• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Ubwanditsi 27 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo wa kabiri na Marines FC, uyu mukino ukaba warangiye APR FC itsinze ibitego bibiri ku busa byose byatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Uyu mukino wakinwe mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, ni umukino wakinwe iminota 50 igice cya mbere n’indi 50 igice cya kabiri aho ikipe zose zagiye zikora impinduka zitandukanye kuko abakinnyi bose bahawe umwanya wo gukina uyu mukino.

Muri uyu mukino ibitego byombi byatsinzwe na Djabel ukina mu kibuga hagati afasha ba Rutahizamu, igitego cya mbere akaba yagitsinze ku munota wa 23 w’umukino ndetse ayitsindira ikindi ku munota wa 42.

Undi mukino wabaye kuri iki cyumweru ariko ntiwasozwa ni uwahuje ikipe ya Rayon Sports ndetse na Police FC, ni umukino wahagaritswe ku munota wa 23 w’umukino bitewe n’uko uyu mukino ngo wakinwe abashinzwe umutekano batabimenyeshejwe.

Uyu mukino wari wabereye kuri Sitade Amahoro ukaza guhagarikwa, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ibinyujije kuri Twitter ikaba yasobanuye ko uyu mukino wahagaritswe kubera ko abashinzwe umutekano batamenyeshejwe.

FERWAFA yagize ati “guhagarika uwo mukino byatewe nuko nyuma yaho utangiriye byagaragaye ko ikipe ya Rayon Sports FC yari yakiriye umukino itari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga nkuko biteganywa n’amabwiriza.”

FERWAFA ikaba yaboneyeho gusaba imbabazi abakunzi ba ruhago, yagize iti “Ubuyobozi bwa FERWAFA bwiseguye ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports na Police FC bitewe nuko umukino wagombaga guhuza ayo makipe utabaye ngo urangire.”

Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona ikipe ya Rayon Sports iri mu itsinda B aho iri kumwe na Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC, ni mugihe Police FC yo iri mu itsinda C iri kumwe na AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.

Kuri iki cyumweru undi mukino wabaye ni Musanze FC yatsinze ikipe ya Rutsiro FC, uyu mukino warangiye Musanze itozwa na Seninga Innocent itsinze ibitego 4-2, ku ruhande rwa Musanze ikaba yatsindiwe na Muteebi Rachid watsinze ibitego bibiri, Munyeshyaka Gilbert na Musa Ally Sova, ku ruhande rwa Rutsiro yo yatsindiwe na Ndarusanze Jean Claude na Ndikumana Landry.

Undi mukino kandi wari uteganyijwe ikipe ya AS Muhanga yari bwakire ikipe ya Sunrise ariko ntabwo wabaye kubera ko ikipe ibarizwa mu karere ka Muhanga yagaragayemo abakozi 10 banduye Koronavirusi.

2021-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Ubwanditsi 11 Jul 2021
Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 06 Apr 2021
Wayde van Niekerk yesheje umuhigo i Rio

Wayde van Niekerk yesheje umuhigo i Rio

Ubwanditsi 15 Aug 2016
Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I Bihugu by’Uburayi
Mu Mahanga

Ibaruwa ifunguye yandikiwe ishyirahamwe ry’Abadepite bo mu Muryango w’I Bihugu by’Uburayi

Ubwanditsi 26 Oct 2016
U Rwanda rwungutse sitasiyo ebyiri zizakemura ikibazo cy’amashanyarazi muri Kigali na Bugesera
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwungutse sitasiyo ebyiri zizakemura ikibazo cy’amashanyarazi muri Kigali na Bugesera

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika
IMIKINO

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Ubwanditsi 13 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru