• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Pasitori ukomeye muri USA yasabye Abanyarwanda kudakerensa ubuyobozi bwiza bafite

Pasitori ukomeye muri USA yasabye Abanyarwanda kudakerensa ubuyobozi bwiza bafite

Ubwanditsi 14 Jun 2016 Mu Mahanga

Pasitori ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Reverend Jesse Jackson yasabye Abanyarwanda kudafata ubuyobozi bafite nk’aho nta gaciro bufite kuko Perezida Kagame yubashywe ku Isi hose.

Ibi Rev. Jesse Jackson uri mu Rwanda, yabitangaje ubwo yitabiraga umuhango wo gutaha ku mugaragaro urwunge rw’ibikorwa by’iterambere byubatswe n’uruganda rwa Coca-Cola mu Kagari ka Ruhunda, mu Murenge wa Gishari ho mu Karere ka Rwamagana.

Uyu muvugabutumwa wo mu rusengero rw’Aba-Baptist wubashywe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera cyane cyane uruhare rwe mu guharanira uburenganzira bw’Abirabura muri iki gihugu, asanga aho Perezida Kagame hose yubahwa kuko ngo akunda gusoma ibyamwanditswe ndetse na we ubwe akibonera uko yakirwa aho ageze.

Mu ijambo rigufi yafashe, Rev. Jesse Jackson yagize ati “Nabonye Perezida Kagame ageze hano mwuzura ibinezaneza. N’iyo ageze mu nyubako y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika abantu bose barabimenya. Iyo ageze mu Muryango w’Abibumbye abantu batega amatwi ijambo rye. Iyo aje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba ari umwe mu bayobozi bubashywe ku Isi. Ndabasaba rero kudakerensa ubuyobozi mufite hano.”

Yongeyeho ati “Perezida afite ubunyangamugayo kandi icyerekezo cye cyatumye iki gihugu kiba igihangange. Ndabasaba ko mwaha amashyi menshi Perezida Kagame.”

Rev. Jesse Jackson azwi kandi no muri poitiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko tariki 3 Ugushyingo 1983 yatangaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, bityo aba Umwirabura wa kabiri mu mateka nyuma Shirley Chisholm; watangije ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu ku mwanya wa Perezida.

-2960.jpg

Rev. Jesse Jackson ahamya ko aho Perezida Kagame ageze hose aba yubashywe (Ifoto/Village Urugwiro)

Yashyigikiye bikomeye kwiyamamaza kwa Perezida Barack Obama ndetse benshi ntibazibagirwa ifoto ye arira mu gihe Obama yafataga ijambo rya mbere nka Perezida wa mbere w’Umwirabura uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikintu Rev. Jesse Jackson yaharaniye imyaka myinshi.

2016-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Dec 2023
Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru

Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Brian Kagame wasoje Itorero ry’Indangamirwa yashyigikiwe n’umuryango wose

Ubwanditsi 23 Jul 2016
Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ubwanditsi 10 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye
HIRYA NO HINO

Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda
ITOHOZA

Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Ubwanditsi 05 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru