• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisikazi baguye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti barashyinguwe

Abapolisikazi baguye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti barashyinguwe

Ubwanditsi 03 Feb 2016 Mu Mahanga

Abapolisikazi babiri bishwe bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti mu Kuboza umwaka ushize, bashyinguwe mu cyubahiro mu bihe bitandukanye mu irimbi rya Rusororo, kuko imibiri yabo itari yagereye rimwe mu gihugu.

Assistant Inspector of Police(AIP) Liliane Mukansonera na AIP Aimée Nyiramudakemwa bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti(MINUSTAH) nk’abajyanama(IPOs), bishwe barasiwe mu icumbi ryabo ryari riherereye ahitwa Cap Haitien, ku wa 29 Ukuboza 2015 barashwe n’abantu bataramenyekana.

​Umurambo wa AIP Nyiramudakemwa wageze mu Rwanda ku italiki 24 Mutarama ushyingurwa kuri 27 Mutarama uyu mwaka, mu gihe uwa AIP Mukansonera waje kuri 30 Mutarama ukaba washyinguwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Gashyantare 2016.

Imihango yombi yo kubashyingura ikaba yaritabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harelimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, abayobozi bakuru ba Polisi bungirije, ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza ndetse n’ushinze ubutegetsi n’abakozi DIGP Juvénal Marizamunda n’abandi hamwe n’imiryango y’ababuze ababo.

​Mu muhango wo gushyingura AIP Mukansonera mu cyubahiro, Minisitiri Harerimana yavuze ko yari umupolisi warangwaga n’ubunyamwuga n’umurava mu kazi, utarigeze yumvikanaho imikorere mibi mu kazi.

Mu magambo yihanganisha umuryango we yagize ati:” AIP Mukansonera yavuye muri ubu buzima ajyanwa mu bundi bwiza aho Polisi y’u Rwanda n’abo bakoranye bamuha icyubahiro akwiye nka ofisiye utarigeze agaragara mu bitabo by’imyitwarire mibi, ari nayo mpamvu yari yatoranyijwe mu bazahagararira igihugu cye mu kubaka amahoro muri Haiti.”

​Abagize umuryango we n’inshuti bavuze ko yari umugore wakundaga igihugu kandi wubahaga Imana wanayikoreraga mu buryo butandukanye.

Imiryango yombi y’ababuze ababo ikaba yarashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yababaye hafi kuva bamenya iriya nkuru mbi.

AIP Mukansonera yasize abana babiri mu gihe AIP Nyiramudakemwa yasize umwana umwe

-1984.jpg

Umuhango wo gushyingura

-1985.jpg

Abayobozi bakuru ba Polisi bitabiriye uyu muhango

-1986.jpg

Minisitiri w’Umutekano Mussa Fazil Harerimana ashyira andobo kumva yaba nyakwigenera

Minisitiri Harerimana yavuze ko aba bombi bishwe kandi iperereza rikomeje ku bufatanye bwa Loni na Leta ya Haiti,akaba yijeje imiryango yabo ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi kandi yizeyeko ubutabera buzakora akazi kabwo.

RNP

2016-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa zirenga 600 zari zarabuze

Ubwanditsi 23 Oct 2016
Toy Nzamwita wari Avoka  yarasiwe na Polisi  hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 31 Dec 2016
Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Ubwanditsi 29 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora
HIRYA NO HINO

RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora

Ubwanditsi 11 Sep 2018
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre
Mu Mahanga

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Intandaro  y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC
ITOHOZA

Intandaro y’ibibazo n’intambara y’urudaca biri muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru