• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Ubwanditsi 11 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko politiki y’uburinganire mu Rwanda ari isomo rikomeye ibindi bihugu bigize Francophonie byarwigiraho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yatangizaga inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, iri kubera Erevan muri Arménie, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Macron yavuze ko buri gihugu mu bigize Francophonie gifite ibyo ibindi byakigiraho, ko igikenewe ari ugushyira hamwe.

Yagize ati “Nk’urugero u Rwanda, ni icyitegererezo mu buringanire muri politiki. Armenié ifite ubunanaribonye mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga no mu Bufaransa bayigiraho, buri umwe muri twe afite ubunararibonye yasangiza abandi tugatera imbere dufatanyije.”

U Rwanda ruza imbere mu bihugu bifite umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, aho mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite harimo abagore 61.3 %

Macron yavuze ko ejo hazaza ha Francophonie hadashoboka mu gihe abagore batabigizemo uruhare.

Yashimangiye ko kwishyira hamwe kwa Francophonie ari ijwi rikomeye rishobora guhangana n’ibihugu bikomeye byitambika imyanzuro ifatwa, bigaragaza kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga.

Ati “Igikwiye kuba ku mutima ni uko igihugu cyacu ari ururimi rw’Igifaransa. Ni igihugu kitagira imipaka, igihugu twishimira urukundo, tugahagarara ku bitekerezo byacu.”

“Ntabwo tugomba guhana amasomo ahubwo tugomba kurwanira hamwe. Francophonie si ahantu ho kwicara, si umwanya w’abagore n’abagabo bananiwe ahubwo ni ubutaka bw’ubuvumbuzi, ubutaka bwo guteguriraho urugamba.”

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko OIF ari umuryango mugari, ibihugu biwugize bikwiye kunganya uburenganzira nta kindi cyitaweho kugira ngo bitere imbere.

Yagize ati “Ntabwo bivuze ko buri gihe twemeranya kuri byose ariko dushyize hamwe twakora urubuga rurangwamo ubwumvikane aho abarugize bangana, buri wese yubaha undi. Igihugu cyawe cyaba gituwe n’abaturage ibihumbi 80 cyangwa miliyoni 80, mukwiye kugira uburenganzira bungana.”

Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe wa OIF, Michaëlle Jean yasabye ibihugu bigize uwo muryango gukanguka bikagira icyo bikora ku bibazo bibangamiye Isi akenshi bikorwa hifashishijwe imiryango mpuzamahanga.

Michaëlle yavuze ku bibazo by’umutekano, ubuhezanguni n’iterabwoba, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Ati “Dukwiye kwibaza ngo ese turashaka kuba ku ruhe ruhande rw’amateka? Ese turemera ko imiryango mpuzamahanga yifashishwa mu bikorwa by’ubuhezanguni mu gihe aribwo twari dukeneye kwishyira hamwe tugafatanya mu buryo buvuguruye, tugashakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi?”

Uririmi rw’Igifaransa ruvugwa n’abagera kuri miliyoni 274 mu gihe OIF igizwe n’ibihugu 84.

Muri iyi nama izasozwa kuri uyu wa Gatanu, harigirwamo ubusabe bw’ibindi bihugu byifuza kwinjira muri uwo muryango birimo Gambie, Irlande, Leta ya Louisiane muri Amerika, Malte na Arabie Saoudite.

Izasozwa hanatorwa Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, aho Louise Mushikiwabo ariwe ahabwa amahirwe.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yerekeza mu cyumba cy’inama

2018-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ubwanditsi 12 May 2022
Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Ubwanditsi 19 Feb 2020
AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

AU ikomeje gutinza raporo ku iperereza ryasabwe na Perezida Kagame ku ivangura riyivugwamo

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Ubwanditsi 18 Aug 2023

Igitekerezo kimwe

  1. hirwa
    October 12, 201810:35 am -

    u Rwanda rumaze kuba ubukombe amahanga naze atwigireho byinshi muburinganire muri politiki ntawaduhiga byose tubikesha nyakubahwa perezida Paul Kagame

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda
ITOHOZA

Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%
UBUKUNGU

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Ubwanditsi 13 Dec 2018
FIBA Africa U-16 Zone V:  U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania
HIRYA NO HINO

FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

Ubwanditsi 10 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru