• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Ubwanditsi 23 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Abategetsi b’u Burundi cyane cyane Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD Evariste Ndayishimiye n’Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu Willy Nyamitwe bifatiye ku gahanga Abasenyeri Gatorika b’u Burundi kubera Ubutumwa batanze muri Paruwasi zose zo mu Burundi kuri iki cyumweru bwamagana ihohotera rikorerwa abatari mu ishyaka CNDD FDD nubwo birinze gutangaza izina ry’iryo shyaka.

Evariste Ndayishimiye yagize ati “Bariho barigisha amacakubiri, barashinja imbonerakure ubwicanyi,  ni urukozasoni kwigisha urwangano abakirisitu”

Willy Nyamitwe yanditse kurukuta rwe rwa Twitter ngo “Bamwe mu basenyeri bagomba guhagarika imirimo y’Imana kubera ko bimaze kuba akamenyero iyo twegereje amatora bohereza ubutumwa bwabo bw’ubumara bwabo bugamije gusenya”

Ibi ariko barabivuga mu gihe mu Burundi abatavuga rumwe na CNDD FDD bicwa umunsi ku munsi n’imbonerakure inzego z’umutekano zirebera kuko zifatwa nk’urwego rwa Leta rushinzwe umutekano. Ibi kandi barabivuga mu gihe imbonerakure mu gihugu hose zisenya ku manywa y’ihangu ibiro by’ishyaka CNL rya Agatho Rwasa ndetse bakica n’abayoboke babo. Amashusho y’ibyo bikorwa anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Si Kiliziya na CNL babangamiwe n’imbonerakure gusa, kuko abanyeshuri b’abakongomani nabo bagiye kurutonde rw’abanzi bakwiye guhigwa bukare n’imbonerakure.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umukuru w’abanyeshuri b’abakongomani biga mu Burundi, arasaba kugabanya ihohotera rikorerwa abanyeshuri aho yabibukije ko umunyeshuri aba mu ishuri ataba muri gereza. Ni nyuma yuko bamwe bahohotewe abandi bagafatwa bagafungwa.

Ese imvano yaba ari iyihe?

Ibi byatangiye ubwo Ingabo za Kongo zatangiye kurwanya imitwe y’itwaje intwaro muri Kongo, maze ubwo ingabo za Kayumba Nyamwasa zifashwa na Leta y’u Burundi nkuko byatangajwe na LONI na FDLR bagabwaho ibitero muri Kongo bigahitana bamwe mu bayobozi biyo mitwe nka Lt Gen Mudacumura na Capt Eddy Sibo wa P5.

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru irambuye yacukumbuwe n’umunyamakuru w’umutaliyani Fulvio Beltrami avuga uburyo FDLR ibarizwa mu gisirikari cy’u Burundi cyane cyane mu mutwe w’ingabo ishinzwe kurinda Perezida Nkurunziza.

Kuba abanyeshuri b’abakongomani bari guhohoterwa birakorwa kubera ubufatanye buri hagati y’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda na Leta y’u Burundi, ubwo iyi mitwe iri gutikirira mu bitero bya FARDC, barabikora bihimura kuko imitwe bafasha igeze aharindimuka. Ibi birakorwa na CNDD FDD kandi ngo ikibanza cya mbere mu ishyaka bagihaye Imana.

Raporo ya nyuma ya komite y’umuryango w’abibumbye (UN) yakoze iperereza ku Burundi yamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, ivuga ko perezida w’u Burundi ubwe yabazwa n’amategeko ibyaha byibasira inyoko muntu abakoze iperereza babonye.

Abanyeshuri b’abacongomani biga mu Burundi bamerewe nabi

Doudou Diène wari uyoboye iyi komite yabwiye inteko rusange y’ishami rya UN ryita ku burenganzira bwa muntu i Genève ko “kuva mu kwa kane 2015 nta mutekano uri mu Burundi, nta burenganzira buriyo kandi Perezida Nkurunziza agomba kubazwa ibyaha byabereye mu Burundi”.

2019-09-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Ubwanditsi 24 Jul 2025
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Cibitoke/Burundi: Abaturage Barinubira Amarondo Y’ijoro Batangiye Gukoreshwa Ku Mupaka W’u Rwanda

Cibitoke/Burundi: Abaturage Barinubira Amarondo Y’ijoro Batangiye Gukoreshwa Ku Mupaka W’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi
HIRYA NO HINO

Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda
Amakuru

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 15 Oct 2020
Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Mu Rwanda

Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Ubwanditsi 16 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru