangwa gukora ikindi ku kiyaga bonyine ni ugushyira ubuzima bwe mu kaga kuko iyo bagezeyo bidumbaguza bibwira ko ari byiza ari nabwo bibaviramo kurohama kuko baba batazi ingaruka zabyo.”

Yaboneyeho gusaba abaturage ko n’ahabonetse impanuka bajya bafatanye gutabara aho yagize ati:” Turasaba bamwe muri mwe bazi koga kujya bihutira gutabara ababa barohamye ariko na none mukajya mwihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego bireba ku gihe kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.”

Yasabye kandi abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu mazi kujya batangira urugendo ari uko abagenzi bose bambaye imyenda ishobora kubarinda kwibira mu mazi mu gihe habaye impanuka kandi bakirinda gutwara bagenzi n’imitwaro birenze ubushobozi bw’ubwato.

Mu gusoza, Meya Uwambajimana yashimye ubufatanye bwaranze abatuye akagari ka Nyamabuye na Polisi kubijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha bindi muri rusange, maze asaba ko bwakomeza kandi bikaba mu murenge wose n’akarere muri rusange.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu ijambo rye, yagarutse ku gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange ariko yibanda ku mpanuka zo mu mazi zikunze kuba muri aka gace maze asaba ababyeyi gufata iya mbere bakagabanya kohereza abana cyangwa gutuma begera ikiyaga ari bonyine.

IP Habimana yagize ati:” Mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage barasabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi ibegereye kandi abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira bakinira muri ayo mazi kuko usibye no kurohama bishobora no kubatera indwara ziturutse ku isuku nke kubera ayo mazi mabi.”

Yongeyeho ati:” Si abana bato gusa barohama mu mazi kuko byanagaragaye ko hari n’abantu bakuru barohama kubera ko baba batazi koga haba mu gihe bari mu mirimo y’uburobyi cyangwa se mu gihe bambuka.”

Yagiriye inama ababyeyi ndetse n’abandi bafite uburezi bw’abana mu nshingano zabo kuba maso mu gukumira no kurinda abana impanuka nk’izi aho yagize ati”Abana bakeneye buri gihe ko ababyeyi babo babahozaho ijisho, ntibakwiye koherezwa kuvoma bonyine ndetse no kwemererwa gukinira hafi y’ikiyaga nta muntu mukuru bari kumwe.”

-7699.jpg

Burera

Asoza , yatanze ubutumwa ku baturiye ibiyaga nka Burera n’ahandi hantu ho kogera maze agira ati:” Koga muri ayo mazi si bibi ariko ni ngombwa ko ujyamo aba azi koga kandi afite ibyangombwa bajyana mu mazi birinda uyagiyemo kurohama kuko ntawemerewe kuyajyamo atabifite , tuboneyeho no gusaba abaturiye ibiyaga gutanga amakuru ku wo babona wese ashaka kujyamo nta byangombwa bimubuza kurohama afite kuko bikurura impanuka za hato na hato; aha yabimenyesha Polisi imwegereye cyangwa agahamagara kuri 110 itishyurwa ; dufatanye kwirinda impanuka zo mu mazi.”

Source : RNP

2017-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026
Ku munsi ubanziriza uwa nyuma- ‘ Paul Kagame ‘ yiyamamarije I Gicumbi mu karere Inkotanyi zashinzemo  ibirindiro  mbere yo kubohora Igihugu

Ku munsi ubanziriza uwa nyuma- ‘ Paul Kagame ‘ yiyamamarije I Gicumbi mu karere Inkotanyi zashinzemo ibirindiro mbere yo kubohora Igihugu

Ubwanditsi 01 Aug 2017
APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

Ubwanditsi 05 Apr 2022
Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

RUSHYASHYA 14 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye  kwakira Perezida Kagame
UBUKUNGU

Bruxelles: Imbaga y’Abanyarwanda yitabiriye kwakira Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside
ITOHOZA

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha
INKURU NYAMUKURU

Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Ubwanditsi 28 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru