• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano

Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano

Ubwanditsi 06 Jan 2017 Mu Mahanga

Ku itariki ya 4 Mutarama 2017, abaturage bo mu kagari ka Kimaranzara Umurenge wa Rilima bakoze inama yibanze ku mutekano, bemeranywa ko bagomba kugumya kuwubungabunga aho batuye.

Ibiganiro byatangiwe muri iyo nama, byibanze ku ruhare rwa buri muturage mu kwicungira umutekano, kwitabira no kongerera imbaraga Irondo, no kurwanya ibiyobyabwenge.

Abaturage b’aka kagari biyemeje gukomeza gukumira ibyaha bikagaragamo, barushaho guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano, ndetse no gukorana n’inzego z’ibanze mu gukumira no kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo kuko naryo rihungabanya umutekano wabo.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Rilima Inspector of Police (IP) Jean Berchmas Kayitare, yashimiye aba baturage kubera ko umutekano bawugize “uwabo”, abasezeranya ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubatera inkunga no kubafasha mu bikorwa byo kuwubungabunga.

Yababwiye kandi ko gukumira ibyaha bishoboka igihe abaturage bafatanyije mu gutanga amakuru y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano wabo, kuko bituma inzego z’umutekano nazo zifata ingamba zo kubirwanya.

IP Kayitare yabasabye kurwanya iby’ibanze bituma ahanini habaho ikorwa ry’ibyaha, yibanda kubasaba kwirinda ibiyobyabwenge nka kimwe mu bitera ibindi byaha birimo ubujura, amakimbirane yo mu miryango, ihohoterwa ryo mu ngo n’irikorerwa abana, n’ibindi.

Yabasabye ko buri gihe babonye ikintu cyose cyabahungabanyiriza umutekano bajya bihutira kubigeza kuri Polisi, bakanayitungira agatoki abantu bose bishora mu gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge bagafatwa,

-5269.jpg

Kuri iyi ngingo yaravuze ati:”Ibintu ni bibiri; kwirinda gukora ibitemewe n’amategeko nko kunywa ibiyobyabwenge, cyangwa gufatwa ugashyikirizwa ubutabera.”

RNP

2017-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Irobo yitwa Sophie yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia

Irobo yitwa Sophie yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia

Ubwanditsi 03 Jul 2018
Police Handball Club yatsinze ES Urumuri

Police Handball Club yatsinze ES Urumuri

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuya Kabiri Kamena 2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuya Kabiri Kamena 2016

Ubwanditsi 03 Jun 2016
SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

SADC yahururiye gusahura muri Kongo, none ibirindiro byayo muri Mozambique byigaruriwe n’ibyihebe

Ubwanditsi 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uvuga ko yahoze avura perezida Salva kiir aremeza ko mu mutwe we hatamwemerera kuyobora igihugu
HIRYA NO HINO

Uvuga ko yahoze avura perezida Salva kiir aremeza ko mu mutwe we hatamwemerera kuyobora igihugu

Ubwanditsi 07 May 2018
Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya
IMIKINO

Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Gusebanya byakuwe mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano
Mu Rwanda

Gusebanya byakuwe mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano

Ubwanditsi 28 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru